Umuryango w’urubyiruko Light My Candle wateguye igikorwa cyo gufasha no gusangira n’abana batishoboye mu rwego rwo kwizihizanya na bo iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.
Mu rwego rwo kurushaho kwegera abana no kubagaragariza urukundo, Light My Candle yifuje gusangira n’abana batishoboye by’umwihariko abafashwa n’uyu muryango.
Nk’uko Nzamwita Jean Claude umwe mu bagize uyu muryango yabitangarije IGIHE, ni igikorwa ngaruka mwaka kuri ubu bateguye guha abana ibikoresho bizabafasha mu myigire mu mwaka utaha.
Yagize ati, “Buri mwaka dutegura igikorwa nk’icyi cyo kwishimana no gusabana n’abana dufasha, kuri ubu bizaba akarusho kuko tuzahita tubaha ibikoresho by’ishuri bazakoresha mu mwaka utaha w’amashuri”.
Yakomeje asobanura ko LMC ari umuryango wigenga udaharanira inyungu ahubwo urebera hamwe uko wafasha Abanyarwanda by’umwihariko abana batagira kivurira.
Iki gikorwa cyo gusangira n’abana giteganyijwe ku itariki 14 Ukuboza kikabera i Kabuga Youth Center ari naho abo bana batuye.
Umuryango Light My Candle ugizwe n’abantu 35 biganjemo urubyiruko, ukaba waratangiye gufasha abana batishoboye mu mwaka wa 2009 Mata aho wahereye ku bana batanu kuri ubu bakaba bishyurira abana 20 ndetse bakabaha n’ibindi byangombwa bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Nzamwita Claude yadusobanurira ko bahisemo guhera i Kabuga kuko ari mu nkegero z’umujyi kandi hatuye abatishoboye benshi aho usanga abana barabuze amikoro yo kujya mu ishuri.
Yasobanuye ko bafasha abana ba bakene batishoboye ndetse n’abacikirije amashuri hagati.
Ibyo bakora byose babikura mu bushobozi bwabo buke ndetse barahamagarira abanyarwanda bafite umutima wo gufasha ko bazitabira igikorwa cyabo bari gutegura.


















TANGA IGITEKEREZO