00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusaruro w’amata wiyongereyeho 6% mu 2025- RAB

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 September 2026 saa 08:33
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), cyatangaje ko umusaruro w’amata mu Rwanda utagabanutse, ahubwo ko wiyongereye nubwo ibihe by’impeshyi bikunze gutera igabanuka ry’amazi n’ubwatsi, bigatuma habaho ihindagurika ry’umusaruro w’amata.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’agateganyo ushinzwe iterambere ry’ubworozi muri RAB, Dr Mupenzi Mutimura yabwiye IGIHE ko mu mwaka wa 2025 u Rwanda rwabonye umusaruro w’amata ungana na litiro 1.152.514.000 uvuye kuri litiro 1.092.430.000 mu 2024.

Ibi bivuze ko umusaruro w’amata wiyongereyeho hafi 6% mu mwaka umwe.

Uyu muyobozi yavuze ko hari ibihe by’umwaka usanga umusaruro w’amata ugabanuka, cyane cyane mu gihe cy’impeshyi bigatuma amazi ahabwa inka aba make.

Yagize ati "Iyo inka zibuze amazi ahagije bigira ingaruka ku mukamo. Niyo mpamvu ikibazo cy’amazi n’ubwatsi bw’amatungo ari bimwe mu by’ingezi byitabwaho kugira ngo umusaruro ukomeze kwiyongera no mu gihe cy’impeshyi".

Yongeyeho ko kuri ubu Leta yashyizeho gahunda zo gufasha aborozi kubona ibikoresho byo gufata no kubika amazi, birimo ibigega by’amazi, ndetse no gucukura amariba yo kuhira aho bishoboka.

Ati "Aborozi kandi barashishikarizwa guhunika amazi n’ubwatsi mu gihe cy’imvura kugira ngo haboneke ubwo bazakoreshwa mu gihe cy’impeshyi".

RAB ivuga ko guhunika amazi n’ubwatsi bifasha mu kugabanya ihindagurika ry’umusaruro w’amata cyane cyane mu gihe cy’impeshyi.

Umusaruro w’amata mu Rwanda wiyongereyeho 6% mu 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages