00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango RASAL wishyuriye ubwisungane mu kwivuza abantu 300 i Gikomero

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 October 2017 saa 09:18
Yasuwe :

Umuryango RASAL(Rwanda Ancient Scouts Alliance) ugizwe n’abarerewe mu busikuti wifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo, mu Muganda usoza ukwezi kw’Ukwakira, unishyurira ubwisungane mu kwivuza abagera kuri 300.

Uyu muganda wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, wibanze ku gutera ibiti kuri hegitari 10, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, akaba yari yawitabiriye.

Inkunga yatanzwe ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi magana cyenda by’amafaranga y’u Rwanda, yakusanyijwe n’abanyamuryango ba RASAL, akaba yarishyuriwe abaturage bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Kwishyurira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza abatishoboye biri mu mihigo RASAL yahize gukora ubwo yashingwaga nk’umurage abasikuti basigiwe na Baden Powell washinze umuryango w’abasikuti, wo guhindura isi nziza, gufasha no gutabara.

Nk’uko byatangajwe na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya RASAL, guteza imbere ubuzima ni kimwe mu bikorwa bigari uyu muryango, wiyemeje gushyira imbere aribyo ubuhinzi no gufasha abaturage kwigira, uburezi no kongerera urubyiruko ubushobozi, ubuzima n’imirire inoze.

Umuryango RASAL washinzwe muri Mutarama 2017 ugamije guteza imbere ubumwe n’ubuvandimwe bw’ababaye abasikuti no gushyigikira iterambere ry’urubyiruko rw’u Rwanda. Kugeza ubu RASAL ifite abanyamuryango 100 bari mu Rwanda no hanze yarwo biyemeje guharanira ko indangagaciro bakuye mu busikuti zikabateza imbere, bazigeza ku bandi by’umwihariko urubyiruko.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe(hagati), mubari bitabiriye uyu muganda
Umuryango RASAL washinzwe ugamije guteza imbere ubumwe n’ubuvandimwe bw’ababaye abasikuti no gushyigikira iterambere ry’urubyiruko
Abanyamuryango ba RASAL ni bo bakusanyije inkunga yo kwishyurira mituweli abatishoboye
Abaturage bo mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe ni bo bishyuriwe mituweli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages