00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushinga wa Obama wo guha amashanyarazi ibihugu birimo n’u Rwanda urakemangwa

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri, Evariste Nsengimana
Kuya 23 August 2017 saa 10:34
Yasuwe :

Raporo nshya ku mushinga wa Barack Obama wo guha amashanyarazi ingo miliyoni 20 zo mu bihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda, yagaragaje impungenge z’uko uyu mushinga udashobora kugera ku ntego yawo mu 2018.

Uyu mushinga uzwi nka ‘Power Africa Initiative’, watangijwe mu 2013 umaze gucanira kimwe cya kabiri cy’ingo wateganyaga muri Afurika, nkuko iyi raporo ngarukamwaka ya 2017 yatangajwe ku wa Mbere ibigaragaza.

‘Power Africa initiative’ wari ufite intego y’uko kugera mu 2018, imiryango miliyoni 20 z’abatuye muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara harimo Kenya, Tanzania, Uganda, u Rwanda n’ibindi bazavanwa mu kizima bikanabafasha no kwiteza imbere.

Raporo yasohotse igira iti “Kugeza ubu umushinga Power Africa wafashije ibigo by’abikorera mu guha amashanyarazi ingo n’abakora ubucuruzi miliyoni 10.6, ni ukuvuga ko abaturage babarirwa kuri miliyoni 53 bamaze kugerwaho n’ayo mashanyarazi kuva mu 2013.”

Iyi raporo igaragaza impungenge z’uko bibiri bya gatatu by’amashanyarazi yatanzwe ari akomoka ku mirasire y’izuba afasha abaturage gushyira umuriro muri telefoni zabo no gucana itara rimwe gusa. Ibi ngo bikaba bidafasha abanyafurika kubona amashanyarazi menshi yabafasha guhanga imirimo no gukoresha imashini nini.

Igaragaza kandi ko kugira ngo uyu mushinga ugere ku ntego zawo bisaba ko Perezida Trump awushyigikira, nubwo mu mezi arindwi amaze ku butegetsi ntacyo arawuvugaho.

Mu Rwanda, iyi raporo yerekanye ko hari megawatt 96 zikomoka ku zuba no mu mazi uyu mushinga umaze kongera ku mashanyarazi igihugu gifite.

Binyuze muri uyu mushinga, ikompanyi yitwa Gigawatt Global, yubatse uruganda w’ingufu zituruka ku mirasire y’izuba mu Karere ka Rwamagana, zitanga megawatt 8.5.

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashije kandi ikigo cy’Abanyamerika ContourGlobal, gifite gahunda yo kubyaza megawatt 100 mu kiyaga cya Kivu. Kugeza ubu icyiciro cya mbere gitanga megawatt 26.

Muri Kenya umushinga Power Africa witezweho gutanga megawatt 537, muri Tanzania izigera kuri megawatt 670 zirimo kongerwa ku mashanyarazi iki gihugu cyari gifite, naho muri Uganda watanze megawatt 105.

Binyuze muri uyu mushinga, ikompanyi yitwa Gigawatt Global, yubatse uruganda w'ingufu zituruka ku mirasire y'izuba mu Karere ka Rwamagana, zitanga megawatt 8.5

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages