00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushinga w’inyubako ndende mu Rwanda na Vision City II byahawe igihembo mpuzamahanga

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 14 November 2023 saa 10:43
Yasuwe :

Ikigo gishora Imari mu bijyanye n’Ubwubatsi, Ultimate Developers Limited, UDL, cyahawe igihembo mpuzamahanga ku rwego rwa Afurika gikesha imishinga y’ubwubatsi yacyo ari yo Kigali Green Complex ‘KGC’ n’Umudugudu wa Vision City II.

Igihembo UDL yahawe gitangwa binyuze muri “International Property Awards’’, ifite icyicaro mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza.

Ibi bihembo bitangwa ku bigo n’abantu bo ku migabane irimo uw’u Burayi, Afurika, Amerika na Aziya. Byashyizweho hagamijwe gushimira ibigo bigira uruhare mu mishinga y’inyubako zitangiza ibidukikije, abashinzwe kugenzura inyubako, abubatsi, abakomisiyoneri cyangwa abaranga imishinga y’inyubako, abagenagaciro, abahanga mu gukora ibikoresho by’imbere mu nzu, abahanga mu gukora inyigo z’inyubako n’ibigo bizamamaza.

Ibigo bihatanira ibihembo biriyandikisha mu byiciro bitandukanye hanyuma hakarebwa ibyujuje ibisabwa, bikaba ari byo bishimirwa.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri UDL, Rubangura Claudette, yabwiye IGIHE ko bishimiye ko imishinga y’ubwubatsi irimo Kigali Green Complex n’uw’Icyiciro cya Kabiri cya Vision City yahembwe ku rwego rw’Afurika mu cyiciro cy’inyubako zirengera ibidukikije.

Yagize ati “Mu gukora ubugenzuzi harebwa byinshi nko gukoresha ingufu zisubira, gukusanya no gutunganya imyanda, kubakisha ibikoresho bitangiza ibidukikije, gukoresha amazi make n’ibindi.’’

Yavuze ko Vision City II na KGC nubwo ari imishinga itaruzura ariko yahembwe nyuma yo kureba ku bishushanyo biragagaza uko inyubako zateganyijwe zizaba zubatse kandi “zirabyujuje”.

Ati “Kuri Vision City hari inzu twatangiye kubaka zizadufasha kwereka abakiliya uko umudugudu uzaba uteye (Model Houses).’’

Vision City II na KGC ni imishinga ihuriye ku kuba itangiza ibidukikije, yubatse mu buryo burambye bijyanye n’icyerekezo cy’Isi cyo kugabanya imyuka yangiza ikirere.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri UDL, Rubangura Claudette, yavuze ko igihembo begukanye cyerekana ko ibyo bakora bihabwa agaciro

Nyuma yo kwegukana igihembo ku rwego rwa Afurika, biteganyijwe ko iyi mishinga izahagararira umugabane mu bihembo byo ku rwego rw’Isi bizatangwa mu 2024.

Umudugudu wa Vision City II watangiye kubakwa i Gacuriro muri Kinyinya ndetse icyiciro cya mbere kizaba kigizwe n’inzu 182. Uwo mudugudu uzaba ufite inzu zo kubamo, piscines, ishuri, amaduka, hoteli n’ibindi bikorwaremezo bituma abantu bidagadura.

Icyiciro cya mbere cya Vision City I cyararangiye ndetse inzu zubatswe zaraguzwe ndetse kuri ubu zituwemo.

Kigali Green Complex yo izaba iherereye mu kibanza kiri ahahoze Ikigo Ndangamuco cy’Abafaransa hafi na rond point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati, ku muhanda ugana kuri Payage.

Iyi nyubako y’amagorofa 29, izubakwa na UDL. Izaba ifite amaduka, ibiro byo gukoreramo, restaurant n’ibindi.

Izindi nkuru wasoma:

-* Uzaba urimo na hoteli! Ibyihariye ku mudugudu wa Vision City II

-* Izaba ifite amagorofa 29! I Kigali hagiye kuzamurwa inyubako ndende mu Rwanda

UDL yahawe igihembo mpuzamahanga ku rwego rwa Afurika kubera imishinga y’ubwubatsi gifite ya Kigali Green Complex ‘KGC’ n’Umudugudu wa Vision City II
Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere kizubakwamo inzu 182 kizuzura mu myaka ibiri
Umudugudu wa Vision City II watangiye kubakwa ndetse icyiciro cya mbere kizaba kigizwe n’inzu 182 zubatse mu buryo bugezweho
Umudugudu w’Icyitegererezo wa Vision City II ni umwe mu mishinga migari yo gutuza abaturage ahantu hamwe uri gukorwa mu Rwanda
Vision City II irimo inyubako z'uburyo butandukanye bijyanye n'icyerekezo cy'igihugu cyo kuzamura urwego rw'imyubakire
Zimwe mu nzu zerekana uko izo mu mudugudu wa Vision City II zizaba zimeze ziri kubakwa ndetse zigeze ku rwego rushimishije
Vision City II yitezweho kuba kimwe mu bisubizo by'ibura ry'inzu mu Mujyi wa Kigali
Kigali Green Complex izaba ari inyubako iteye amabengeza
KGC izaba yubatse mu buryo bubungabunga ibidukikije nk'uko igishushanyombonera cyayo kibyerekana
Imirimo yo kubaka KGC iracyari mu ntangiriro, kuri ubu hari gutegurwa ikibanza iyi nyubako izazamurwamo
Iyi nyubako niyuzura izaba ari yo ndende mu Rwanda [n'amagorofa 29] mu gihe Kigali City Tower imaze imyaka 12 iyoboye ifite agera kuri 20
KGC ni imwe mu ishoramari rya RSSB riri mu ahanzwe amaso mu myaka ya vuba
Nta gihindutse, mu mwaka 2026 Kigali Green Complex ishobora gutangira gukorerwamo

Video: Bidibura William


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages