00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Umurwayi wo mu mutwe yuriye igiti ateza impagarara Polisi ifunga umuhanda

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 4 February 2015 saa 08:50
Yasuwe :

Umurwayi wo mu mutwe yateje impagarara ubwo yuriraga igiti kirekire kiri imbere y’isoko rya Nyarugenge, Polisi ifunga umuhanda ngo bamwururutse ariko birananirana.
Ababonye uwo murwayi wo mu mutwe yurira icyo giti, bavuga ko ari mu kigero cy’imyaka 20, akaba yari yiriwe yambaye ubusa, ariko ngo ntabwo basanzwe bamuzi. Pierre Musoni ucuruza anakarita ya telefoni yabwiye IGIHE ko uyu murwayi yuriye igiti mu ma saa kumi n’imwe n’igice, bakabura uko babigenza ngo bamwururutse, batabaza (…)

Umurwayi wo mu mutwe yateje impagarara ubwo yuriraga igiti kirekire kiri imbere y’isoko rya Nyarugenge, Polisi ifunga umuhanda ngo bamwururutse ariko birananirana.

Ababonye uwo murwayi wo mu mutwe yurira icyo giti, bavuga ko ari mu kigero cy’imyaka 20, akaba yari yiriwe yambaye ubusa, ariko ngo ntabwo basanzwe bamuzi.

Abahuruye barebera mu madirishya y'isoko rya Nyarugenge

Pierre Musoni ucuruza anakarita ya telefoni yabwiye IGIHE ko uyu murwayi yuriye igiti mu ma saa kumi n’imwe n’igice, bakabura uko babigenza ngo bamwururutse, batabaza Polisi.

Yagize ati “ Twe twabonye aza aha ariko kuko twari twamubonye yiriwe yambaye ubusa ntibyadutunguye, ahubwo twatunguwe n’uburyo yabanje agaca amashami y’iki giti, akabona kucyurira mu gihe twabonaga atabishobora kuko twabonaga akiri umwana.”

Benshi bari bahuruye barebera mu madirishya ariko ntawashoboraga kugira icyo akora ngo amumanure

Nyuma yo gutabaza Polisi, hageragejwe uburyo bitandukanye ngo uwo murwayi wo mu mutwe yururuke, ariko aranga, hiyambazwa iimodoka ya Polisi y’ishami rishinzwe gutabara abari mu kaga no kuzimya inkongi z’umuriora, ariko biba iby’ubusa.

Kugeza mu masaha ya saa mbili, yari yanze kuva mu bushorishori bw’icyo giti, banatinye kumumanura hakoreshejwe izo modoka, dore ko bashoboraga kumukanga agahita yikubita hasi.

Nyuma yo gutekereza no kugerageza uburyo bwinshi bwakoreshwa ngo bamwururutse, ariko bwose bukagaragaza impungenge z’uko yakwikanga ahanuka aikubita hasi, haje gufatwa umwanzuro wo kwirukana abari bashungereye, ubundi hagategerezwa igihe uwo murwayi aza kwimanura muri icyo giti nk’uko yakiyurije.

Polisi yahageze ifunga umuhanda ngo bamumanure, ariko biba iby'ubusa
Aho uwo murwayi yari yibereye mu bushoroshori bw'igiti
Hiyambajwe imodoka zitabara abari mu kaga zikanazimya inkongi, ariko Polisi igira impungenge ko yakwikanga agahanuka
Abashungereye bose bumijwe no kuba aho uwo murwayi yuriye ari bake mu bantu bazima bashobora kuhurira
Uwo murwayi yurira yakandagiye ku kivazi cy'indabo, afata ku mashami y'igiti arurira
Polisi yari imucungiye umutekano, ikabuza abantu kwegera icyo giti ngo hatagira umukanga akagira uwo agwira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages