Serivisi zatanze 45% by’umusaruro mbumbe wose, uruhare rw’ubuhinzi rwari kuri 27% naho inganda ari 20% by’umusaruro mbumbe wose.
Mu 2023, umusaruro mbumbe witezweho kwiyongeraho 6,2% nyuma yo kwiyongeraho 8,2% mu 2022. Mu gihembwe cya kabiri cya 2023, umusaruro mbumbe wiyongereyeho ku kigero cya 6,3% nyuma yo kwiyongeraho 9,2% mu gihembwe cya mbere cya 2023.
Mu buhinzi, umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu wiyongereyeho 2% aho umusaruro w’icyayi wiyongereyeho 14% naho uwa kawa ugabanukaho 11%. Umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wagabanutseho 3% bitewe n’umusaruro muke w’igihembwe cy’ihinga cya A.
Mu nganda, umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri wiyongereyeho 7%, uw’ubwubatsi wiyongeraho 4% naho umusaruro w’inganda zikora zikanatunganya ibintu bitandukanye wiyongeraho 8%.
Iri zamuka rya 8% ryatewe ahanini n’umusaruro w’inganda zitunganya ibiribwa wiyongereyeho 9%, uw’inganda zikora imyenda wiyongeraho 18%, uw’izikora ibikoresho mu mbaho wiyongeraho 32% mu gihe uw’inganda zitunganya ibikoresho by’ubwubatsi higanjemo sima wiyongereyeho 9%.
Muri serivisi, umusaruro w’ubucuruzi buranguza n’ubudandaza wiyongereyeho 6%, umusaruro wa serivisi zo gutwara abantu n’iz’ubwikorezi uzamukaho 8% bitewe n’ubwikorezi bwo mu kirere bwiyongereyeho 23% mu gihe ubwikorezi bwo ku butaka bwiyongereyeho 5%.
Muri iki gihembwe, rumwe mu nzego zitateye imbere cyane, harimo urw’ubuhinzi kuko bwazamutse ku kigero 0%. Ibi ubwabyo byagize ingaruka ku izamuka ry’ibiciro ku masoko aho mu kwezi gushize byageze kuri 12,3%.
Umunyamabanga wa Leta muri Minecofin ushinzwe Imari ya Leta, Tusabe Richard, yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose mu gukumira izamuka rikabije ry’ibiciro ku masoko.
Ati “Icyo turi kugerageza gukora ni ugukumira kuzamuka bikabije dufatanyije n’abaturage tubakangurira ibyo bakora n’igihe babikorera cyane cyane ku by’ubuhinzi kugira ngo tubone umusaruro uhagije mu gihugu.”
“Nkunganire nayo tukabasha kuyongera ku kubona ifumbire n’imbuto, ibyo tubashije kubikora tugatera ku gi’he no guhingira ku gihe biduha amahirwe y’uko twakongera umusaruro ku isoko.”
Yavuze ko leta iri gukora ibishoboka mu kongera ingufu mu buhinzi bwa kijyambere kuko abarenga 60% bari mu buhinzi ariko uburyo bukorwamo “ntabwo biduha amahirwe yo guhangana n’ibiza byaba ibituruka hanze n’ibiri mu gihugu birimo ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!