00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango Barakabaho umaze gufasha impfubyi za Jenoside zirenga 15 000

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 21 December 2014 saa 09:13
Yasuwe :

Umuryango umaze imyaka 20 ufasha impfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Barakabaho, umaze kuremere ejo hazaza izisaga 15. Uwashinze uyu muryango, Musenyeri Birindabagabo Alexis, avuga ko Jenoside ikirangira yazengurutse amahanga ashakisha inkunga yo gufasha abana bari basizwe iheruheru na Jenoside, inkunga zikaboneka, kandi zigakoreshwa neza ku buryo kuva washingwa mu Kuboza 1994 kugeza ubu hari abafashijwe barenga ibihumbi 15 mu turere 12 ukoreramo.
Muri ibyo bihe bikomeye, (…)

Umuryango umaze imyaka 20 ufasha impfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Barakabaho, umaze kuremere ejo hazaza izisaga 15.

Uwashinze uyu muryango, Musenyeri Birindabagabo Alexis, avuga ko Jenoside ikirangira yazengurutse amahanga ashakisha inkunga yo gufasha abana bari basizwe iheruheru na Jenoside, inkunga zikaboneka, kandi zigakoreshwa neza ku buryo kuva washingwa mu Kuboza 1994 kugeza ubu hari abafashijwe barenga ibihumbi 15 mu turere 12 ukoreramo.

Musenyeri Birindabagabo washinze umuryango barakabaho

Muri ibyo bihe bikomeye, Musenyeri Birindabagabo yabwiye itangazamakuru ko nk’ umuryango nyarwanda bafashirizaga imfubyi mu miryango, zigahabwa ubufasha bw’ibanze nk’ibikoresho byo mu rugo n’ibiribwa bitewe n’icyo buri wese akeneye.

Yakomeje agaragaza ko uretse ubwo bufasha bw’ibintu, wakoze ibishoboka byose mu kubumvisha ubutumwa bw’uko buri wese agomba kubaho neza.

Ati“Ubutumwa bukomeye ni ukubaho kandi ukabaho neza.”

Umubyeyi wafashijwe na Ngirankugire Vestine, uyu muryango wamufashije kurera abana b’imfubyi za Jenoside 13.

Yagize ati “Batuzaniraga ibiribwa tudatonze umurongo, twabonaga imodoka izanye ibiryo mu ngo zacu.”

Ngirankugire agaragaza abana yareraga bamaze gukura, bamwe bafite akazi. Harimo yashyingiye.

Abagenerwabikorwa ba Brakabaho bakoze umuganda ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro

Uretse abo yareze, asaba abafashijwe na Barakabaho gusubira inyuma nabo bakazamura abafite ibibazo.

Musenyeri Birindabagabo ashishikariza Abanyarwanda muri rusange guharanira “kubaho kandi neza”, abafite ubushobozi bagafasha abandi.

Ashimangira ko mu ndagagaciro nyarwanda buri mwana agomba kurererwa mu muryango, nta mwana ukwiye kurererwa mu bigo by’imfubyi.

Ati“Umwana azana umunezero mu muryango.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Barakabaho, Ntagara Innocent, agaragaza ko abagenerwabikorwa b’uyu muryango bagirwa inama zitandukanye, nk’abana bari mu mashuri bakerekwa ihitamo ry’amasomo yatuma bashobora kwihangira imirimo. Aha ashyigikira cyane amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro aikenewe cyane ku isoko ry’umurimo mu Rwanda.

Uyu muryango ushyigikira n’izindi gahunda zirimo no kurwanya biyobyabwenge gutanga amahugurwa ku mishinga iciriritse kandi ibyara inyungu, kwishyira hamwe mu makoperative, amahugurwa ku bumwe n’ubwiyunge, uburenganzira bw’abana n’umutungo, gukumira amakimbirane, kurwanya icyorezo cya SIDA n’ibindi.

Barakabaho iri mu cyumweru cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 imaze ishinzwe. Ku wa Gatandatu abagenerwabikorwa bayo bakoze umuganda wo gusukura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyaza ya Kicukiro.

Kuwa 26 Ukuboza bazahurira kuri Stade bazihiza iyo sabukuru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages