00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushinga w‘itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda ntuvugwaho rumwe

Yanditswe na

Joseph Curio

Kuya 18 May 2013 saa 12:57
Yasuwe :

Mu gihe hategerejwe ko Sena y’u Rwanda ifata umwanzuro ku mushinga w’itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda, hari abavuga ko hari byinshi batarasobanukirwa nyuma y’aho umutwe w’Abadepite uwemereje tariki ya 15 Gicurasi 2013.
Umushinga w‘iri tegeko ugamije kugena uburyo bwo gutanga, kubona, guhererekanya, gukoresha no gucunga ubutaka mu Rwanda. Rishyiraho kandi amahame akurikizwa ku burenganzira bwemewe ku butaka bwose buri mu Rwanda, kimwe n’ibindi byose bifatanye nabwo, byaba ari ibya kamere (…)

Mu gihe hategerejwe ko Sena y’u Rwanda ifata umwanzuro ku mushinga w’itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda, hari abavuga ko hari byinshi batarasobanukirwa nyuma y’aho umutwe w’Abadepite uwemereje tariki ya 15 Gicurasi 2013.

Umushinga w‘iri tegeko ugamije kugena uburyo bwo gutanga, kubona, guhererekanya, gukoresha no gucunga ubutaka mu Rwanda. Rishyiraho kandi amahame akurikizwa ku burenganzira bwemewe ku butaka bwose buri mu Rwanda, kimwe n’ibindi byose bifatanye nabwo, byaba ari ibya kamere cyangwa se ari ibyakozwe n’abantu.

Ingingo ya 52 igena impamvu zishobora gutuma ubutaka bufatirwa by’agateganyo mu gihe hari ibimenyetso bigaragaza ko ubutaka bwagenewe ubuhinzi, ubworozi cyangwa amashyamba, bumaze imyaka itatu ikurikirana butabyazwa umusaruro kandi nta mpamvu yumvikana yatanzwe, ni imwe mu zavuzweho na benshi.

Umuturage witwa Uwimana, ufite imyaka 37 agira ati: ’’njye ndumva iri tegeko rinyuranije n’Itegeko Nshinga kuko ryo riteganya ko umuntungo w’umuntu ari ntavogerwa none iri rikaba riteganya ko nyirawo ashobora kuwamburwa.”

Iyi ngingo ivuga ko Minisitiri ufite ubutaka mu nshingano ze, afite ububasha bwo gufatira ubwo butaka mu gihe cy’imyaka itatu. Iyo nyir’ubutaka atagaragaje ubushake n’ubushobozi bwo kubukoresha, icyo gihe gishobora kongerwa.

Nubwo iyi ngingo igena ifatirwa ry’ubutaka, iya 53 igena ko mbere yo gufatira ubutaka habaho integuza kikavuga ko ngo ifatira ry’ubutaka rikorwa nyuma yo guha nyir’ubutaka cyangwa undi ubukoresha integuza yanditse y’iminsi 15 y’akazi.

Ingingo ya 54 yo iteganya ko ubutaka bwafatiriwe bushobora kuragizwa undi muntu ubisabye kandi ugaragaza ko ashoboye kububungabunga no kububyaza umusaruro. Bamwe bavuga ko hari abashobora kuyitwaza bakaba batunga agatoki isambu runaka bashaka kuyigarurira bitwaje ko nyirayo yananiwe kuyibyaza umusaruro.

Umuturage witwa Nkuranga yagaragaje ko bitoroshye, kandi ko bizagorana ko umuntu ashobora guhinga ubutaka butari ubwe kandi nyirabwo ahari, ati “ bishobora kuba isoko y’amakimbirane n’ubwumvikane bucye mu baturage.”

Ikindi kiri muri uyu mushinga ni uko ko nta ndishyi itangwa mu gihe cy’isubiza ry’ubutaka bwari bwarafatiriwe, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 58. Aha bamwe bagaragaje ko icyakorwa ari uko ahubwo hashyirwaho uburyo bwo guhuza ufite ubutaka n’ufite ubushobozi bwo kububyaza umusaruro maze bakumvikana ku gisa n’ikodesha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages