Uyu mushinga si mushya ndetse wagombaga kuba waratangiye mu mpera za 2021 cyangwa mu ntangiriro za 2022 nk’uko Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA), Imena Munyampenda, yabibwiye New times muri Nyakanga 2021.
Ibikorwa by’ubwubatsi byagombaga gusozwa mu myaka ine. Mu duce twagombaga kunyuramo iyo mihanda havugwagamo Ruliba, Mageragere, Gahanga, Masaka, Ndera, Nyacyonga n’ahandi.
Amakuru avuga ko sosiyete yitwa Advanced Construction Technology Services (ACTS) ikorera mu Burasirazuba bwo Hagati, Afurika n’Uburasirazuba bwa Aziya, yagize uruhare mu nyigo z’uyu mushinga ushobora kuzatwara miliyoni 240 z’amadolari ya Amerika.
Iyi mihanda yitezweho kuzajya ikoreshwa n’amakanyo y’imizigo kandi ikazagabanya umuvundo w’ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali, ukaba umwe mu mishinga y’ibikorwaremezo izashyirwa mu bikorwa binyuze mu bufatanye bwa leta n’abikorera.
Kuri uyu wa 10 Gashyantare, Minisitiri Dr Nsabimana, yavuze ko Kigali Ring Roads ari umushinga uzunganira Kigali Infrastructure Project (KIP) uteganyijwemo imihanda ya kilometero 215, kuva mu 2021 kugeza mu 2025.
Yagize ati “Ni imihanda izaba izengurutse Kigali. Niba uvuye nka Rwamagana ugeze i Kabuga ukabona undi muhanda ushobora gucamo. Ni imihanda izagenda ifasha mu kwaguka k’umujyi wa Kigali bijyanye n’iterambere n’ibipimo nk’iby’indi mijyi igenda itera imbere. Uwo mushinga turimo turawukoraho ku buryo mu gihe cya vuba inyigo izaba irangiye.”
Mu mushinga wa KIP hamaze kubakwa ibirometero 15 n’ibindi 34 biri kubakwa. Ibigera kuri 35 bigomba gutangira mu kwezi kwa gatatu naho 40 bizatangira muri Nzeri uyu mwaka nk’uko Minisitiri Nsabimana yakomeje abisobanura.
Umujyi wa Kigali ufite imihanda ya kaburimbo itarengeje kilometero 560. Umushinga wa KIP ni wo munini wateguwe wo kubaka ibirometero byinshi mu gihe gito (215,6 km).
Harimo imihanda yari isanzwe ari iy’igitaka izagirwa kaburimbo, guhanga imihanda mishya ahantu hatagerwaga n’indi izavugururwa cyangwa ikagurwa ikagirwa iy’ibisate bine nk’uko Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Merard Mpabwanamaguru yabivuze.
Indi mishinga iteganyijwe ni iy’imihanda ijya ku kibuga cy’indege cya Bugesera irimo uzaturuka i Masaka n’uzaturuka ku gishanga cya Nyabarongo. Hari kandi umuhanda wa Base-Butaro-Kidaho w’ibirometero bigera kuri 60, wari umaze igihe kirekire ariko ngo inyigo zirimo zirarangira ku buryo muri Werurwe uyu mwaka imirimo izatangira.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!