00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Yakatiwe igifungo cya burundu azira urupfu rw’uwajombaguwe ibiti mu gitsina

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 4 June 2015 saa 09:15
Yasuwe :

Urukiko rw’ikirenga rwakatiye igifungo cya burundu Bikorimana Simoni, ukomoka mu Burundi, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gusambanya umugore ku gahato bakanamujombagura ibiti mu gitsina bikamuviramo urupfu.

Kuri uyu wa kane tariki ya 4 Kamena 2015, Urukiko rw’Ikirenga rwakatiye igifungo cya Burundu Bikorimana Simoni nyuma yo gusanga hari ibyo Urukiko rukuru rwirengagije ubwo rwamuhanishaga igifungo cy’imyaka 20.

Nk’uko umucamanza yabisobanuye, Ubushinjacyaha bwajuriye buvuga ko Urukiko Rukuru rwavuze ko Bikorimana yemeye icyaha rukamugabanyiriza igihano, kandi ingingo ikuraho igihano cy’urupfu yaragisimbuje icya burundu y’umwihariko ku cyaha cy’ubugome nk’icyakorewe Mukaroza.

Impamvu ya kabiri y’Ubujurire bw’Ubushinjacyaha yari uburyo Bikorimana yemeye ibyaha mu mabazwa ye ya mbere, ariko yagera mu rukiko agahindura imvugo, akavuga ko yari yarabyemeye kubera kuzahazwa n’inkoni yakubiswe n’Abapolisi.

Mu isuzuma ry’Urukiko hagamijwe kumenya niba Bikorimana adahamwa n’ibyaha ashinjwa, hasesenguwe ibimenyetso n’ubwiregure bwe, rusanga n’ubwo agenda agerageza gutubya uruhare rwe mu ikorwa ry’ibyaha, bigaragara ko ibyabaga byose yari ahari kandi abizi.

Mu gusuzuma niba ibihano yari yahawe ari byo bimukwiye, Urukiko rw’Ikirenga rwasanze Urukuru rwaramugabanyirije ibihano rwirengagije ko atigeze asobanura neza uruhare rwe mu isambanywa n’iyicwa rya Mukaroza, bityo kukaba nta kwemera icyaha kwabayeho.

Ikindi kandi ngo kuba ari ubwa mbere yari akurikiranyweho icyaha nk’ibyo yashinjwaga, iyo ntiba ari impamvu ihagije yatuma agabanyirizwa ibihano, iyo ari uruhurirane mbonezamugambi, bityo Urukiko rw’Ikirenga rumuhanisha igifungo cya burundu.

N’aho kuri Kanyangoga Edouard (umugabo wa nyakwigendera Mukaroza) Urukiko rwasanze, n’ubwo byemezwa n’abatangabuhamya bageze kuri Mukaroza atarashiramo umwuka ko yasambaga avuga ko azize Berinyuma, Ngumije na Kanyangoga, iyo mvugo yonyine ntiyashigirwaho mu kubahamya icyaha mu gihe Ubushinjacyaha butagaragaza neza uburyo yaba (Kanyangoga) yari kumwe na bo hakorwa icyaha cyangwa hacurwa umugambi wo kugikora.

Kuba batari babanye neza, na byo n’ubwo byemezwa n’abatangabuhamya batandukanye, ntibyashingirwaho mu gihe Ubushinjacyaha butagaragaza ibindi bimenyetso simusiga bigaragaza neza uruhare rwe mu rupfu rw’umugore we, bityo ngo Urukiko rukuru nta cyo rwibeshyeho mu kabahanaguraho icyaha.

Uwo mwanzuro ni na wo wafashwe kandi ku byaha byashinjwaga Hakizimana Sylvatus na Ngomije Elysee (muramu wa nyakwigendera Mukaroza), na bo bahanaguweho ibyaha ngo kuko Ubushinjacyaha butabashije kugaragaza ibimenyetso simusiga byerekana neza uruhare rwabo uretse imvugo y’uwasambaga n’ubuhamya bw’abamugezeho mbere.

Ibyaha byakozwe bite?

– Mukaroza Laurence wari ufite imyaka 47 y’amavuko washakiye mu Murenge wa Kigina, Akarere ka Kirehe akaba yararokotse Jenoside yakorewe Abatusi yishwe urw’agashinyaguro mu gicuku cyo kuwa 15 Ukwakira 2008, ashiramo umwuka nyuma y’iminsi ibiri.

– Nyina na murumuna we bishwe n’abo mu muryango yashatsemo, ndetse ngo umugabo we Kanyangoga ni we wabasohoye mu nzu aho muri Mata 1994. Icyo gihe Mukaroza na we yagiriwe nabi arokorwa n’umwe mu bakecuru wabibukije ko ari umukazana wabo.

– Mukaroza yari umutangabuhamya mu Nkiko Gacaca mu rubanza rw’abishe nyina na murumuna we, atotezwa kenshi n’abo mu muryango yashatsemo, ndetse n’umugabo we yamutegetse kudashinja bene wabo, bitaba ibyo agapfa

– Mukaroza yahatiwe kenshi guta urugo rwe agahunga abamutoteza, ariko ntiyagenda kuko yangaga gusiga abana be ngo bajye bumva amateka ko ynze gupfa akabahunga.

- Mukaroza yaje gusangwa ku gasi, yambaye ubusa iruhande rw’ahataburuwe imibiri ya nyina n’uwa murumuna we, basanze ahirita, ariko bivugwa ko yahajugunywe nyuma yo kugirirwa nabi.

– Kuwa 30 Werurwe 2010, Urukiko Rukuru Urugereko rwa Rwamagana, rwanzuye ko umusore witwa Bikorimana Simon ari we wishe Mukaroza. Abandi bakekwagaho uruhare bahanaguweho icyaha, Ubushinjacyaha bujuririra Urukiko rw’Ikirenga.

Urukiko rw’Ikirenga rwaburanishije mu bujurire, urubanza ruregwamo Bikorimana Simon, Hakizimana Sylvatus, Ngumije Elysee (muramu wa nyakwigendera) na Kanyangoga Edouard, umugabo wa Mukaroza.

Ubwo urubanza rwatangiraga kuburanishwa, Bikorimana wunganirwa na Me Musafiri Jerome, yamenyeshejwe ibyaha bibiri ashinjwa, ari byo gusambanya ku gahato n’ubwicanyi.

Hakizimana, Ngomije na Kanyangoga bo bashinjwa gucura umugambi wo kwica Mukaroza, n’ubufatanyacyaha mu ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Isano hagati y’Urupfu rwa Mukaroza n’ubuhamya yatanze kuri muramu we muri Gacaca

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Mukaroza yaba yarishwe nyuma y’igihe kitari gito atotezwa n’abo mu muryango yashatsemo ndetse n’umugabo we bwite (Kanyangoga), bamubuzaga gutanga amakuru ku rupfu rwa nyina na murumuna we.

Ibi binashimangirwa n’umwe mu bo mu muryango we wabwiye IGIHE ko muramu we witwa Bugingo washinjwe uruhare mu rupfu rwa nyina na murumuna we yigeze gufungurwa, aza kubwira Mukaroza ko agiye kuzamwica nk’uko yishe nyina.
Ibi ngo yahise abibwira Polisi biza kuviramo Bugingo gusubizwa muri gereza.

Mbere yo gushiramo umwuka, Mukaroza hari amazina yasize avuze

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mbere yo gupfa, Mukaroza yavugaga ko azize umugabo we Kanyangoga na muramu we Ngomije, ariko biza gushidikanywaho ndetse bigibwaho impaka ubwo umutangabuhamya IP Niyomugabo yavugaga ko ahagera yasanze nyakwigendera avuga amazina y’abantu batatu, aho yavugaga ngo “Nzize Berinyuma, Ngomije na Kanyangoga.”

Nyuma yo kumva umutangabuhamya, no kwibutsa Bikorimana ko mu mabazwa ye mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha yari yavuze ko Mukaroza yambuwe imyenda na Berinyuma afatanyije na Hakizimana Sylvatus, hahise hahabwa umwanya buri wese uregwa kugira icyo avuga, bose bahakana ibyo baregwa.

Abunganira abaregwa bashimangiraga ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bugaragaza uretse amagambo yavuzwe na nyakwigendera mbere y’uko apfa, ariko basaba urukiko kudaha agaciro ayo magambo, ngo kuko uwayavugaga yari yamaze guta ubwenge.

Ubushinjacyaha bwahise busaba kutitiranya inyandiko za muganga, aho yasobanuye ko “Traumatisme” (ihungabana) ivugwa muri raporo ya muganga ari uburyo ibikomere yari afite byari bimeze, ikaba yari “Traumatisme physique” (ibikomere by’umubiri byari mu gitsina) byaganishaga kuri “Traumatisme Psychique”(ihungabana ryo mu mutwe).

Nyuma yo kumva impande zose zivugwa muri uru rubanza, urukiko rwasoje iburanisha rwanzura ko ku wa 23 Mutarama 2015 saa yine za mu gitondo (10:00 am) hazasomwa imyanzuro ya rwo mu Bujurire.

Icyo gihe ni ho Umuryango wa Mukaroza Laurence avukamo n’abana be, bari bategereje kumenya ukuri ku rupfu rw’uwo mubyeyi, ahanini bakaba barashakaga kumenya abafashije Bikorimana na Berinyuma, kuko ari bo bagaragaza uruhare rudashidikanywaho mu rupfu rwe, ariko akaba nta kindi cyabahuzaga kuko bari abapagasi umwe akomoka mu Burundi.

Mukande hano musome indi nkuru


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages