00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushinga w’u Rwanda wo gukumira ihumana ry’umwuka abantu bahumeka watanze icyizere

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 24 July 2018 saa 06:20
Yasuwe :

Umushinga u Rwanda rwatangije wo gupima ubuziranenge bw’umwuka abantu bahumeka no guhangana n’ibishobora kuwangiza cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, watanze icyizere cyo kugaragaza ibiza ku isonga mu kuwangiza no gushyiraho ingamba zo kubikumira.

Uyu mushinga wa miliyoni zirenga 927 z’amafaranga y’u Rwanda, uhuriyemo Minisiteri y’Ibidukikije n’iy’Uburezi, aho zifatanya mu gukwirakwiza ibikoresho bipima ubuziranenge bw’umwuka uhumekwa, cyane cyane ahahurira abantu benshi, ibinyabiziga no mu duce twiganjemo inganda.

Igice cya mbere cyawo kijyanye no kugura no gukwirakwiza ibikoresho bipima imyuka yongera ubushyuhe bw’ikirere, ari bwo buganisha ku ihindagurika ry’ibihe. Ikindi gice kijyanye n’ibikoresho bipima ibihumanya umwuka mu Rwanda.

Ubwo impande zihuriye muri uyu mushinga zarebaga icyo umaze kugeraho kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Vincent Biruta, yavuze ko hirya no hino hashyizwe ibikoresho bipima ubuziranenge bw’umwuka bikora kandi bitanga icyizere.

Yagize ati “Ibyo tumaze gupima uyu munsi ni uko bitugaragariza ko iyo myuka myinshi ihumanya ituruka ku binyabiziga, imodoka n’amapikipiki. Indi ituruka ku nkwi n’amakara dutekesha ndetse n’ibindi bintu abantu bashobora gutwika. Icyiciro cya gatatu ni ibituruka mu nganda ariko byo biri hasi cyane.”

Umwarimu, umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’uhagarariye uyu mushinga, Jimmy Gasore, asobanura ko ugamije kongera amakuru ku bitera ihumana ry’umwuka n’ihindagurika ry’ibihe.

Ati “Turabizi ko hari ihindagurika ry’ibihe, ibiza biriyongera ariko nta bipimo dufite. Icyo ni ikibazo cya mbere. Icya kabiri ni ubushobozi bwacu nk’abanyarwanda bwo kwikorera ubushakashatsi ngo tumenye uko bihagaze n’ibizaza mu gihe cya vuba n’icya cyera”.

Gasore yavuze ko ubusanzwe hari igihe babona ko ikirere cyanduye, imyotsi iva mu modoka ariko bakabura ibipimo, rimwe na rimwe n’ingamba zigafatwa zirimo gutera amashyamba, kugabanya bimwe mu bihumanya muri lisansi ariko ntihaboneka umusaruro wazo kuko nta bipimo.

Ibikoresho bipima ihumana ry’ikirere byashyizwe mu kigo cy’igihugu cy’iteganyagihe, muri gare ya Nyabugogo hahurira imodoka n’abantu, muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ikoranabuhanga, i Nyamagabe, i Kayonza, i Nyagatare, i Nyabihu, ahari inganda. Nibura muri buri Ntara mu bice by’icyaro hazashyirwa ibikoresho bibiri kugera mu 2020.

Minisitiri Biruta yavuze ko nyuma yo kumenya igitera iryo humana ry’umwuka hagenda hafatwa ingamba zo kubikumira zirimo nko kugenzura ibinyabiziga ndetse ngo hashobora gufatwa n’izindi zirimo; kwagura imihanda kugira ngo imodoka zisanzure, gukangurira abantu gutekesha Gaz n’ibindi.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyamuritse muri Gicurasi 2018, ku bitera ihumana ry’umwuka n’iyangirika ry’ikirere, bwagaragaje ko ibintu biza ku isonga mu guhumanya umwuka uhumekwa mu Rwanda harimo umwotsi w’imodoka, imyotsi y’amakara n’inkwi n’ibindi.

Bwanerekanye ko uduce duto duto tutabonwa n’amaso twivanga n’umwuka uhumekwa, tubangamiye bikomeye ubuzima bw’abaturarwanda bishobora gutera indwara z’ubuhumekero n’umutima.

Bwanagaragaje ko mu bice bituwe hari ubwo naho ikigero cy’utwo tuvungukira kirenga urugero rwemewe, ahanini kubera imyuka ikomoka ku gukoresha ibicanwa bikomoka ku biti no gutwika ibyatsi, ibiyorero n’amashyamba.

Hari ibice bimwe na bimwe byagaragayemo ko mu mpeshyi muri metero kibe imwe y’umwuka usangamo hagati ya mikorogarama (microgram) 100 na 150 z’utwo tuvungukira mu gihe ikigero cyemewe kitagomba kurenga mikorogarama 35 kuri meterokibe y’umwuka.

Umwarimu, umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’uhagarariye iyo mishinga, Jimmy Gasore ari gusobanurira Minisitiri Biruta uko bikora
Minisitiri Biruta ari gusobanurirwa uko ibikoresho byashyizwe ahahoze ari muri KIST bikorwa
Bimwe mu bipimo bigaragazwe n'ibyo bikoresho
Abakozi ba Minisiteri y'uburezi n'iy'ibidukikije n'abafatanyabikorwa bakurikirana uko umushinga umaze gutanga umusaruro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages