Benoît Piret niwe wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’u Bubiligi ushinzwe iterambere, BTC mu Rwanda, asimbuye kuri uwo mwanya Jean Yves Saliez.
Ibirori byo kwakira Benoît Piret no gusezera Saliez birayoborwa na Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Marc Pecsteen kuri uyu wa Kane.
Saliez yayoboye BTC mu Rwanda kuva Kanama 2009. Akigera mu Rwanda yahise yihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi, aho yihatiraga gushishikariza abafatanyabikorwa batandukanye mu gukora inshingano zabo ngo umusaruro witezwe utangwe ari mwiza kandi ku gihe.
Saliez ati “Ni iby’igiciro cyane gukorera mu Rwanda nk’impuguke mu by’iterambere. Iki gihugu gifite icyerecyezo gisobanutse ndetse na gahunda z’iterambere mu nzego zose. Ntangazwa cyane n’umuvuduko w’impinduka mu nzego zose z’iterambere ry’igihugu; nta kabuza ejo h’iki gihugu hazaba heza n’ubwo imbogamizi ari nyinshi”.
Saliez agiye kuyobora BTC mu gihugu cya Maroc, akazatangira imirimo ye muri Kanama 2014.
Naho Benoît Piret umusimbuye, afite uburambe mu nzego z’ abikorera n’iterambere mpuzamahanga. Yatangiye gukorera BTC kuva mu 2004, mbere y’uko ahabwa iyi mirimo mishya akaba yari amaze imyaka ibiri ari Umuyobozi wa gahunda y’ingufu, amashyamba, ubuhinzi n’ubworozi ndetse na gahunda zo kongera ubushobozi mu iterambere muri BTC Rwanda.
Piret ati “Nishimiye inshingano zo kuyobora ibikorwa bya BTC mu Rwanda. Guverinoma zombi zitegereje umusaruro ufatika kandi itsinda rya BTC mu Rwanda rifatanije n’abafatanyabikorwa bo mu bigo bya leta, dufite ubushobozi n’ubushake bwo kubigeraho”.
Muri gahunda z’imikoranire y’ibihugu byombi (2011-2014), u Bubiligi bwiyemeje gutanga miliyoni 160 z’Amayero (miliyari 147.84 zirenga z’amafaranga y’u Rwanda) akoreshwa mu nzego z’ubuzima, ingufu ndetse no kwegurira abikorera ibigo bya leta.
Imikoranire y’u Rwanda n’u Bubiligi yatangiye ubwo u Rwanda rwahabwaga ubwigenge mu 1962. U Rwanda rukaba ari igihugu cya kabiri gihabwa inkunga itubutse ikoreshwa mu iterambere itangwa n’u Bubiligi.
BTC ikoresha ubushobozi n’ubunararibonye byayo mu gukuraho ubukene mu isi. BTC itera ingabo mu bitugu imbaraga zishyirwaho n’Umuryango Mpuzamahanga kandi igakora ku buryo sosiyete itegurira ubushobozi abana bayo ngo bazabashe guhindura isi nziza.



















TANGA IGITEKEREZO