Abinyujije kuri ‘X’, Senateri uhagarariye Agace ka Kericho mu Nteko, Aaron Cheruiyot, yavuze ko muri iki gihugu Umujyi wa Kisumu urimo isuku ndetse ashimira Guverineri wa Kisumu, Peter Anyang' Nyong'o, ukomeje kuwimakazamo isuku.
Nubwo yashimye isuku iri muri uyu mujyi yavuze ko bagifite intera ndende yo kugera kuri Kigali, umujyi afata nk’uwa mbere ufite isuku ku Mugabane wa Afurika.
Yagize ati “Tujye dushimira abari gukora neza, kuri ubu Kisumu ni wo mujyi usukuye muri Kenya ariko haracyarimo intera ndende na Kigali, umujyi wa mbere usukuye muri Afurika.”
“Nubwo tutaragera aha ariko Peter Anyang' Nyong'o komereza aho umujyi urusheho kugira isuku.”
Si uyu musenateri wenyine wemejwe n’isuku iri mu Mujyi wa Kigali ahubwo buri wese uwugezemo atangazwa n’isuku n’umutekano asangana uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda.
Umujyi wa Kigali wirahirwa n’amahanga, abawutemberamo bakawuvuga imyato bitewe n’ubwiza ntagereranywa n’isuku ihebuje ituma ukurirwa ingofero ndetse benshi bakawufata nk’ icyitegererezo cyo kwigiraho binyuze mu ngendoshuri bahakorera.
Umuco wo kurangwa n’isuku uva mu ngo aho abantu batuye ukagera mu mihanda nyabagendwa no mu mahuriro yayo manini aho usanga hateye indabo zirabagirana; ibi kandi ntibisiga inyubako z’imiturirwa nazo zifatwa nk’indorerwamo y’iterambere muri Kigali.
Urugendo rwo kugira umujyi usukuye rwasabye imikoranire y’inzego zitandukanye zirimo Umujyi wa Kigali, abafatanyabikorwa mu isuku, abaturage na ba rwiyemezamirimo batwara imyanda bayishyira ahabugenewe.
Muri gahunda yo kunoza imikoranire no kugaragaza uruhare rwa buri wese, hateganywa amafaranga atangwa kuva ku muturage, ibigo by’ubucuruzi bikomeye n’ingengo y’imari ya Leta.
Give Credit where it's due.
Kisumu is Kenya's cleanest City currently.
Still miles off from Kigali, the African platinum standard of cleanliness, but commendable non the less.
Keep up the good work @AnyangNyongo .
Make it even cleaner .— Aaron Cheruiyot (@Aaroncheruiyot) January 6, 2024







Ibitekerezo 0