Indege yagejeje umurambo wa nyakwigendera yageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali ahagana saa kumi z’umugoroba, uhita ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru.
Ku Kibuga cy’indege hari hateraniye abagize umuryango we n’inshuti. Imihango yo kumusezeraho yakomereje mu rugo rwa nyakwigendera, ahari kubera amasengesho yo kumusabira. Ni amasengesho yayobowe n’abavugabutumwa bo mu itorero ry’Aba-Presbytérienne, Habineza yari asanzwe abarizwamo.
Ijambo ry’Imana ryavugiwe muri uyu muhango w’amasengesho ryagarutse ku guhumuriza umuryango wa nyakwigendera ugaragarizwa ko udasigaye wonyine.
Ni umuhango witabitiriwe n’inshuti ze ndetse n’abo bakoranye barimo n’uwahoze ari Perezida wa Sena, Bernard Makuza.
Joseph Habineza yitabye Imana ku wa 20 Kanama 2021, azize uburwayi.
Biteganyijwe ko umuhango wo kumusezeraho uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama mu gihe gushyingura biteganyijwe ku wa Mbere tariki 30 Kanama i Rusororo.
Kubera ibihe by’icyorezo cya Covid-19, hazashyirwaho umuyoboro abantu bazakurikiraniraho umuhango mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Amafoto: Yuhi Augustin


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!