Uyu mushinga watangajwe mu 2014 ubwo itsinda ry’inzobere z’abaganga bavura indwara bo muri Amerika, Team Heart, babonye imbogamizi mu gukurikirana abarwayi, aho mu basaga 5000 basuzumwe mu Rwanda icyo gihe, havuwe 150 gusa.
Icyo gihe Team Heart yasabye Minisiteri y’ubuzima (Minisante) ko byaba byiza hubatswe ibitaro by’icyitegererezo mu Rwanda ariko imbogamizi ziba ku madolari miliyoni 5,6 y’Amerika yagombaga kwifashishwa hubakwa ibyo bitaro n’andi miliyoni 10$ yo kugura ibikoresho bizifashishwamo.
U Rwanda rwashatse ikibanza cyo kubakamo ibyo bitaro i Masaka mu Karere ka Kicukiro, Team Heart yiyemeza gukusanya ayo mafaranga no gukurikirana imirimo yo kubaka guhera muri 2018.
Umuyobozi akaba n’umwe mu bashinze Team Heart, Morton R. Bolman, yabwiye IGIHE umwaka ushinze ko hari hamaze gukusanywa miliyari 4.3 Frw ndetse n’imbanzirizamushinga yo kubaka ibyo bitaro yashyikirijwe Minisiteri y’Ubuzima ngo iyisuzume.
Yagize ati “Twakoze imbanzirizamushinga ubu dutegereje ko Minisiteri y’ubuzima iyemeza. Igamije kureba uruhare rw’abarwayi bo mu Rwanda bagira mu kwivuza kandi tuzakomeza gushaka uko amafaranga bishyuzwa yagabanuka kuko abarwayi benshi baho nta bushobozi buhambaye bafite.”
Umuyobozi w’ishami rishimi rishinzwe itumanaho no kumenyekanisha amakuru mu kigo cy’isakazabutumwa mu buzima (RHCC), Niyingabira Mahoro Julien, yabwiye IGIHE ko umushinga wa Team Heart basanze uzatwara igihe kirekire kubera amafaranga bagomba kuwukoresha yari kuva mu nkunga.
Ati “Rero ntabwo amafaranga yagwiriye. Ayabonetse[Asaga miliyari 5Frw] bagiye gushyira ishami ry’ubuvuzi bw’indwara z’umutima mu bitaro byitiriwe umwami Faisal rihoraho, aho kubaka ikigo ukwacyo.”
Ubusanzwe iryo tsinda ryazaga kuvura abarwaye indwara z’umutima bafite n’ibikoresho bifashisha, byarangira bagasubirayo abandi barwayi bakazategereza ko bagaruka.
Ati “Ayo mafaranga azakoreshwa mu kugura ibikoresho, guhugura abantu ku buryo iryo shami rizahoraho kandi rikajya ritanga serivisi mu buryo burambye.”
Umushinga ntiwahagaze
Niyingabira yavuze ko umushinga wo kubaka mu Rwanda ikigo cy’icyitegererezo mu karere kivura indwara z’umutima Leta yawuboneye undi mufatanyabikorwa witeguye kuwukomeza.
Ati “Uwo mushinga ntabwo wahagaze ahubwo Leta y’u Rwanda igiye kubikora ifatanyije n’undi muterankunga witwa Prof Dr Magdi Yacoub Habib, icyo kigo kikaba kigiye kubakwa mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.”
Nubwo atasobanuye ingengo y’imari uwo mushinga uzatwara, yasobanuye ko uwo muterankunga we amafaranga yose akenewe ayafite.
Umwaka ushize Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko abagendana indwara zibasira umutima mu Rwanda ari 38,871, muri bo abari bamaze kubagwa ni 928 naho abari bategereje kubagwa bari 1151.



















TANGA IGITEKEREZO