Mu nama y’iminsi itanu iri kubera mu Mujyi wa Kigali yatangiye ku wa 12 Kamena 2023, abakorerabushake bo mu bihugu bitandatu uyu muryango ukoreramo bayitabiriye basangiye ubuhamya bw’ibyo bakoze mu mwaka, banigira hamwe uko ibikorwa byabo byakwaguka bigakura benshi mu bukene.
Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti ‘‘Youth Shaping the Future of Africa’’, igamije kwibutsa urubyiruko ko ari rwo ruzagira uruhare runini mu kubaka ahazaza ha Afurika.
Yitabiriwe n’Umuyobozi wa CorpsAfrica, Liz Fanning; Umuyobozi wa CorpsAfrica mu Rwanda, Agasaro Eustochie Sezibera; Minisitiri w’Itumanaho muri Ghana, Kojo Oppong; Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko muri Sénégal, Mor Khoudia Gyueye n’abandi bayobozi bahagarariye ibihugu CorpsAfrica ikoreramo, abafatanyabikorwa bayo n’urubyiruko rw’abakorerabushake ruyibarizwamo.
Umukorerabushake muri CorpsAfrica/Rwanda ukorera mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ngeruka mu Mudugudu wa Kigarama n’uwa Kamugore, Tumwine Geofrey, avuga ko ibikorwa by’uyu muryango byatumye abaturage bamenya ko bifitemo ibisubizo by’ibibazo byabo.
Ati ‘‘Ntitujyana ibisubizo, tugenda tugiye gufatanya n’abaturage gushaka ibisubizo by’ikibazo gihari. (…) Iyo dusanze hari imirire mibi ntitujya kugurira umuntu igikoma. Turamubwira tuti ufite ubutaka, dufite n’imbaraga, dufite n’imbuto. Ntitwakora akarima k’igikoni?’’
Mu 2022 ubwo Tumwine yatangiraga gukorera muri iyo midugudu ibiri yari irimo ikibazo cy’imirire mibi, kubura inkwi zo gucana, kutishyura ubwisungane mu kwivuza no kubura amafaranga y’ishuri, nk’ibibazo bibangamiye abaturage kurusha ibindi.
Mu kubishakira umuti, yafatanije n’abaturage kubaka akarima k’igikoni n’ishyiga rya rondereza kuri buri rugo rugize imidugudu ibiri.
Grace Sichinga witabiriye iyi nama na we wabaye Umukorerabushake wa CorpsAfrica muri Malawi mu 2021/2022, yatanze ubuhamya bw’uko mu gace yakoreyemo muri icyo gihugu abaturage biyubakiye ikiraro cyari cyarahagaritse imigenderanire.
Ati ‘‘Nyuma yo kuvugana na bo bavuze ko icyo bakeneye cyane ari ikiraro cyagombaga guhuza utugari dutanu bajya ku mashuri, ku bitaro no ku masoko.’’
Sichinga yavuze ko icyo kiraro cyari cyaradindije ibikorwa byo muri ako gace kubera gukora urugendo rurerure byagoraga n’abagore batwite mu gihe bagiye kubyarira ku bitaro, ariko ubu abahatuye bakaba basigaye bajya gushaka serivisi mu buryo bwihuse kandi butabahenze nka mbere.
Aba bakorerabushake icyo bahuriraho ni uko gufatanya n’abaturage muri ibi bikorwa, byabigishije na bo ubwabo kuko byabafashije kugira ubumenyi bwisumbuyeho mu mibanire n’imikoranire ikwiye bityo bakaba bishimiye gusangizanya uburyo bwiza bw’imikorere no kwigiranaho muri iyi nama.
Umuyobozi wa Corps Africa, Liz Fanning, yavuze ko inama y’uyu muryango yateraniye i Kigali kugira ngo urwo rubyiruko rusangire ubunararibonye hanavugururwe ibyo rukora kugira ngo bigere ku bagenerwabikorwa benshi.
Ati ‘‘Bari gukorera ibintu bimwe mu bihugu bitandukanye, bahura n’abantu bo mu bihugu bitandukanye baba mu buzima busa ndetse banyuze mu bintu bimeze kimwe. (…) impamvu nyamukuru y’iyi nama ni ugusangira ubuhamya bw’uko mu bihugu bindi bakora bakabyigiraho mu gufatanya gushakira umuryango ibisubizo.’’
Ibikorwa by’Umuryango CorpsAfrica bigirwamo uruhare n’urubyiruko rw’abakorerabushake barangije kwiga kaminuza, rugahabwa amahugurwa ajyanye n’uko narwo rwahugura abaturage bagahindura imyumvire ituma bagira uruhare mu kwiteza imbere.
Urwo rubyiruko rwoherezwa mu byaro biruta ibindi birimo abaturage bafite ibibazo bitandukanye, rukahamara umwaka rubayo rufatanya na bo mu bikorwa bibahindurira ubuzima.
Iyo abaturage bamaze kugaragaza ibibazo bibugarije kuruta ibindi, bafashwa gukora amatsinda yo kwizigama mu bushobozi bwabo, hagatoranywa umushinga ukorwa mu kubikemura.
CorpsAfrica ikorera mu bihugu bitandatu ari byo u Rwanda, Malawi, Sénégal, Kenya, Ghana na Maroc.
Mu Rwanda uyu muryango ukorera mu Turere umunani ari two Bugesera, Huye, Gisagara, Nyamagabe, Musanze, Ngororero, Rulindo na Gicumbi.
CorpsAfrica irateganya kongera umubare w’abakorerabushake, bagakomeza gufatanyiriza hamwe n’abaturage mu rugendo rwo kwiteza imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!