00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushinga wa One Laptop Per Child wavuzwemo ibibazo umaze kugeza iki ku burezi bw’u Rwanda?

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 2 March 2018 saa 10:08
Yasuwe :

Imwe mu nkingi enye za Guverinoma y’u Rwanda, harimo imibereho myiza y’abaturage, yimakazwa hashyirwa mu bikorwa gahunda zose zigamije iterambere ry’abaturage.

Kugira ngo umwana w’u Rwanda yige neza kandi agire ubumenyi buzamufasha kugera kuri iyo mibereho, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya One Laptop Per Child, ijyaho yitezweho kuba inkingi mwikorezi mu kuganisha u Rwanda ku bukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga rihereye mu mizi.

Uwo mushinga watangiye muri Kamena 2008 ugamije gutanga mudasobwa kuri buri mwana, intego zawo zari izo kugira u Rwanda igicumbi cy’ikoranabuhanga amahanga ashobora kwigiraho.

Kugeza ubu imashini zo mu bwoko bwa XO zigera ku 270,000 zimaze gutangwa mu bigo by’amashuri abanza 1523, kandi abarimu 9350 bigishijwe amasomo y’ibanze ku ikoranabuhanga.

Wagiye uhura n’imbogamizi nyinshi

Kuva uwo mushinga utangiye, wagiye uhura n’imbogamizi zatumye utabasha kugera ku ntego wari warihaye, zirimo kuba hari mudasobwa zibwe, izindi zikabikwa kuko hari aho zoherejwe nta muriro w’amashyanyarazi uhari n’ibindi.

Kugeza ubu habarurwa izigera kuri 2667 zibwe gusa 973 muri zo zaragarujwe nyuma y’uko abahagarariye uwo mushinga basabye abayobozi b’uturere kubikurikirana. Iziri hagati ya 100 na 200 nazo zipfa buri mwaka ariko izitarangiritse bikabije zirakorwa zigasubira mu kazi.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iherutse kubwira abadepite ko kuva gahunda ya One Laptop per Child itangiye, yagaragaje imbogamizi nyinshi zirimo ubushobozi buke bwo kugurira buri mwana mudasobwa, ibikorwa remezo bike nk’amashanyarazi, abarimu badafite ubumenyi bwo kwigisha mudasobwa n’ibindi.

Icyo gihe abadepite ntibatinye kuvuga ko mu myaka hafi 10 ishize uwo mu mishinga wari witezweho kuba inkingi mwikorezi mu kuganisha u Rwanda ku bukungu bushingiye ku bumenyi, utageze ku ntego zawo.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2016, yagaragaje ko mudasobwa zo muri iyo porogaramu zigera kuri 583 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 101,607,187 zashyizwe mu bubiko bw’amashuri hirya no hino mu gihugu, aho guhabwa abana ngo bazikoreshe.

Ubusanzwe One Laptop per Child yatangiye igenerwa ingengo y’imari ya miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, uyu mushinga uza kugera kuri miliyari eshanu bitewe n’uko habayemo imicungire mibi.

Nubwo hari izo mbogamizi Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), gitangaza ko hari aho abanyeshuri bavuye n’aho bageze ndetse ngo ibigo by’amashuri byose bifite amashanyarazi byamaze guhabwa mudasobwa.

Umuhuzabikorwa w’uwo mushinga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Eric Kimenyi, yavuze ko kugeza ubu umunyeshuri wo mu mashuri abanza arangiza umwaka wa gatandatu afite ubumenyi bw’ibanze kuri mudasobwa.

Yagize ati “Twafashe amasomo y’imibare, siyansi n’icyongereza tubishyira muri mudasobwa ku buryo umunyeshuri wo mu wa Kane, mu wa Gatanu no mu wa Gatandatu ashobora kwiga yifashishije iyo mashini, ubu twabashyiriyemo porogaramu nyinshi za mudasobwa zirimo no kwiga kuyandikisha, babasha gukoresha porogaramu yandikirwamo (MS Word) ndetse baniga gukora ubushakashatsi bifashishije internet.”

Hashize iminsi humvikana amakuru ko hari abantu batawe muri yombi bakekwaho kwiba izo mudasobwa gusa Kimenyi avuga ko bashyizeho uburyo bwo gukorana n’ubuyobozi bw’ikigo kiba cyahawe mudasobwa, ubw’akarere na Polisi kugira ngo bahashye icyo kibazo.

Yagize ati “Ubu buri mezi atatu tujya kugenzura tukareba niba izo twabahaye ari izo bafite tukanamenya niba hari izapfuye tukazijyana kuzikoresha, raporo tuyiha polisi ikabakurikirana.”

Nubwo ibigo byinshi byahawe izo mudasobwa, bimwe ntibizikoresha ndetse mu bukangurambaga Mineduc iherutse gukora bugamije guteza imbere ireme ry’uburezi, yasanze hari ibigo bimwe na bimwe byazibitse.

Umwarimu wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyakarambi mu Karere ka Kirehe, yatangaje ko umwaka ushize bari barabitse mudasobwa bahawe bitewe n’ibibazo birimo kuba zarazagamo kode hakabura uyikuramo.

Yagize ati “Ubu twatangiye kubihagurukira ariko mbere ntabwo twazigishaga cyane bitewe n’ibibazo zagiraga, gusa REB yaramanutse iza kuduhugura nubwo baduha igihe gito cyane, nibura kugeza ubu dusigaye tuzigisha.”

Mu mbogamizi uyu mushinga ufite kugeza ubu, harimo ko hari ibigo usanga REB yarahuguye abarimu ariko abana batazigishirizwaho.

Kimenyi ati “Bamwe mu barimu usanga bavuga ko ari abayobozi babo bababuza gukoresha izo mashini, ariko wareba ugasanga ari imiyoborere idahwitse y’ikigo.”

Mu minsi ya mbere kandi mu bigo bimwe na bimwe, abana bari barahinduye izi mudasobwa nk’ibikinisho kuko batari bagasobanukiwe neza icyo bagomba kuzikoresha; gusa hafi ya hose aho bazihawe hari intambwe imaze guterwa mu kwihugura mu ikoranabuhanga kuri bo.

Ingingo ya Kane mu zigize gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka irindwi yibanda ku kwita ku burezi bufite ireme kandi bugera kuri bose, izagerwaho hongerwa imbaraga mu mashuri y’incuke, gushyira imbaraga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), gushyira ingufu mu gushyira mu bikorwa ingamba zo gushishikariza abana kudata amashuri n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages