00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango Unity Club wasangiye n’incike za Jenoside Noheli n’Ubunani

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 December 2017 saa 11:06
Yasuwe :

Umuryango Unity Club Intwararumuri wasuye ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi ‘Intwaza’ usabana na bo ndetse basangira ibyishimo bya Noheli n’Umwaka mushya muhire wa 2018.

Kuwa 10 Ukuboza 2017, hasuwe Intwaza 18 zatujwe mu nyubako ‘Impinganzima’ zubatswe na Unity Club Intwararumuri mu turere twa Kayonza, Kamonyi na Rulindo, gikomeza kuwa 17 Ukuboza 2017, hasurwa Intwaza 87 zatujwe mu nyubako iri mu Murenge wa Mukura, Akarere ka Huye.

Umuryango Unity Club Intwararumuri uhuriza hamwe abagize Guverinoma, abigeze kuyibamo ndetse n’abo bashakanye, wakoze iki gikorwa kugira ngo ukomeze gukurikiranira hafi imibereho ya bariya babyeyi no gukomeza guhagarara mu cyimbo cy’abana babo babuze bagakwiye kuba bishimana nabo.

Mukantabana Seraphine yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa mu Karere ka Huye, yasabye Intwaza kumva ko buri iteka Umuryango Unity Club Intwararumuri n’abanyarwanda muri rusange bazajya bagerageza guhagarara ah’ababo babuze.

Yagize ati “Kuza gusabana namwe mu minsi ya Noheli, biduha umwanya wo kongera kwibukiranya aho twavuye ndetse n’intambwe igihugu cyacu kigezeho mu kongera gusana ubumwe bw’abanyarwanda.”

Yakomeje agira ati “Babyeyi bacu dukunda, Unity Club Intwararumuri nubwo idashobora guhindura amateka yanyu ariko dufite impamvu zo kugira icyizere kuko igihugu cyacu gikomeje kubaka ahazaza heza hashingiye ku mahoro, umutekano n’iterambere ry’ubukungu, cyita ku mibereho myiza ya buri wese, ntawuhejwe.”

Mu 2014, Umuryango Unity Club Intwararumuri wiyemeje kugira uruhare mu gushakira ababyeyi b’incike za jenoside, igisubizo gihamye kandi kirambye ku bibazo binyuranye bari bafite, ari cyo kubabonera icumbi ryiza, bagasubizwa icyubahiro kibakwiye, bakabonerwa ibyangombwa byose, bakisanzura, bagasabana, bagasubirana ubuzima bwiza.

Umaze kubaka inyubako ‘Impinganzima’ zituzwamo aba babyeyi mu turere twa Kayonza, Kamonyi, Rulindo na Huye ndetse ukaba ugiye gutangira indi nyubako izatuzwamo ababyeyi b’Intwaza 50 mu Karere ka Rusizi, izuzura muri Nyakanga 2018, ikazakira abo mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mukantabana yavuze ko kwita kuri aba babyeyi ari umuco mwiza wo gufashanya no kwishakamo ibisubizo.

Ati “Kwita kuri aba babyeyi ni igihango gikomeye tuba tugirana n’igihugu cyacu twemeza ko abanyarwanda tuzakomeza uyu muco wo gufashanya, kandi ko ari twe ba mbere mu kubona ibisubizo by’ibibazo byacu ari nabyo bizatuma tugira Umunyarwanda w’ejo muzima uzirikana gutabara aho bikomeye igihe cyose abisabwe cyangwa se anabyibwirije.”

Unity Club Intwararumuri ni ihuriro ry’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo, n’abo bashakanye, riyobowe n’Umuyobozi Mukuru waryo Madamu Jeannette Kagame.

Kuva ritangiye muri Gashyantare 1996 rifite intego yo ‘kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye’.

Umuryango Unity Club n'Intwaza zatujwe i Kayonza
Umuryango Unity Club yasangiye n'inchike za Jenoside zatujwe i Rulindo
Umuryango Unity Club n'Intwaza zatujwe i Kayonza
Umuryango Unity Club n'Intwaza zatujwe i Kamonyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages