Imibare y’ibyavuye mu Ibarura Rusange rya 2022, igaragaza ko abakozi bo mu ngo barenga gato ibihumbi 140 barimo 95.458 bo mu mijyi na 44.932 mu byaro bakaba bagize 3,9% by’abantu bafite akazi.

Imirimo yo mu rugo ni imwe mu itanditswe ikoramo abigajemo urubyiruko ndetse bakanagaragaza ko bakunze guhura n’ibibazo bitandukanye mu kazi kabo ka buri munsi birimo kutishyurwa no guhohoterwa na bamwe mu bakoresha babo.

Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’abakora imirimo itanditswe mu Rwanda, Nyiramasengesho Jeannette, yagaragaje ko abakozi bo mu rugo bagihura n’imbogamizi zishingiye ku byo bakora bidahabwa agaciro.

Ati “Iyo umuntu ari mu mirimo itanditse n’imbogamizi ziba nyinshi, zishingiye kuba atazi amategeko ku buryo yamenya ibimurengera n’izishobora guturuka ku mukoresha utubahiriza uburenganzira bw’umukozi.”

Yagaragaje kandi ko ibibazo bishingiye ku kazi ko mu rugo birimo ibirebana no kuba abakoresha badaha agaciro ibyo bakora bitewe n’uko nta masezerano baba bagiranye.

Ati “Usanga abakoresha batabaha amasezerano y’akazi, babirukana igihe bashakiye kandi ni ikibazo cyugarije abakozi bo mu rugo.”

Mu minsi yashize, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije urubanza rw’umugabo waregwaga gusambanya umwana w’imyaka 17 ku gahato, aho Ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa by’agateganyo.

Uyu mwana yari umukozi we wo rugo, ariko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu bihe bitandukanye yamusambanyije, aza kumutera inda ariko umugore we abimenye ngo amufasha kuyikuramo.

Iki kibazo n’ibindi nk’ibyo ni bimwe mu bigaragaza ihohoterwa rikomeye rikorerwa abakozi bo mu ngo bamwe bakabasha gutobora bakabivuga abandi bagahitamo kuruca bakarumira.

Nyiramasengeshgo yagaragaje ko sendika igerageza gukora ubuvugizi ku bibazo bikibangamiye abantu bakora imirimo itanditse barimo n’abakozi bo mu ngo kugira ngo barusheho kumenya uburenganzira bwabo no gufashwa kubona ibisubizo by’ibibazo bibugarije.

Sendika y’abakora imirimo itanditswe kuri ubu igizwe n’abanyamuryango ibihumbi umunani barimo abakozi bo mu ngo barenga 1500.

Uhagarariye abakozi bo mu ngo muri sendika, Nyirahagenimana Ritha, yagaragaje ko abakoresha batari bakwiye gusuzugura akazi bakora kuko ari ryo zingiro ry’iterambere umuryango ugeraho.

Yagaragaje ko kuri ubu abakozi bo mu rugo bari muri sendika bari guhabwa amahugurwa y’imyuga itandukanye ishobora kuzabafasha kwiteza imbere mu bihe binyuranye. Imyuga bigishwa irimo ubudozi, gutunganya umusatsi, guteka n’indi.

Sendika y'abakora imirimo itanditse yasabye ko abakozi bo mu ngo bakwitabwaho mu gushaka bimwe mu bisubizo by'ibibazo bibugarije
Sendika y'abakora imirimo itanditse yasabye ko abakozi bo mu ngo bakwitabwaho mu gushaka bimwe mu bisubizo by'ibibazo bibugarije