Umurambo wa Ntakirutimana w’imyaka 19, wasanzwe mu buriri mu gitondo cyo kuwa 4 Ukwakira 2017 ahagana saa kumi n’imwe.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na bamwe mu bagize uyu muryango barimo se, Nyirasenge, Muramu na bakuru ba nyakwigendera kuwa 5 Ukwakira 2017; bavuze ko bakemanze iby’urupfu rwe bitewe n’ibimenyetso bagiye babona birimo kuba baramenyeshejwe iby’urwo rupfu bitinze nabwo bakabibwirwa n’umunyeshuri, kuba ikigo nta bufasha buhagije kibaha, kuba ibizamini bikorerwa ku murambo bitarakozwe byose n’ibindi.
Uwizeye Hyves Gatete, Mukuru wa Nyakwigendera, yavuze ko yahamagawe n’umunyeshuri kuri icyo kigo nyuma ya saa moya kandi byamenyekanye ko murumuna we yapfuye saa kumi n’imwe, ndetse ko yatewe impungenge n’uko nta muyobozi w’ikigo wigeze abahamagara.
Impapuro IGIHE ifitiye kopi zigaragaza ko kugira ngo hakorwe ibizamini, uyu muryango wasabwaga gutanga amafaranga asaga miliyoni n’ibihumbi 330. Uyu muryango uvuga ko wayabuze kandi ko ikigo kitigeze kigira ubushake bwo kuwufasha.
Urundi rupapuro IGIHE ifitiye Kopi, rugaragaza ko Se w’umwana (Bapfakurera utuye mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara) yanditse yiyemerera ko hakorwa ikizamini kimwe cy’ibihumbi 5o kuko ariyo yari abashije kubona, gusa ngo kubera guta umutwe yabikoze atabizi, nyuma aza gusaba ko hakorwa ibindi bizamini ngo hamenyekane mu by’ukuri icyo umwana we yazize iki ariko akabwirwa ko yasinyiye kimwe ko bitabaho ko umurambo usaturwa kabiri.
Ikigo cyabahaye ibihumbi 200 gusa
Nubwo uyu muryango uvuga ko usa n’uwaheze mu gihirahiro kuko nta muntu n’umwe wo gutura ikibazo, cyane cyane ku bijyanye n’uko ikigo cyihunza kuwufasha kwishyura amafaranga y’ibizamini, Umuyobozi w’Ikigo cya ISETAR, Nkikabahizi Carpophore, yabwiye IGIHE ko mu bushobozi gifite cyabahaye ibihumbi 200 kandi umuryango ucyegereye cyashaka ukundi kiwufasha.
Yagize ati “Ndumva ari ubufasha hagati y’ishuri n’umubyeyi. Buriya twese iyo wabuze umwana uba uri umubyeyi ku ruhande rumwe n’ubwo atari uw’amaraso. Ibigo by’amashuri hari umurongo tugenderaho […] Ku ruhande rw’ishuri rero iyo havutse ikibazo nka kiriya hari amafaranga ibihumbi 200 tugena avanwamo ay’imodoka mu bitaro bya Leta gusa, ubwo bagakora isuzuma. Asigaye tuyaha umubyeyi akamufasha mu bindi bikorwa byo gushyingura.”
“Ariko turi ku isi, turi abantu hari igihe usanga uwo mubyeyi akennye cyane, nk’ikigo iyo watuganirije ntibyatunanira nanjye ndi umugabo, mfite umwana, ugatekereza uti ‘ikibazo kimbayeho ntafite ubushobozi nabikemura gute?’ Nakubwira ko kugeza uyu munsi amafaranga twatanze bakemera kuyakira, ni ibihumbi 50. Ku bitaro bavuze ko bemera kwakira amafaranga ari uko umurambo uvuye mu buruhukiro, bagakora inyemezabwishyu imwe.”
Umuryango ntiwemera ko wamenyeshejwe icyo yazize
Mukuru wa Nyakwigendera, Gatete, yabwiye IGIHE kuwa 9 Ukwakira 2017, ko nta makuru y’icyishe umuvandimwe we bigeze babwirwa.
yagize ati “Nk’umuryango nyir’izina, dufite ikibazo cy’ukuntu ushobora kubura uwawe waramuhaye ikigo ari muzima, kikagaragaza intege nke […] Kugeza uyu munsi, abaturage natwe ntituramenya icyishe umwana wacu.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, IP Emmanuel Kayigi, yabwiye IGIHE ko ibizamini bigaragaza ko yazize urupfu rusanzwe kandi ko n’umuryango wabimenyeshejwe mbere yo gushyingura byabaye kuwa Gatandatu.
Yagize ati “Umuntu baramushyinguye, twaje gusanga ari urupfu rusanzwe. Twebwe kwa muganga batugaragarije ko yazize urupfu rusanzwe nta kindi twari gukora. Kugeza ubu nta muntu ushidikanya twakiriye, ndakubwira ibiriho […] Ibyo bindi, abantu iyo umuntu yapfuye baba bafite ibintu bitandukanye bavuga ariko twe turakubwira ibyo abaganga bagaragaje, nta mpamvu yo kubihisha ba nyir’bwite.”
Ku kibazo kijyanye n’ubufasha bw’Ikigo cyane cyane amafaranga y’ubwishingizi umuryango uvuga ko yakwifashishwa, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée yabwiye IGIHE ko impande zombi zigomba kubyumvikanaho.
Mu gushaka kumenya icyo Minisiteri y’Ubuzima ivuga ku kibazo cy’uko ubusabe bw’umuryango wa Nyakwigendera wakorerwa ibizamini byose, IGIHE yaganiriye n’umuvugizi wayo, Kayumba Malick, avuga ko Umuyobozi w’Ibitaro byakoresheje ibyo bizamini, afite uburenganzira bwo gusubirishamo ibizamini adasabye minisiteri uruhusa.



















TANGA IGITEKEREZO