00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburezi budafite ireme bwahagurukije Abaporoso

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 11 July 2013 saa 05:35
Yasuwe :

Mu gihe mu Rwanda hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’ireme ry’uburezi ribarirwa ku mashyi, Bishop Bibirindabagabo Alexis uhagarariye Inama y’Abepisikopi b’Abaporotestanti mu Rwanda, aratangaza ko iki kibazo kitari mu Rwanda gusa, ahubwo ko ari akaziye Isi yose, bityo bakaba bariko kwigira hamwe umuryo barushaho kongera ireme ry’uburezi mu bigo b’Abaporotesitanti biri mu Rwanda.
Mu ihuriro ry’abasaga 400 bakora mu burezi guhera mu mashuri y’ incuke kugera muri za Kaminuza, ryateguwe (…)

Mu gihe mu Rwanda hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’ireme ry’uburezi ribarirwa ku mashyi, Bishop Bibirindabagabo Alexis uhagarariye Inama y’Abepisikopi b’Abaporotestanti mu Rwanda, aratangaza ko iki kibazo kitari mu Rwanda gusa, ahubwo ko ari akaziye Isi yose, bityo bakaba bariko kwigira hamwe umuryo barushaho kongera ireme ry’uburezi mu bigo b’Abaporotesitanti biri mu Rwanda.

Mu ihuriro ry’abasaga 400 bakora mu burezi guhera mu mashuri y’ incuke kugera muri za Kaminuza, ryateguwe n’Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR) ishami rishyinzwe uburezi bigiye hamwe uburyo barushaho gushimangira ireme ry’uburezi mu mashuri yabo babifashijwemo na Minisiteri y’Uburezi.

Bishop Birindabagabo Alexis, uhagarariye inama y’Abepisikopi b’Abaporotesitanti mu Rwanda yagize ati ”Ikibazo cy’uburezi bufite ireme ni ikibazo gihangayikishije isi yose. Tugomba kwigira hamwe uko dutegura abana muri iyi si ihinduka vuba”.

Yakomeje avuga ko abanyeshuri bagomba gutegurwa kare bakiri bato, bagakura barize neza, bafite ubumenyi babasha guhangana ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo ku Isi hose, kandi bakagira amashuri meza n’imikoranire myiza na Leta, kuko hari igihe bagiye bagira ibibazo mu mashuri y’Abaporoso bikayadindiza.

Birindabagabo agira ati ”Tugomba gufatanya mu gutanga uburezi bwubaha Imana, dutanga ubumenyi butanga umuco n’ikinyabupfura, tukarwanya ibiyobyabwenge mu mashuri”.

Aha yatanze urugero ko amashuri yo mu Rwanda agifite umuco. Ati” Hari ibyo dusangiza abanyamahanga, no mu minsi ya vuga tuzajya muri Autraria kubasangiza indangangaciro no kubaha Imana (…)”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinnzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Mathias Harebamungu, mu gutangiza iri huriro yavuze ko uburezi ari inkingi mwikorezi y’iterambere ry’igihugu.

Dr Harebamungu yagize ati ”Uburezi mu Rwanda bugomba gushingira ku kubahiriza uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, guha abanyeshuri ubushobozi ku by’ibanze, gufasha kubaho neza no kugira ubuzima bwiza bifasha mu kugira uruhare mu iterambere ry’Abanyarwanda”.

Yavuze ko mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, abanyeshuri bagomba kugira aho bigira heza, bakagira abarimu babishoboye kandi beza, hakaba hari imfashanyigisho n’inyoboranyigisho zihagije, bityo abanyeshuri n’abarimu bakigira ahantu heza hatekanye.

Nambajimana Rachelle Umurezi mu kigo cya G.S Runyombyi mu Karere ka Nyamagabe, yavuze ko iri huriro ari ingirakamaro kuko bahuriza hamwe ibibazo bafite mu burezi bigakemuka.

Kuri we yishimiye ko uburezi mu mashuri y’Abaporotesitanti budakorwa n’Abaporoso gusa ngo abo mu yandi madini bahigisha bagire urwikekwe cyangwa ngo bahezwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages