Yatangiranye inkingi ebyiri zirimo imirimo y’amaboko itangwa ku baturage batishoboye ariko bafite imbaraga zo gukora n’inkunga y’ingoboka ihabwa imiryango itishoboye cyane abageze mu zabukuru n’abafite ubumuga bukabije.
Haje kwiyongeraho serivisi z’imari aho abatishoboye bafite imishinga y’iterambere bahabwa inguzanyo no gufasha abantu bafite ikibazo cy’imirire mibi nko ku bagore batwite, abana n’abagishinga ingo.
Inkunga y’ingoboka ihabwa abafite ubukene bukabije, barimo abadafite akazi n’abarera abandi. Buri mwaka umuryango uhabwa 128.572 Frw. Abafite ingufu bakora imirimo rusange bakora amezi 4,5, bagahabwa ibihumbi 88Frw ku mwaka.
Ku bijyanye n’abakora n’abafashwa kuboneza imirire, hafashwa cyane ababyeyi n’abita ku bandi, buri mezi atatu bagahabwa 31.128 Frw.
Mu cyiciro kijyanye n’abafite imishinga y’iterambere bahabwa inguzanyo y’ibihumbi 200 Frw ku mishinga ibyara inyungu, nko guhinga, korora n’ubundi bushabitsi, ariko bakabanza kugaragaza igenamigambi ry’ibyo bazakora.
Ishimwe ry’abasindagijwe
Kugeza ubu ingo zirenga ibihumbi 391 zigizwe n’abaturage miliyoni 1,6 bari muri gahunda ya VUP barimo Nganizi Damascene ufite abana batatu, atuye mu Murenge wa Nyagatare.
Nganizi umaze umwaka ari umugenerwabikorwa wa gahunda ya VUP, yinjiyemo nta mikoro ahagije ku buryo no kubona ifunguro byabaga ari amahirwe.
Yafashijwe mu gice cy’abafite imishinga bahawe inguzanyo, ahabwa ibihumbi 200 Frw ashinga ahita ashinga Salon de Coifure, atangira umushinga wo kogosha.
Nganizi afite n’ubutaka bwa are zigera kuri 60 ahingaho imboga mu buryo bugezweho, aho yateye ingembwe zigera ku 2800.
Ati “Wa muntu utarabashaga no kubona ifunguro ku munsi, ubu ninjiza nk’ibihumbi 90 Frw ku kwezi nkuye mu kogosha. N’amafaranga nkura mu buhinzi akatwunganira. Umugore wanjye yahawe n’amahirwe yishyurirwa umwuga w’ubudozi. Na we nasoza azanyunganira.”
Mukankunsi Anathalie utuye mu Kagali ka Ntoma, Umurenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare na we amaze imyaka ibiri afashwa muri gahunda ya VUP. Afite abana batatu kubona icyo kubagaburira byari ingorabahizi.
Muri VUP yahawe akazi ko gukorera mu iterero, amafaranga abonye akayabyaza umusaruro mu buryo bushoboka.
Ati “Nari mfite inzu yendaga kungwaho yari ifite amabati nka 10. Ubu naravuguruye mba mu nzu nziza y’amabati 25. Mfite utuntu nshuruza nkabijyanisha no korora kuko mfite ingurube enye.”
Uyu mubyeyi w’imyaka 39, agaragaza ko ubu afite intego yo gushaka umurima wo guhinga n’indi mishinga imuteza imbere. Ati “Ubu abana banjye babona ibyo kurya. Ubuzima bwarahindutse kandi ndacyakomeje.”
Muri Werurwe 2025 byatangajwe ko abaturage barenga ibihumbi 363 bari bamaze guhabwa inguzanyo zingana na miliyari 41,5 Frw.
VUP mu mibare
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yakorewe ku miryango 3771, igaragaza ko 41% by’abagenerwabikorwa ba VUP bakennye.
Muri abo 9% bafite ubukene bukabije mu gihe 32% bafite ubugereranyije.
Ubukene buri mu bantu bakora imirimo rusange imara igihe, bimwe umuntu aba ajya mu kazi agacyura umubyizi ku munsi wose izwi nka (Classic Public Works: cPW), bufitwe n’abagera kuri 48,5% mu gihe abakora iyoroheje imara igihe gito izwi nka ‘Expanded Public Works:ePW’, 43,5%
Ingo 58% z’abafashwa muri VUP ziyobowe n’abagabo. Icyakora mu ngo zigenerwa inkunga y’ingoboka 59% ziyobowe n’abagore mu gihe mu ngo zihemberwa imirimo rusange yoroheje izingana na 58% ziyobowe n’abagore.
Igice gihabwa inkunga y’ingoboka ni cyo cyiganjemo abababaye cyane kuko 72% ari abakuze, hakabamo abapfakazi bangana na 62% ndetse n’abatarize bangana na 54,5%.
Muri rusange ingo zunganirwa na VUP zifite abafite ubumuga ku kigero cya 9%. Iyo mibare irazamuka ikagera kuri 23% mu gice kijyanye n’abahabwa inkunga y’ingoboka. Byibuze buri rugo rufashwa muri gahunda ya VUP rugizwe n’abantu bane.
Ku bijyanye no kubona serivisi z’ibanze, 87% by’abafashwa muri VUP bafite Mituweli icyakora NISR ikagaragaza ko umubare w’abatayifite mu bakora imirimo rusange imara amasaha menshi (cPW) wiyongera.
Abangana na 12% ntibabona amazi meza yo kunywa no gukoresha indi mirimo.
Ikibazo cy’imyubakire inoze kiracyagaragara cyane cyane mu baturage bahabwa inkunga y’ingoboka ijyanye n’imirire.
Imibare igaragaza ko kuva ku baturage bari hagati ya 13% na 29%, ari bo bafite inzu zifite sima, mu gihe abagera kuri 83% bafi inzu itagira sima.
NISR igaragaza ko abagenerwabikorwa ba VUP bibatwara byibuze iminota 37 ngo bagere ku bigo nderabuzima bakamara iminota 61 kugira ngo bagere ku isoko.
Muri rusange abagenerwabikorwa ba VUP bafite amashanyarazi ni 64%. Icyiciro cy’abahabwa inkunga y’ingoboka ni bo bari hasi ku kugira amashanyarazi kuko bari kuri 58%.
Abakoresha inkwi ni 96%, abafite imbabura za gakondo ni 44%. Abagenerwabikorwa ba VUP 72% ni bo bafite telefoni, icyakora mu bahabwa inkunga y’ingoboka bafite iki gikoresho cy’ikoranabuhanga ni 48%.
Radio ni cyo gikoresho imiryango myinshi ifashwa muri VUP ihuriyeho kuko iziyifite ari 75% mu gihe ifite telefoni zigezweho na televiziyo ari mbarwa. Imiryango ifite itungo amatungo ingana na 62%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!