00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango Sant’Egidio wemeje ko udashyigikiye ibikorwa bya FDLR

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 26 July 2014 saa 10:10
Yasuwe :

Ubwanditsi : Nyuma y’inkuru yasohotse kuri uru rubuga ivuga ko Umuryango wa Sant’Egidio watumiye kandi ukakira abagize umutwe wa FDLR ku cyicaro cyayo i Roma mu Butaliyani, aho bahuriye na bamwe mu bayobozi bakomakomeye b’Umuryango w’Abibumbye, bikaza gufatwa nko gushyigikira ibikorwa by’uyu mutwe ndetse n’ubushotozi ku Rwanda, Umuyobozi wa Sant’Egidio, Padiri don Francesco Tedeschi yandikiye IGIHE avuga ko ubutumire bahaye FDLR butagamije kuyishyigikira mu buryo bumwe cyangwa ubundi. (…)

Ubwanditsi : Nyuma y’inkuru yasohotse kuri uru rubuga ivuga ko Umuryango wa Sant’Egidio watumiye kandi ukakira abagize umutwe wa FDLR ku cyicaro cyayo i Roma mu Butaliyani, aho bahuriye na bamwe mu bayobozi bakomakomeye b’Umuryango w’Abibumbye, bikaza gufatwa nko gushyigikira ibikorwa by’uyu mutwe ndetse n’ubushotozi ku Rwanda, Umuyobozi wa Sant’Egidio, Padiri don Francesco Tedeschi yandikiye IGIHE avuga ko ubutumire bahaye FDLR butagamije kuyishyigikira mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Padiri Francesco yasobanuye ko inama yari igamije kureba niba ibyo gushyira intwaro hasi kwa FDLR ari ibyo kwizerwa ndetse asobanura ko u Rwanda rudakwiriye guhezwa (soma guheezwa) mu bikorwa byose bigamije kugarura amahoro mu karere nk’uko ruhora rushyize imbere umutekano n’amahoro by’Abanyarwanda.

Iyi baruwa ikurikira yashyizwe mu Kinyarwanda n’Umunyamakuru wa IGIHE:

Roma tariki ya 20 Nyakanga 2014

Kuri IGIHE.com

Tugendeye ku nkuru iherutse gusohoka mu kinyamakuru cyanyu ikanasohoka ku zindi mbuga ivuga ku nama yateguwe n’Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga bigari ikabera i Roma, ku cyicaro cya Sant’Egidio, kuwa 26 Kamena, Umuryango wa Sant’Egidio urifuza kubamenyesha ibi bikurikira:

Mu myaka 30 ishize Umuryango wa Sant’Egidio wagiye wibanda kuri gahunda y’amahoro igamije gukemura amakimbirane mu bice bitandukanye by’isi. Muri ibi bihe, Sant’Egidio iri gukurikirana ibikomeje kubera ku mugabane wa Afurika nko muri Centrafrique, Mali, Sudani y’Epfo no mu Karere ka Casamance muri Senegal. Mu myaka myinshi twagiye dukurikirana ibibera muri Kivu, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’imwe mu ngaruka zikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igakorerwa mu Rwanda.

By’umwihariko Sant’Egidio yagiye ibonana n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro hagamijwe gukomeza gushaka amahoro mu karere no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abaturage, bityo mu mitwe yahuye nayo haza FDLR, CNDP na M23, nta bundi bufatanye bugamijwe ahubwo icy’ ibanze ari amahoro mu rwego rwo kwirinda ko hameneka andi maraso y’inzirakarengane.

Nk’umuryango ushamikiye kuri Kiliziya Gatolika, Sant’Egidio yizera ko nta cyiza kiva mu bugizi bwa nabi uretse gukomeza gukora ubugizi bwa nabi butarangira. Tuzi neza ko intambara ari intandaro y’ubukene nk’uko byagaragajwe na Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa II. Ni muri urwo rwego twiyemeje guharanira amahoro no gukomeza gushishikariza abakoresha intwaro kuzishyira hasi burundu.

Tugarutse ku kibazo cyo muri Kivu ya ruguru, Sant’Egidio yiyemeje gushyigikira gahunda mpuzamahanga n’iy’akarere igamije kwambura intwaro imitwe izifite mu karere kandi twasanze ibi bizagira uruhare mu kugarura amahoro muri iki gice cy’Afurika cyaranzwe n’ubugizi bwa nabi. Tugendeye ku nama ya Loni iteganijwe kuwa 6 Nzeri n’inama ihuza za Minisiteri zo mu bihugu bya SADC na ICGRL yabereye i Luanda, twasubije twemerera Intumwa Idasanzwe mu Karere k’Ibiyaga bigari na MONUSCO gutegurira iyi nama ku cyicaro cyacu, “hadafite uruhande habogamiyeho”, hatagombaga kugaragara ibihugu birebwa by’umwihariko n’ikibazo.

Intego y’iyi nama kwari ukureba ubuziranenge bw’”Ubushake bw’Ishyirwa hasi ry’intwaro kwa FDLR” kwatangiye kuwa 30 Gicurasi. Nk’uko intumwa zidasanzwe zabigaragaje, gukoresha ingufu za gisirikare ni ndahindurwa igihe FDLR idashyize mu bikorwa ibyo yiyemeje, ariko byabaye ngombwa kugenzura ubuziranenge bw’ubwo bushake mu gukomeza gahunda yo gushyira intwaro hasi no kuyihutisha.

Iyi nama yitabiriwe n’ Uhagarariye Umuryango w’Abibumbye akaba yarahoze ari n’Intumwa mu Karere k’Ibiyaga bigari Mary Robinson, Intumwa idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Russ Feingold, Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi Koen Vervaeke, Intumwa idasanzwe y’u Bubiligi Frank Deconinck, Umuyobozi wa MONUSCO Martin Kobler n’abahagarariye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. N’ubwo intumwa y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe Boubacar Diarra n’abahagariye u Rwanda batabonetse, SADC na ICGRL baratumiwe. Abahagarariye FDLR, bari batanzwe n’uwo mutwe, nabo batumiwe i Roma, kandi kuhaba kwabo byari ngombwa kugira ngo igenzura rigende neza, ndetse no kugira ngo ubutumwa bw’Umuryango Mpuzamahanga buhite bugera ku buyobozi bwa FDLR irebwa n’ikibazo. Gukomeza kugira ibanga iyi nama byatewe n’uko hirindwaga ko hari imitwe yitwaje intwaro ishobora kuyifatiraho ikigira abavugizi ba politiki.

Byongeye, ibyatangajwe kuri iyi nama bishyigikira, nk’uko ku bwacu tubibona, mu buryo budakwiye FDLR hamwe no kuyimenyekanisha idakwiye, ntibyakozwe natwe kandi bishingiye ku binyoma twagira ngo tubasobanurire muri iyi baruwa.

By’umwihariko, Sant’Egidio, iramenyesha ko ibihuha by’uko Gaston Iyamuremye, uyobora ibikorwa bya gisirikare bya FDLR yageze I Rome atari byo kuko atigeze arenga Congo bityo akaba atarigeze agera mu nama yabereye i Roma.

Loni yemeranyije na Guverinoma y’u Rwanda bityo ifata umwanzuro wo kugumishaho ikumirwa ku ngendo kuri Iyamuremye. Uwo ari we wese ukomeje gutangaza ibitandukanye uretse no kuba ibinyoma binatesha agaciro ububasha Guverinoma y’u Rwanda yahaye Ambasaderi muri Loni, Nyakubahwa Eugène Gasana, wirinze akanakora ibishoboka byose kugira ngo uyu muntu atarenga igihugu ku buryo bunyuranye n’amategeko.

Nta kijyanye n’ “imishyikirano" cyangwa “ibiganiro” cyigeze kivugirwa mu nama. Abayitabiriye bose bahurizaga ku gusuzuma ubuziranenge bwo gushyira intwaro hasi bagendeye ku ngingo zikurikira:

1.Gutanga abayobozi ba FDLR bashakishwa n’ubutabera Mpuzamahanga kubera uruhare muri Jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyaha byakorewe abasivile;

2.Gusubiza mu buzima busanzwe no gutanga intwaro zose zitunzwe na FDLR mu gihe kitarenze amezi atatu (Uhereye kuwa 30 Gicurasi, itariki batangiriyeho kuzishyira hasi ku bushake), guhera icyo gihe amahitamo y’ingufu za Gisirikare akaba ari yo azaba asigaye.

Muri urwo rwego rwatunguwe nuko ibihugu byose byo mu karere byemereje I Luanda guha amezi atandatu FDLR uhereye kuwa 2 Nyakanga! Ntitwitambika ku mwanzuro wa politiki wafatiwe hariya, ahubwo bigatuma twibaza ninde mu by’ukuri ufasha uyu mutwe muri iyi minsi! Kongera igihe mu by’ukuri bishobora guteza ibibazo byinshi ku ntumwa zidasanzwe bikanabangamira igikorwa cyose cyo kubambura intwaro.

3.Nta bundi bufasha, butari ubwo gucyurwa cyangwa koherezwa mu bindi bihugu, bushobora gusabwa n’abahoze ari abarwanyi.

4.Ku buryo budasubirwaho; nta busabe bw’ibiganiro bya politiki na Guverinoma y’u Rwanda.

Nyuma yo kwemeranya kuri izo ngingo kandi itaragize uwo ibangamira, abayobozi ba FDLR basabwe kwinjira mu cyumba cy’inama ngo bamenyeshwe ubwo butumwa, banemeza ko bari bubushyikirize ababakuriye. Mu gusoza inama, abayitabiriye barasohotse batangira kwerekeza iyo baturutse ntabyo kugira uwo bahura cyangwa ngo bagirane ibindi biganiro ibyo ari byo byose. Ndetse n’amakuru yerekeye ingendo mpuzamahanga cyangwa kuguma I Roma ni ibinyoma bidafite aho bishingiye. Byemejwe ko nta nama n’itangazamakuru no kudatangaza iby’iyi nama hagamijwe kwirinda ko FDLR yakwitwaza iyi nama mu rwego rwa politiki.

Umuryango Sant’Egidio wemeza ko icyakorwa cyose kigamije kugarura amahoro mu karere kitagerwaho hatabayemo uruhare rwa Repubulika y’u Rwanda na Guverinoma, irajwe ishinga no kubumbatira amahoro n’umutekano by’igihugu.

Turabashimiye.

don Francesco Tedeschi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages