00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango wo muri USA watangiye gutahura impano z’abanyeshuri b’u Rwanda

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 3 February 2015 saa 02:48
Yasuwe :

Ashoka, umuryango wo muru Leta Zunze ubumwe za Amerika ushora imari mu guteza imbere abantu binyuze mu mpano bifitemo zijyanye n’ibitekerezo byo gukemura ibibazo mu miryango, watangije gahunda yo gutahura impano zitandukanye mu banyeshuri bo mu bigo byo mu Rwanda.
Nk’uko tubikesha The New times, iyi gahunda yatangijwe mu mpera z’icyumweru gishize igamije guteza imbere impano ziri mu banyeshuri, cyane ko hari n’abazigira ntibabimenye bitewe no kwitinya cyangwa barabuze uko bazigaragaza. (…)

Ashoka, umuryango wo muru Leta Zunze ubumwe za Amerika ushora imari mu guteza imbere abantu binyuze mu mpano bifitemo zijyanye n’ibitekerezo byo gukemura ibibazo mu miryango, watangije gahunda yo gutahura impano zitandukanye mu banyeshuri bo mu bigo byo mu Rwanda.

Nk’uko tubikesha The New times, iyi gahunda yatangijwe mu mpera z’icyumweru gishize igamije guteza imbere impano ziri mu banyeshuri, cyane ko hari n’abazigira ntibabimenye bitewe no kwitinya cyangwa barabuze uko bazigaragaza.

Bivugwa ko abanyeshuri barebwa na yo ari abafite imyaka iri hagati ya 12 na 22 aho bazahabwa amahirwe yo kuzaba ba rwiyemezamirimo b’ahazaza, abazahiga abandi bakazahabwa n’ubushobozi bukenerwa n’abakoresha.

Mu muhango wo gutangiza iyi gahunda wabereye i Kigali, umuyobozi wa gahunda za Ashoka muri Afurika y’Uburasirazuba, Vincent Otieno Odhiambo, yagize ati “Ibigo by’amashuri bikwiye guha abaneshuri aya mahirwe yo kuba umusemburo w’impinduka, bikaba bimwe mu byo biga.”

Yakomeje avuga ko kuba umusemburo w’impinduka bisaba ubumenyi bukubiye mu byiciro bine ari byo gukunda ibyo wiyumvamo cyangwa ibyo ukora, gukorana n’abandi, kuyobora n’ubushobozi bwo kwikorera.

Félicité Rwemarika, washinze Umuryango, Akwos, urangajwe imbere no konegrera ubushobozi abagore biciye mu mikino, yavuze ko Ashoka bakorana ireba ba bana bafite umwihariko mu mpano zitandukanye ariko bakaziherana bitewe n’uko babuze uko bazisohora.

Yagize ati “Twabonye ko abana bamara igihe kinini cyabo ku ishuri. Dushaka no gufasha abarimu kuvumbura no guteza imbere impano zabo bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu.”

Frere Aloys Bimenyimana ukuriye Ishuri ry’imyuga n’Ubumenyingiro ryitiriwe Mutagatifu Yosefu (St Joseph) yagaragaje ko iyi gahunda izahindura ubuzima bw’abanyeshuri.

Yavuze ko barimo gutegura uburyo izi gahunda zashyirwa mu nteganyanyigisho hakanashingwa za clubs zahariwe kuzamura impano z’aba banyeshuri.

Iyi gahunda yatangijwe mu mashuri amwe n’amwe y’Umujyi wa Kigali nka Camp Kigali, Ecole Secondaire Islamique Nyamirambo, Saint André, Muhazi Technical School, Groupe Scolaire Cyahafi na Saint Joseph Integrated Technical College.
Kugeza ubu abagera ku 100 batojwe igihe cy’amezi abiri bakaba bagiye kujya bakorana n’ibigo mu kongerera ubumenyi abanyeshuri.

Ashoka isanzwe ikorana n’miryango myinshi mu bihugu bigera kuri 54 ku Isi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages