Ibi byagarutsweho ubwo Kaminuza y’u Rwanda yashyiraga hanze ubushakashatsi bugamije guhuza gahunda z'uburezi zisubiza intego z'iterambere rirambye hibandwa ku bibazo n'amasomo yavuye mu bihe bya Covid-19.
Ubu bushakashatsi bwamuritswe bwibanze ku masomo yasizwe n'ibihe byatunguye Isi bya Covid-19 kuko bwakozwe mu gihe cyo kuva mu Ukwakira 2020 kugeza muri Nzeri 2021 bwibanda kureba ku masomo yasizwe na Covid-19 n'icyakorwa ngo habeho uburezi buganisha ku iterambere rirambye.
Ku ikubitiro, Kaminuza y'u Rwanda Ishami Nderabarezi ryatanze radiyo 2464 ku miryango itishoboye yo mu turere twa Kirehe, Kayonza, Rusizi, Rutsiro, Gisagara, Nyaruguru na Gicumbi hagamijwe gufasha abana bo muri iyo miryango gukurikirana amasomo yari asigaye atangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga mu bihe bya Guma mu Rugo n'igihe amashuri atari yagasubukuwe kubera ingamba zo kwirinda Covid-19.
Bamwe mu bo mu miryango yahawe izo radiyo, bemeza ko byafashije abana babo gukomeza gukurikirana amasomo, bikabarinda uburara no kwibagirwa ibyo bize kandi ko n'ababyeyi byabafashije kujya bamenya amakuru n'izindi nyigisho bari bakeneye.
Dushimimana Emmanuel wo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nyakarenzo ni umwe muri abo babyeyi uvuga ko abana be bize mu bihe Covid-19 yari yahagaritse ibikorwa byose bihuriza hamwe abantu benshi kandi ko byabafashije gusubira ku ishuri batarasubiye inyuma.
Yagize ati “Mbere twumvaga radiyo kuri telefoni naba nayijyanye abana ntibabone uko biga, tumaze guhabwa radiyo abana barize neza ndetse natwe tukabasobanurira kugeza ubwo basubiye gutangira, uwagiraga amanota 60 ubu yazanye 80."
Uzayisenga Sarah wo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Kibirizi nawe yagize ati" Radiyo nahawe yatanze umusaruro mwiza mu muryango wacu kuko abana bari batangiye kujya bazerera kuko wababwiraga gusubira mu makayi ngo bige bakakubwira ko nta muntu uhari wo kubafasha, imaze kuboneka bakurikiye amasomo ku buryo basubukuye ishuri batarasubiye inyuma nk'abana bari bamaze igihe kinini batiga."
"Ubu barakomeje kandi nta kibazo bagaragaza. Turashima Kaminuza y'u Rwanda yatuzirikanye ikaduha radiyo abana bacu bigiyeho natwe tukahungukira ubumenyi n'amakuru."
Dr Michel Rwibasira, umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda wayoboye ubwo bushakashatsi bwari bugamije guhuza gahunda z'uburezi zisubiza intego z'iterambere rirambye hibandwa ku bihe bya Covid-19 n'icyo radiyo zatanzwe zaba zarafashije imiryango yazihawe, avuga ko basanze iyi gahunda yaratanze umusaruro n'ubwo hari ibikwiye kongerwamo imbaraga.
Yagize ati" Iyi gahunda yo gutanga radiyo ku miryango itishoboye yatanze umusaruro kuko yafashije abana kwiga basubira ku ishuri bataribagiwe nk'abantu bari bamaze igihe kitari gito batiga. Hari imbogamizi zagaragaye nk'aho wasangaga ababyeyi batarize bakabura uko bafasha abana babo n'ababyeyi batabihaye umwanya."
Dr Rwibasira yakomeje asaba ubufatanye ku nzego zose kuko uburezi butagenewe abarimu gusa ahubwo bisaba uruhare rwa buri wese hagamijwe kongera ireme ry'uburezi.
Ati “Turasaba ubufatanye kugira ngo tugere ku byo twifuza , hari ibyo uba ushoboye njye ntabishoboye ndetse hari ibyo wakora njye simbishobore hari n'ibyo nakora nka mwarimu wowe ntubishobore, ibi rero birasaba gufatanya buri wese agakora icyo ashoboye mu rwego rwe tukanoza uburezi bufite ireme."
Umukozi ushinzwe itangazamakuru mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe uburezi bw'ibanze, REB, Hategekimana Innocent yashimiye Kaminuza y'u Rwanda umusanzu wayo mu gutanga ibisubizo bishingiye ku bushakashatsi.
Yavuze ko igishyizwe imbere mu burezi ari ukwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga kandi ko byagaragaye ko ritanga ibisubizo no mu bihe bikomeye abenshi baba batiteze, akangurira abanyeshuri kurushaho kumva akamaro karyo bakaribyaza umusaruro.
Yagize ati" Buriya mu burezi ibintu byose biba bigomba gushingira ku bushakashatsi. Nk'uko mubizi iyo ugiye gufata icyemezo runaka kigomba kuba gishingiye ku bushakashatsi. Kaminuza y'u Rwanda ishami Nderabarezi ni abafatanyabikorwa b'ingenzi ndetse no mu gihe cya Covid-19 badufashije gutanga radiyo ku miryango itishoboye."
"Byatanze umusaruro kuko abana bize n'ababyeyi bakamenya amakuru. Twateye intambwe idasubira inyuma yo kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga, icyo dusaba abanyeshuri ni ukumva neza akamaro karyo bakaribyaza umusaruro kuko hari igihe usanga igihe cyose bitakunda ko bahorana na mwarimu."
Ubu bushakashatsi bugaragaza amasomo abantu bakwigira kuri Covid-19 n'ibindi bihe bikomeye bishobora kubaho ndetse n'ingamba zishobora gufatwa hagamijwe guhangana n'ingaruka z'ibyo bihe.
Nyuma y'isubukurwa ry'amasomo yari yarasubitswe n'ingamba zo kwirinda Covid-19 yari yugarije u Rwanda n'Isi muri rusange, hagiye hagaragara umubare munini w'abana bataye ishuri n'ubwo ntacyari cyemeza neza niba byaba byaratewe n'ingaruka z'icyo cyorezo kuko kuri ubu mu Rwanda n'Umujyi wa Kigali bifite hasi y'abanyeshuri ibihumbi 40 bataye ishuri.
Uburezi ni imwe mu nkingi 17 zikubiye muri gahunda z'iterambere rirambye zigomba kugenderwaho mu guharanira imibereho myiza n'iterambere ry'abatuye isi.







Ibitekerezo 0