Hari n’abo muganira bakakubwira ko mbere y’imyaka ya 2000, babonaga abasirikare bakihisha cyangwa bakirinda icyabahuza, kubera ko nta busabane bwagutse bwari hagati y’umusirikare n’umuturage. Yafatwaga nk’umuntu utinyitse guhura nawe ari ukwikururira ibibazo.
Uyu munsi ibyo byose n’ibindi ntavuze kuko atari byo tugiye kwibandaho byabaye amateka, ingabo turahura umunota ku wundi, ugize ikibazo ku muhanda n’ahandi yihutira kuzimenyesha nazo zikamutabara rugikubnita.
Uretse kubungabunga umutekano, ubusugire bw’igihugu, abagituye n’ibyo batunze, ingabo z’u Rwanda zimaze kubaka izina mu Karere no ku rwego mpuzamahanga mu kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage.
Imyaka 10 irashize ingabo z’u Rwanda zitangije ikitwaga ‘Army Week’, ubu cyahindutse ‘Ibikorwa by'Ingabo mu iterambere ry'abaturage', kikaba igihe ngarukamwaka cyahariwe ibikorwa by’ingabo mu iterambere ry’igihugu.
Muri iyi gahunda, ingabo zifatanya n’abaturage aho batuye mu bikorwa binyuranye bibumbatiye iterambere birimo ubuhinzi, ubuvuzi, uburezi n’ibindi bikorwa remezo. Gusa muri iyi nkuru turibanda ku bikorwa by’ubuvuzi iyi gahunda yafashijemo.
Icyegeranyo Minisiteri y’ubuzima iheruka gutangariza muri nimero ya mbere y’ikinyamakuru cyayo ‘Rwanda Public Health Bulletin’ kigaragaza ko ingabo z’u Rwanda zifatiye runini iterambere ry’igihugu, by’umwihariko iterambere ry’urwego rw’ubuvuzi.
Kigaragaza ko kuva iyi gahunda itangiye kugera 2018, ku bufatanye n’ibigo bya Leta na Minisiteri y’ubuzima ingabo z’u Rwanda zavuye indwara zitandukanye zibasira umubiri cyangwa imitekerereze abaturage 438,371.
Binyuze muri iyi gahunda yatangijwe n’ingabo z’u Rwanda, kuva mu 2009 kugera 2018 mu gihugu hose hari hamaze kubakwa ibitaro bikuru bitandatu, amavuriro 55 n’ibyumba by’abajyanama b’ubuzima 114.
Iyi mibare ntirimo abazavurwa muri iyi gahunda ya 2019, aho ingabo z’u Rwanda ziheruka gutangaza ko mu gihe cy’amezi atatu hazavurwa hafi ibihumbi 137 900.
Ibyo bikorwa byakozwe mu myaka 10 ishize, byakorewe abaturage batishoboye bo mu turere twose tw’igihugu ku buntu cyangwa ku giciro giciriritse.
Byakozwe ku bufatanye n’abaganga b’inzobere b’ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, basanze abaturage aho batuye, cyane cyane mu bice by’icyaro, ababituye bagorwa no kubona serivisi z’ubuvuzi.
Zimwe mu ndwara zibandwaho muri iyi gahunda zirimo izo mu mubiri, ubuvuzi rusange, izikeneye kubagwa, iz’amenyo, iz’uruhu, iz’amaso, iz’amatwi, iz’abagore, iz’imyanya ndangagitsina n’izindi zikeneye ubuvuzi bwihariye.
Nubwo icyo cyegeranyo kitagaragaza umwaka ku wundi uko ingabo zafashije abari barazahajwe n’indwara zitandukanye, bigaragara ko uko imyaka ishira indi igataha ari nako abafashirizwa muri iyi gahunda barushaho kwiyongera.
Binyuze muri iyi gahunda, umwaka ushize ingabo z’u Rwanda zari zavuye abaturage barenga ibihumbi 113 barwaye indwara zitandukanye.
Ubwo iyi gahunda yakorwaga mu 2017, mu kwezi abantu barenga ibihumbi 60 bari bamaze guhabwa ubuvuzi bunyuranye barimo 5172 babazwe indwara zifata amagufa, 13.858 bavuwe amenyo, 6199 bavuwe indwara zirimo izifata amatwi, amazuru n’izindi.
Havuwe kandi abantu 16,728 bari bafite ibibazo by’amaso, 2,629 bavuwe indwara zifata abagore, abagabo 8,133 barakebwe (gusiramura); 7,920 bahawe inama ndetse banapimwa ku bushake virusi itera Sida, ingabo zanatanze amaraso yo gufashisha indembe angana n’amashashi 1368.
Mu 2016, ingabo z’u Rwanda zavuye abaturage barenga ibihumbi 10 bari barwaye indwara zitandukanye, igikorwa cyahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 22 yari ishize u Rwanda rwibohoye.
Ubwo yari amaze kuvurirwa n’ingabo ku bitaro bya Nyamata mu Karere ka Bugesera umwaka ushize, umusaza w’imyaka 62, w’abana batanu n’umugore, batuye mu Murenge wa Rweru, Karekezi Cassien yabwiye IGIHE ko yari amaze imyaka itanu arwaye indwara yarananiranye.
Yagize ati “Nari maranye igihe kinini indwara, ari ikintu cyabyimbye iruhande rw’igitsina, kiranshegesha cyane ku buryo cyari kimereye nabi ariko kuva ngeze aha, serivisi nabonye ni nziza kuko barakimbaze, usibye ububabare nsigaranye, nizeye ko nzakira.”
Ibi bikorwa by’ingabo hamwe n’izindi gahunda Leta igenda ishyiraho bigira uruhare mu kwegereza ubuvuzi abaturage.
Igenzura ryakozwe ku rwego rw’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda (DHS) rya 2005 yerekanaga ko 70.8% by’abanyarwanda batabonaga uko bivuza kubera kubura amafaranga, 40% ntibivuzaga kubera gukora urugendo rurerure bagana aho bivuriza.
DHS ya 2015, igaragaza ko 49.3% ari bo bativuzaga kubera kubura amafaranga naho 21.6% ntibivuzaga kubera gukora urugendo rurerure.



Ibitekerezo 0