00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushinga wa Akon w’amashanyarazi aturutse ku mirasire y’izuba ukomeje gutinda kugera mu Rwanda

Yanditswe na Mugabo Jean d’Amour
Kuya 21 May 2017 saa 03:34
Yasuwe :

Harabura amezi abiri gusa imyaka ibiri ikaba yirenze umushinga w’umuhanzi w’Umunyamerika Aliaune Badara Thiam uzwi nka ‘Akon’ utageze mu Rwanda nk’uko yari yabitangaje ubwo yarusuraga muri Nyakanga 2015.

Binyuze mu mushinga witwa Akon Lighting Africa, Abanyafurika bagera kuri miliyoni 600 batuye mu bice bitaragezwamo umuriro w’amashanyarazi, bazahabwa umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba, kuri ubu umushinga ukaba ukorera mu bihugu 14 ukazaba watangiye mu bindi 30 vuba nk’uko ba nyir’umushinga babitangaza.

Mu Rwanda ho uyu mushinga ukomeje gutinda kuko kuva Akon n’itsinda rye bava i Kigali mu 2015 nta kirakorwa mu ishyirwa mu bikorwa by’uyu mushinga, ariko bemezaga ko ugomba guhita utangira mu gihe cy’amezi atandatu mu gihe Leta y’u Rwanda yari kuba ibahaye amakuru akenewe y’aho yifuza ko umushinga wajya.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umujyanama w’Umujyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu n’Amazi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Karani Alexis, yavuze ko uretse ibiganiro Leta y’u Rwanda yagiranye na Akon mu 2015, nta kindi Akon arageza kuri leta mu byo bamusabye.

Karani yagize ati “Ibiganiro byarabaye ariko bagombaga kugenda bagakora inyandiko y’umushinga igaragaza amafaranga n’ibikorwa bizakorwa ariko nta na kimwe baratugezaho magingo aya. Igihe haba haje iyo nyandiko twayisuzuma, na bo bakaza tukicarana tubakayiganiraho noneho twamara kuyemeranyaho tukumvikana ukuntu umushinga ugiye gukorwa n’inshingano za buri ruhande. Ni ugutegereza tukareba!”

Umushinga ‘Akon Lighting Africa’ uyu muhanzi ufite inkomoko muri Senegal awufatanyije n’abandi Banyafurika barimo Umunya- Senegal Thione Niang n’Umunyamali Samba Bathily. Ufite ingengo y’imari ya miliyari y’amadolari y’Amerika, hakaba hamaze gukoreshwa miliyoni 240 z’amadolari.

Karani avuga ko mu gihe uyu mushinga ukomeje gutinda, u Rwanda rufite ubundi buryo buzafasha leta kugera ku ntego zo kugeza umuriro ku baturage.

Ati “Ubu leta imaze gusinya amasezerano y’ubufatanye n’ibigo 24 bikwirakwiza umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba kandi hari n’imishinga migari yo kongera no gukwirakwiza ingufu z’amashanyazi.”

Leta ifite intego yo kugeza umuriro ku ngo 70% bitarenze umwaka wa 2018, muri zo 48% zikazaba zikoresha umuriro ufatiye ku mirongo migari (grid) naho 22% zigakoresha imirongo migufi (off-grid) ari yo ibarirwamo n’imirasire y’izuba.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) igaragaza ko 31% ari bo bari bafite umuriro muri Mutarama uyu mwaka harimo 28% bafatiye umuriro ku mirongo migari naho 3% bagakoresha imirongo migufi.

Indi nkuru wasoma: Akon agiye guha akazi Abanyarwanda ibihumbi (Amafoto)

Akon ari i Kigali avuga ko bidatinze umushinga w’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba uzagera mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages