Iyi gahunda yo kubaka ahazajya habera imurikagurisha mpuzamahanga, yaje nyuma yaho bigaragariye ko i Gikondo aho risanzwe ribera ari hato hatakibasha kwakira umubare munini w’abarigana.
Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo imurikagurisha mpuzamahanga ryanzike, ni ngombwa kwibaza aho uyu mushinga uhanzwe amaso n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga ugeze.
Umuvugizi w’urugaga rw’abikorera, Ntagengerwa Theoneste, yabwiye Radio Rwanda, ko iyi gahunda igikomeje ndetse ko hamaze no kuboneka ubutaka bungana na hegitari 20 i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari ho hazubakwa ahazajya habera imurikagurisha.
Ati “Ubu barimo barakora inyigo, isoko ryaratanzwe rya Kompanyi igomba gukora inyigo zihuye na bwa butaka tumaze kubona. Niturangiza kubona izo nyigo noneho nibwo tuzamenya ngo hakenewe amafaranga aya n’aya, nibwo uhita utangira gukorana n’abaterankunga cyangwa se abafatanyabikorwa. Amahirwe dufite ni uko hari benshi bashaka gufatanya natwe”.
Ntagengerwa yongeyeho ko hazaba hubatswe mu buryo bugezweho ndetse harimo n’ibikorwaremezo bifasha abitabira amamurikagurisha atandukanye mu Rwanda.
Ati “Turashaka gukora ahamurikirwa hasa nk’aho ari aha mbere muri Afurika, tukavuga tuti mu rwego rwa Afurika hari amamurikagurisha azwi aya n’aya akorerwa mu Rwanda”.
Akomeza avuga ko hagomba kuzaba harimo amahoteli, inzu bakoreramo amamurikagurisha n’ibiro bifasha abantu bazanye ibyo kumurika.
Imurikagurisha mpuzamahanga ry’uyu mwaka ritegurwa n’urwego rw’abikorera ku bufatanye na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, kuri iyi nshuro riteganyijwe gutangira ku wa 22 Nyakanga rigasozwa ku wa 11 Kanama 2019. Byitezwe ko rizitabirwa n’abamurika ibikorwa barenga 500 barimo abo mu Rwanda n’abanyamahanga bazaturuka mu bihugu 25.
Abategura iki gikorwa bavuze ko bateguye imyanya 903 izamurikirwamo n’abamaze gusaba kwitabira iri murikagurisha rizamara ibyumweru bitatu.



















TANGA IGITEKEREZO