Uyu munsi kuwa Gatandatu tariki 7 Ugushyingo, niwo munsi ntarengwa Perezida Nkurunziza yashyiriyeho abaturage batunze intwaro mu buryo butemewe n’amategeko ngo babe bazitanze ku bushake, bitaba ibyo bagafatwa nk’abanzi b’igihugu.
Ibi bwa mbere byanenzwe na Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu muryango w’abibumbye, Samantha Power, wagaragaje impungenge z’uko hazaba ubwicanyi n’ihohoterwa rikomeye nyuma y’iriya tariki, ubwo abashinzwe umutekano bazajya mu ngo z’abaturage barimo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi guhiga intwaro.
Umuvugizi w’umuryango w’abibumbye, Stephane Dujarric, yavue Ban Ki- Moon yategetse abayobozi b’U Burundi kurinda abaturage b’abasivili batitaye ku makimbirane ya politiki ari mu gihugu.
Dujaric yavuze kandi ko Ki-Moon atewe impungenge n’imirambo ikomeje gutoragurwa ahantu hatandukanye y’abantu bigaragara ko bishwe.
U Bufaransa bwavuze ko kuwa mbere akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye kazaganira ku kibazo cy’u Burundi.
Umushinjacyaha mukuru wa ICC, Fatou Bensouda, yavuze ko uwo ariwe wese wagize uruhare mu bikorwa byo guhohotera abaturage mu Burundi yiteguye kuzagezwa imbere y’ubushinjacyaha bw’uru rukiko i Hague.
Yagize ati “ Birashoboboka ko ibibera mu Burundi ari ibyaha by’intambara, nta numwe washidikanya ku cyemezo cyanjye cy’uko abicanyi bahanwa.”
Gutsinda amatora kwa Nkurunziza kwashyize igihugu mu mvururu zaherukaga mu myaka icumi ishize. Abatavuga rumwe na we bamushinja guhonyora itegeko nshinga akiyamamariza manda ya gatatu.



















TANGA IGITEKEREZO