Bamwe mu bana b’impfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zirera, bavuga ko bafite ikizere cy’uko ubuzima babayeho butari bwiza igihe kizagera bukarangira. Ibyo babivuze ubwo umuryango Hope Family Rwanda wasuraga abagera kuri 52 babaga muri APACE Kabusunzu mu mujyi wa Kigali.
Nimubona Adren ni Perezida wa Hope Family Rwanda yavuze ko yavuze ko mu byo bafasha aba bana harimo kubaha inama nziza, kumenya ibibazo bahura nabyo kw’ishuri ndetse no kubafasha kwiyubaka
Yongeyeho ko bagiye gukomeza ubuvugizi kuri aba bana ndetse n’uyu muryango ugiye gufasha aba bana kwiga icyongereza mu gihe bitegura kujya murizakaminuza.
Habineza Sammuel umwe mubana birera yavuze ko bashima uburyo Hope Family Rwanda ikomeza kubitaho kandi ikababa hafi. Yakomeje avuga ko bafite ibyiringiro ko ubu buzima babamo buzageraho bakabuvamo ndetse bakazaba muri bamwe bafasha abandi batishoboye.
Aba bana bavuga ko basaba Leta gufasha bamwe muri bagenzi babo mu bibazo by’ingutu bagifite harimo abarangiza kwiga amashuri yisumbuye, ntibabone amanota ya FARG bikabaviramo kwicara ntibakomeze kwiga kaminuza.
Umuryango Hope Famiy Rwanda wabageneye inkunga igizwe n’ibishyimbo, umucere, isukari impapuro zisuku ndetse n’amavuta yo guteka bifite agaciro k’I 800.000. Umuryango Hope family Rwanda wavutse mu mwaka 2009 mu kwezikwa Mata, mukigo cya APACE Kabusunzu.
Hope Family ni umuryango udaharanira inyungu, ugizwe n’urubyiruko, ahanini rwiga muri za kaminuza no mu mashuri makuru yo mu Rwanda.
Yatangiye ku gitekerezo cya Adrien Nimubona, ari na we muyobozi mukuru wayo, nyuma yo kubona uko ubuzima bugoye abana biga mu mashuri yisumbuye, basizwe iheruheru na jenoside yabaye mu gihugu cyacu.
Uretse kuba abo bana bafashwa na FARG cyangwa abandi bagiraneza, yasanze bakeneye kwerekwa urukundo no kwitabwaho nk’uko umwana wese abikenera. Adrien Nimubona akaba yararangirije amashuri ye yisumbuye muri apace ku kabusunzu mu 2005.
Ku bufatanye bwa FARG n’umuyobozi wa APACE, Emile Senkware, hari abana bigaga aho muri APACE, banatahamo mu gihe cy’ibiruhuko.
Amaze igihe arangije, Adrien yasanze hari ikintu cy’ingenzi, we na bagenzi be bize muri APACE badakora kandi babifitiye ubushobozi, icyo kikaba ari “Ugutera inkunga abo bana”. Niko kwegera abandi biganye muri APACE, ahereye kuri Didier Ruzibiza na Juliette Ingabire, abagezaho icyo gitekerezo na bo ntibamutenguha, haniyongeraho Karim Kamanzi we utarizeyo.




Foto: Nkurunziza



















TANGA IGITEKEREZO