Uyu mushinga wa Niyomugaba Pierre wo mu Karere ka Nyamagabe, wahembwe miliyoni 7.5 Frw n’imigabane ya miliyoni 1.5 Frw. Indi mishinga itatu yahembwe miliyoni 5 Frw kuri buri umwe, ariko uwa kabiri wongerwa imigabane ya miliyoni 1.3 Frw, uwa gatatu miliyoni 1.2 Frw naho uwa kane wongerwa imigabane ya miliyoni 1 Frw. Ibi bihembo byiyongereyeho mudasobwa yo mu bwoko bwa Positivo.
Ibi bihembo byatanzwe kuri uyu wa 18 Ukuboza 2019 muri Youth Connect Convention cyangwa “Inkera y’Imihigo y’Urubyiruko” yahurije urubyiruko rusaga 3000 mu Intare Conference Arena.
Umushinga wa Niyomugaba ufite Ikigo cyitwa Natural Harvest, ukubiyemo guhinga ibimera birimo imicyayicyayi, Pacuri, Jeranium, bikorwamo amavuta y’igiciro akorwamo imibavu n’imiti yica udusimba turimo imiswa, inyenzi, imperi, imibu akanakora imashini zitunganya ayo mavuta.
Yagize ati “Nk’abantu bagira ikibazo cy’imiswa mu murima ikarya imyaka, amavuta akora nk’umuti wica udusimba witwa insecticide ariko icyiza cyawo ntashobora kugira ingaruka mbi ku binyabuzima nk’inzuki. Abantu bakunze guterwa n’ibiheri mu nzu, ibinyenzi, aya mavuta tuyavanga n’amazi akabyica.”
Gutunganya litiro imwe y’aya mavuta akoresheje ibibabi by’intusi, bimusaba gukoresha ibilo 50 by’ibibabi byazo. Ku munsi abasha gukora litiro 20, imwe ifite agaciro k’ibihumbi 52 Frw mu gihe amavuta akorwa muri Pacuri litilo igura ibihumbi 90 Frw.
Umushinga wabaye uwa kabiri ni uw’abantu bakoze urubuga ruhuza abakozi n’abakoresha, uwa gatatu ni uwo gukora intebe n’ameza hifashishijwe amapine ashaje mu gihe uwa kane ari uw’umuntu ukora akazi ko guhitiramo abantu imyambaro bambara ‘designer’.
Iyi mishinga ine yageze ku cyiciro cya nyuma cy’irushanwa nyuma yo gutsinda amarushanwa yo ku rwego rw’intara, buri umwe umwe ugahabwa miliyoni 1.5 Frw.
Inkera y’Imihigo y’Urubyiruko kuva yatangira mu 2012, urubyiruko rusaga ibihumbi 20 rumaze kuyitabira. Abasaga 505 bahuguwe ku birebana n’iterambere ry’ubukungu hibandwa ku kubyaza inyungu imishinga.
Urubyiruko 180 rumaze gutsindira ibihembo no guhabwa inkunga yo gukomeza guteza imbere imishinga yarwo.




Amafoto: Niyonzima Moise




Ibitekerezo 0