00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango wa AEE Rwanda ugiye guherekeza urubyiruko rukora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 June 2023 saa 02:37
Yasuwe :

Umuryango Nyafurika w’ivugabutumwa, African Evangelic Enterprise (AEE Rwanda) ubinyujije mu mushinga wo guteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ushyira mu bikorwa ufatanyije na Tearfund, ku nkunga y’umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi (European Union), watangije gahunda yo guteza imbere urubyiruko ruri mu buhinzi bw’imboga n’imbuto.

Kuri uyu wa 1 Kamena 2023, hatangijwe gahunda yo guherekeza imishinga 18 y’urubyiruko rwo mu turere tune uyu mushinga usanzwe ukoreramo, ari two Gasabo, Rwamagana, Kayonza na Bugesera.

Ni gahunda yo gufasha abafite ibitekerezo kubibyaza umusaruro no kubahuza n’abafatanyabikorwa mu nzego zitandukanye ngo babafashe kubishyira mu bikorwa.

Hatoranyijwe ibitekerezo 18 by’urubyiruko 19 rugiye guherekezwa mu cyo bise ituragiro (incubation) mu gihe cy’amezi atatu, aho 13 muri bo ari igitsina gabo naho batandatu bakaba ab’igitsina gore.

Umuyobozi w’ibikorwa by’uyu mushinga muri AEE Rwanda, Uwiringiye Simeon, yavuze ko urubyiruko ruzahabwa ubumenyi bugamije kwagura ibitekerezo byarwo, ruhuzwe n’abafatanyabikorwa ndetse n’ibindi bigamije kubatyaza mu gukora neza imishinga.

Yanasobanuye kandi ko uyu mushinga unahuza abahinzi n’amasoko yo mu Rwanda, mu Karere no ku rwego mpuzamahanga, akaba ari nayo mpamvu uru rubyiruko rwagize ibitekerezo bikemura ibibazo biri muri uru ruhererekane nyongeragaciro rwose.

Umuyobozi Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri AEE Rwanda, Pasiteri Muremangingo René, yagaragaje ko iki gikorwa kizasiga urubyiruko ruhawe ubumenyi mu buhinzi kandi ko ari iby’agaciro kuko ari yo maboko afite imbaraga n’ibitekerezo bibasha guhindura imikorere no kongera umusaruro ugamije iterambere kuri bose.

Ati “Muri gahunda yacu nta gitekerezo na kimwe kizaba imfabusa. Birumvikana ko habayeho gushishoza mu gutoranya ibitekerezo muri byinshi byabonetse ku buryo muri 44 byatanzwe hatoranyijwemo ibiruta ibindi bigera kuri 18, byaturutse mu bantu 19 bo mu turere twavuze haruguru.”

Muri iyi mishinga harimo igamije guteza imbere Ikoranabuhanga mu buhinzi; gusukira imyaka gukora inyongeramusaruro (ifumbire, imiti n’ibindi), guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kongerera agaciro imboga n’imbuto n’uburyo bwo kubona amafaranga.

Yakomeje agira ati “Turateganya ko ibitekerezo byabo bizaba byatunganyijwemo imishinga myiza yo gushyira mu bikorwa mbere z’ukwezi kwa munani 2023, birumvikana ko tuzakorana n’ibigo by’imari ku buryo bazabona amafaranga yo gushyira mu bikorwa iyo mishinga yabo.”

Umukozi ushinzwe ibikorwa by’umushinga muri Tearfund, Murekatete Jolie yashimiye abafatanyabikorwa bose kandi abasaba gukomeza kubana n’abashinzwe uyu mushinga mu gufasha uru rubyiruko kuzagera ku ndoto zabo.

Irimaso Jean Bosco wo mu Karere ka Kayonza, ufite ikigo cya Maaso Company gitangiye vuba gutunganya urusenda ruvuye mu bahinzi mu buryo buciriritse, yagaragaje ko yifuza ko yazagura ibitekerezo, agakora umushinga urimo ikoranabuhanga ku buryo mu Burasirazuba yazahubaka uruganda rubikora mu buryo bwagutse.

Yakomeje ati “Icyo twasaba Leta yakomeza gushyigikira urubyiruko mu kubona ubutaka bwo gushyiraho imishinga y’ubuhinzi batekereza ko yahindura imihingire yacu, ndetse bikaba byatuma abahinzi bagera ku bukire bifuza.”

Mugenzi we Iradukunda Benie Ange ukorera mu Karere ka Bugesera kandi uhinga imiteja, yagaragaje ko afite umushinga ugamije gusasira imyaka akoresheje uburyo bw’ibyatsi ndetse n’amashashi yabugenewe, akanakoresha inzu zabugenewe (green house) mu rwego rwo guhangana n’amapfa akomoka ku mihindagurikire y’ibihe, kandi ko yiteze byinshi muri iki gihe cy’amezi atatu.

Ati “Njyewe nkeneye kugira ubumenyi buhagije ndetse n’ubushobozi bw’amafaranga, nkaba nizeye ko muri iki gihe tugiye kumara mu ituragiro nzaba narungutse byinshi nzakoresha kandi bizamfasha no guhugura abandi’.

Umutoniwase Cynthia wo mu Karere ka Gasabo, yagaragaje ko yatangiye gukora imiti y’umwimerere yica udukoko kandi itanga icyizere.

Ati “Nzunguka byinshi cyane kuko batubwiye ko bazaduhuza n’abafatanyabikorwa batandukanye, kandi nanjye nifuza ko nabona ubumenyi butuma mpabwa n’ikimenyetso cy’ubuziranenge ku buryo nakwagura ibikorwa byanjye, nanjye nkaba nashinga uruganda runini.”

Umukozi mu Kigega cy’Igihugu gitera inkunga imishinga y’iterambere, BDF, Harerimana Daniel, yagaragaje ko hari gahunda nyinshi zigamije guteza imbere urubyiruko ruri mu buhinzi binyuze mu mishinga itandukanye, kandi ko imishinga yagaragajwe yose ifite amahirwe yo guterwa inkunga mu gihe izaba yakozwe neza.

Ku rundi ruhande Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Urubyiruko ruri mu buhinzi mu Rwanda (RYAF) yashimye uyu mushinga kuba bashyigikira urubyiruko kuri uru rwego kuko baba babafashije nabo nka RYAF mu nshingano zabo.

Umukozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubugenzuzi bw’umusaruro w’imbuto n’imboga, Mukamugema Alice yavuze ko ubuhinzi bw’imbuto n’imboga bukirimo imbogamizi, ari nazo urubyiruko rukwiye kurebaho cyane nk’uko byakomeje kuganirwaho.

Ati “Iyo tuvuga imboga n’imbuto tuba tureba amasoko yo hanze cyane, ariko ikibazo gihari usanga abantu benshi bahinga batitaye ku bipimo bikenewe ku isoko kandi n’urubyiruko narwo izo ngaruka rugahura nazo. Haracyari ikibazo cyo kumva ibyo bipimo no kubishyira mu bikorwa, ari nacyo uyu mushinga n’abafatanyabikorwa batandukanye bazakomeza kwibandaho.”

Yagaragaje ko Minisiteri yiteguye guherekeza urubyiruko mu rwego rwo gukemura ibibazo bikidindiza ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, no kubafasha mu gushaka amasoko binyuze mu kigo gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB.

Urubyiruko ruri mu buhinzi rwasabwe gukomeza gushaka udushya
Uru rubyiruko rwasangijwe uko na bagenzi babo batangiye ariko bakaza kugera kure
Uru rubyiruko rwagaragarijwe ko inzego zitandukanye zibari hafi
Umuyobozi w’ibikorwa by’uyu mushinga muri AEE Rwanda, Uwiringiye Simeon, yavuze ko urubyiruko ruzahabwa ubumenyi bugamije kwagura ibitekerezo byarwo
Umuyobozi Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri AEE Rwanda, Pasiteri Muremangingo René, yagaragaje ko iki gikorwa kizasiga urubyiruko ruhawe ubumenyi
Umutoniwase Cynthia wo mu Karere ka Gasabo, yagaragaje ko yatangiye gukora imiti y’umwimerere yica udukoko kandi itanga icyizere
Umukozi muri Minisiteri y'Ubuhinzi Mukamugema yagaragaje ko biteguye guherekeza urubyiruko
Umukozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubugenzuzi bw’umusaruro w’imbuto n’imboga, Mukamugema Alice yagaragaje ko ubu buhinzi bukirimo imbogamizi ari nabyo urubyiruko rukwiye kwitaho
Iradukunda Benie Ange ukorera mu Karere ka Bugesera uhinga imiteja, yagaragaje ko afite umushinga ugamije gusasira imyaka akoresheje uburyo bw’ibyatsi ndetse n’amashashi yabugenewe
Irimaso Jean Bosco wo mu Karere ka Kayonza, akora urusenda mu buryo buciriritse
Uru rubyiruko rugiye guherekezwa mu mishinga yarwo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages