Nyuma y’amezi atatu Umujyi wa Kigali na Polisi y’igihugu bakora ubukangurambaga ku isuku mu mirenge 35 igize Umujyi wa Kigali, Umurenge wa Kanombe wabaye uwa mbere n’impuzandengo y’amanota 88%.
Fidel Ndayisaba, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko bimwe mu byagendeweho mu itangwa ry’amanota harimo isuku mu ngo, isuku mu mihanda, ubwitabire bwo gutera ubusitani n’ishyirwaho ry’amapave ahabugenewe no kurimbisha ahatuwe n’ahakorerwa imirimo itandukanye.
Mu butumwa Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yatanze yagize ati “Kuba iki gikorwa gisojejwe ntibivuze ko ibikorwa by’isuku birangiye, ahubwo biratangiye. Ubu bukangurambaga tubufate nk’intangiriro kugira ngo tuzabashe kunoza ibikewe kwitabwaho mu rugendo rw’isuku y’umujyi.”
Musanaganwa Grace, ushinzwe isuku mu murenge wa Kanombe avuga ko nta rindi banga bakoresheje ngo barushe abandi isuku, ahubwo ari ubufatanye n’ubwumvikane bw’abayobozi n’abaturage bo mu murenge wa Kanombe.
Urutonde rwakozwe rugaragaza ko Umurenge wa Rwezamenyo ari uwa kabiri, ku mwanya wa gatatu hakaza Umurenge wa Gikondo. Umurenge wagaragaye ku mwanya wa nyuma (wa 35) akaba ari Kimisagara n’impuzandego ya 56%.
Ku rwego rw’uturere, Akarere ka Kicukiro ni ko kegukanye umwanya wa mbere n’impuzandego ya 74.1% gahabwa n’ibihembo, gakurikirwa n’aka Nyarugenge na ho Gasabo iza ku mwanya wa nyuma.
Ibihembo byateguwe n’Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda. Umurenge wa Kanombe wabaye uwa mbere wahembwe igikombe n’icyemezo cy’ishimwe byatanzwe n’Umujyi wa Kigali, Gasana Emmanuel Umuyobozi wa Polisi atanga icyemezo cy’ishimwe na moto yo gufasha ushinzwe isuku mu murenge wa Kanombe.
Imirenge yose 35 igize Umujyi wa Kigali na yo yahawe indangamanota kugira ngo izabashe kwikosora.



















TANGA IGITEKEREZO