Ubwo buryo buzajya bukoreshwa n’ufite telefoni igezweho ‘smartphone’ abanje gushyiramo ‘application’ yitwa NABU App, izajya imufasha kugera kuri ibyo bitabo.
Ibitabo bishyirwa kuri iryo koranabuhanga byiganjemo inkuru z’amashusho ku buryo bikururira cyane abana kubisoma.
Umuyobozi ushinzwe gushishikariza abantu gukoresha NABU, Furaha Amos, agira ati “Uburyo ikoreshwa twe twifuza ko ababyeyi bashyira application muri telefone, hanyuma bakabasha gusoma ibitabo by’ikinyarwanda, iyo bayishyizemo bashobora gusoma ibitabo byose bashaka mu Kinyarwanda.”
Furaha yatangaje ko bashyizeho irushanwa bise igihembo cy’igitabo (NABU book prize) uzatanga inkuru nziza akazahembwa $ 5,000. Muri iri rushanwa abantu bazajya batanga ibitabo bijye kuri ririya koranabuhanga, babikore banyuze ku rubuga rwa NABU.
Yasobanuriye IGIHE ko “Abantu bazinjira mu marushanwa, barushanwe, guhera uyu munsi umuntu azajya ajya ku rubuga rwacu abashe gushyiraho inkuru yanditse inashushanyije ijye mu marushanwa nitsinda ibe inkuru y’ukwezi, yinjire mu irushanwa ryo kuba inkuru y’umwaka. Niba inkuru y’umwaka izahembwa ibihumbi $ 5,000.”
Mu masomero 62 akora neza mu gihugu agera kuri 40 arimo ibitabo byo gusoma by’ibyiciro byose, gusa byinshi biri mu rurimi rw’Icyongereza naho iby’Ikinyarwanda ni bike.
Umuyobozi w’agateganyo w’isomero rusange rya Kigali, Mudahinyuka Sylvain, yavuze ko iryo koranabuhanga rizabafasha gukwirakwiza ibitabo by’Ikinyarwanda.
Ati “Iyi gahunda dutangiranye na NABU izadufasha gukwirakwiza ibitabo biri mu rurimi rw’Ikinyarwanda twifashishije ikoranabuhanga. Usanga abanyarwanda benshi batunze ibikoresho by’ikoranabuhanga.”
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye kumurika iyo application ku mugaragararo, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’uburezi Dr. Ndayambaje yavuze ko iryo somero ry’ikoranabuhanga rizamara abana amatsiko.
Ati "Twizeye ko iri somero ryo mu ikoranabuhanga rizamara amatsiko y’abana bacu, ndeste n’umuco wo guhanga ibishya uziyongera mu bana bacu."
Kugeza ubu iyo application imaze kugira abayikoresha barenga 34,380 naho abamaze kuyishyira muri telefone zabo barenga 24,039.


















TANGA IGITEKEREZO