Kuwa 14 Nzeri 2017 nibwo hasojwe irushanwa ryiswe Postcode Lottery Green Challenge i Amsterdam mu Buholandi, ubwo umushinga EarthEnable wa Gayatri Datar wanyuze abakemurampaka kurusha indi.
Umushinga wa kabiri wegukanye igihembo cya 200,000 € ni Pond wo muri Danmark wo gukora ibintu byo gupfunyikamo byo bibora bitandukanye na platic, washinzwe na Thomas Pedersen.
Indi mishinga itatu isigaye yageze ku munsi wa nyuma buri umwe watahanye € 100,000, ibihembo byose hamwe bihagarara muri miliyoni 1 €.
Harimo ikigo Lightyear cyo mu Buholandi cyashinzwe na Lex Hoefsloot, gikora uburyo bufasha imodoka kugenda zikoresheje Izuba aho kuba mazutu na lisansi; Glowee cyo mu Bufaransa cyashinzwe na Sandra Rey gicanira abadafite amashanyarazi na ARED, umushinga w’Umunyarwanda Henri Nyakarundi gikoresha imirasire y’izuba mu gutanga umuriro wa telefoni.
Gayatri afite umushinga wa pavoma yiswe ‘Tube Heza’ inyerera nka sima [nubwo nta sima yifashishwa mu kuyikora], igakomera, wayireba ugasanga ibereye ijisho. Ikozwe muri laterite, umucanga, urusekabuye n’umwihariko w’amavuta ava muri Amerika afasha pavoma gukomera ku buryo nta mazi ashobora kuyinjiramo.
Nyuma yo kwegukana icyo gihembo, Gayatri yagize ati “Kwegukana intsinzi mu mishinga 515 ntibisanzwe! Iyi ni inkunga ikomeye kuri twe. Kubera amafaranga twegukanye duteganya kwagurira umushinga wacu hirya no hino mu Rwanda no mu bindi bihugu yenda nka bitatu. Araduha amahirwe yo kugerageza ubundi buryo bwo guteza imbere ubuzima n’imibereho ya miliyoni z’abantu bagituye mu nzu zirimo ibitaka hasi.”
Akanama nkemurampaka kari gakuriwe na Leila Janah washinze akaba n’umuyobozi mukuru wa Samasource gifasha abantu batandukanye muri Afurika kubona imirimo mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Leila yavuze ko abantu bakunze kumva ko kugira neza no kubona inyungu bidashobora guhura, ariko ngo gukora impinduka zimara igihe kirekire bihuza ibyo byombi.
Yakomeje agira ati “Uburyo Gayatri yabashije gukemura ibibazo bibiri bikomeye yifashishije umushinga we EarthEnable birashimishije cyane. Ibyo akora bihindura ubuzima bwa benshi batishoboye kandi bikagabanya ukoherezwa mu kirere kwa CO2. Muri ibyo, we n’itsinda bakorana uyu mwaka bakwiriye intsinzi. Niteze kubona ikintu gikomeye cyavutse muri iki kigo mu gihe kiri imbere.”
EarthEnable yubaka pavoma ihendutse kuri 75% ugereranyije n’izisanzwe z’isima, ikaba yifuza kugeza ubu buryo nibura kuri 80% by’Abanyarwanda bagituye mu nzu zishashemo itaka hasi.
EarthEnable ni umushinga wigiwe mu ishuri muri Kaminuza ya Stanford mu myaka 2.5 ishize, ubu ukaba ukorera i Nyamata.
Indi nkuru wasoma : Pavoma iri kwifashishwa mu kurwanya impiswi mu Rwanda



















TANGA IGITEKEREZO