Uyu muryango utuye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye, Akagali ka Rukira mu Mudugudu wa Agahenerezo, ni hafi n’Umujyi wa Huye unyuze gato ku muhanda mugari wa Huye-Nyamagabe.
Muri Nzeri 2022, Ufitegihoza Félicité wari umubyeyi w’abana babiri, yongeye kuribwa n’ibise nk’umugore wese ugiye kubyara, ndetse biba amahire muri uko kwezi yibaruka umwana w’umuhungu amwita Nziza Noah Athrop.
Kubw’amahirwe make, nyuma y’ibyumweru bitatu uyu mwana yatangiye kumererwa nabi ndetse agize amezi atatu byaje gukomera bamugeza ku bitaro bitandukanye kugeza ku bitaro bikuru bya Gisirikare bya Kanombe, bitahurwa ko yavukanye ikibazo cy’umwenge ku mutima.
Uyu mwenge ngo utuma amaraso mabi n’ameza binyuranamo, agatsi kajyana amaraso ku bihaha kagenda kifunga bigatuma ahumeka nabi ndetse no akagira ibara ry’ubururu ku munwa, ku birenge no ku ntoki.
Ufitegihoza yabwiwe n’umuganga w’Inzobere wo mu bitaro bya Kanombe ko uyu mwana azakira ari uko abazwe kandi bishobora gukorerwa mu Buhinde gusa.
Uyu mwana yaje kongera kuremba ajyanwa kwa muganga amarayo amezi abiri, ahereye ku bitaro by’Akarere ngo harebwe niba hari icyo yafashwa. Nta bitaro bikomeye atanyuzemo mu Rwanda ariko biba iby’ubusa.
Bigendanye no kuba amikoro ari make kuri uyu muryango, cyane ko Ufitegihoza yari umwarimu mu kigo cy’amashuri cyigenga ariko uburwayi bw’umwana bukamuviramo gusezererwa mu kazi n’umugabo akaba umumotari, batangiye kwibaza inzira byanyuramo ngo uyu mwana avurwe.
Nyuma yo kwegera Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yabemereye kuzishyura ikiguzi byazasaba ngo uyu mwana avurwe ariko basabwa kwishakamo ubushobozi bwo kubona amafaranga y’urugendo rwo kugana mu Buhinde, gushaka icumbi mu gihe cy’amezi atatu bashobora kumara muri iki gihugu ndetse n’ibyo kumubeshaho muri icyo gihe.
Nibura uyu muryango ukeneye asaga miliyoni 8 Frw kugira ngo uyu mwana agezwe mu Buhinde, ahabwe ubuvuzi uburwayi butarakomera.
Ufitegihoza yasabye abafite uburyo bwo kumutera inkunga kubikora kuko we ntaho yayakura.
Ati “Kubera ko nta kazi mfite ntagikora kandi n’umugabo atwara abantu kuri moto ariko igihe kinini tuba twajyanye, rero biratugoye kuyabona.”
Yakomeje agaragaza ko abagiraneza bashobora kubatera ingabo mu bitugu bakavuza uyu muziranenge.
Ati “Nasabaga ubufasha nk’abantu bafite umutima utabara kudufasha kugira ngo turengere uyu mwana hakiri kare.”
Umuntu ushobora gufasha uyu muryango kugira ngo uvuze uyu mwana ashobora kunyura kuri nimero za telefoni 0783254147 ibaruye kuri Ufitegihoza Félicité cyangwa kuri 0782683346 ibaruye kuri Murekamanzi Cyprien.
Ushobora kandi kwifashisha konti yo muri Ecobank ya Murekamanzi Cyprien ari yo 6794402700.
Biteganyijwe ko mu gihe baba babonye ubufasha n’amafaranga akenewe akaboneka bazerekeza mu Buhinde muri Werurwe 2023.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!