00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushinga w’ Umunyarwanda wo kubungabunga imisambi wegukanye igihembo

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 4 October 2014 saa 07:43
Yasuwe :

Umushinga wo kubungabunga imisambi w’Umunyarwanda, Olivier Nsengimana, waje muri ibiri ya mbere muri Afurika yatsindiye igihembo cya Rolex Awards ikemererwa guterwa inkunga.
Rolex Award Enterprises ni umushinga watangiye mu mwaka w’1976, ugamije guteza imbere imishinga y’abantu mu rwego rwo kurushaho kubungabunga Isi n’ abayituyemo..
Umuyobozi w’uyu mushinga, Rebbeca Irvin yavuze ko bishimiye kuba hari umwe mu Banyarwanda watsinze aya marushanwa.
Rebbeca ati “Uyu mushinga umaze gutanga (…)

Umushinga wo kubungabunga imisambi w’Umunyarwanda, Olivier Nsengimana, waje muri ibiri ya mbere muri Afurika yatsindiye igihembo cya Rolex Awards ikemererwa guterwa inkunga.

Rolex Award Enterprises ni umushinga watangiye mu mwaka w’1976, ugamije guteza imbere imishinga y’abantu mu rwego rwo kurushaho kubungabunga Isi n’ abayituyemo..

Umuyobozi w’uyu mushinga, Rebbeca Irvin yavuze ko bishimiye kuba hari umwe mu Banyarwanda watsinze aya marushanwa.

Rebbeca ati “Uyu mushinga umaze gutanga ibihembo 125, ariko twishimiye ko kuri iyi nshuro harimo Umunyarwanda. Muri Afurika hatsinze Umunyarwanda Olivier ndetse n’ Umunya-Ghana. Ibi bitwereka ko hari abana bato muri Afurika bahanga udushya ndetse bashaka kwiteza imbere”.

Olivier Nsengimana n'umuyobozi wa Rolex Awards Rebeca Irvin

Rebbecca ashishikariza n’abandi bafite imishinga kujya bayicisha ku rubuga rwabo www.rolexaward.com kuko aya marushanwa aba buri nyuma y’imyaka ibiri.

Olivier Nsengimana usanzwe ari umuganga uvura ingagi yavuze ko atari yizeye ko ashobora gutsinda kuko yari ahanganye n’abantu benshi kandi bafite imishinga ikomeye kurusha uwe.

Ati “Mu Rwanda dufite ibintu nyaburanga byinshi ku buryo bituma hari ibyo twibagirwa. Ni muri urwo rwego nahisemo kuba narengera imisambi kuko ni inyoni nyaburanga kandi zifite aho zihurira n’Umuco wacu.”

Akomeza agira ati “Ubushakashakatsi bwakozwe mu mwaka wa 2007-2011 bwerekanye ko mu Rwanda hasigaye imisambi iri hagati ya 200-500 nubwo ubu tutazi umubare fatizo wasigaye mpamya neza ko isigaye ari ngerere akaba ariyo mpamvu nshaka ko twese nk’Abanyarwanda twafatanya mu kuyibungabuga ngo itazacika burundu”.

Nsengimana Olivier yavuze ko mu mushinga we azafatanya n’ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Polisi y’u Rwanda, Ubuyobozi bw’Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange mu kurengera izo nyoni.

img84630|center>

Ati “Mfite ingigo eshatu nzifashisha mu kugera ku byo nifuza. Mfatanyije n’abo dukorana tuzabanza tumenye umubare w’imisambi isigaye mu gihugu. Tuzakora ubushakashatsi tumenye uko imisambi ifatwa ndetse n’aho igurishwa kugira ngo tubashe kubikumira. Tuzakangurira abantu kurengera imisambi n’ibidukikije muri rusange.”

Nyuma yo gukoresha ubu buryo, imisambi izafatwa izashyirwaho ikimenyetso mu buryo bw’igenzura ku buryo uzajya afatanwa umusambi udafite ikirango azajya ashyikirizwa inzego z’umutekano.

Iyi misambi izubakirwa indiri yabugenewe muri Pariki y’ Akagera aho izakurikiranwa ndetse igasuzumwa n’abaganga umunsi ku munsi.

Umwe mu baterankunga bakomeye b’uyu mushinga ni Ubuyobozi bw’Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda bwatanze ahazakorerwa bimwe mu bikorwa by’ingenzi byawo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages