00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushoferi n’umucuruzi batsindiye asaga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 700 muri ‘Ni Ikirenga’

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 22 December 2015 saa 10:16
Yasuwe :

Valens Munyeshyaka, umushoferi utwara bisi mu Mujyi wa Kigali avuga ko nyuma yo gutsindira amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 410 muri poromosiyo Ni Ikirenga ya Airtel, agiye gutangira ubucuruzi agamije kwizamura.

Munyeshyaka niwe wabashije gutsindira amafaranga menshi mu bayatsindiye kuri iyi nshuro, aho yabashije gutwara miliyoni imwe n’ibihumbi 410. Ni mu gihe Yves Rudasingwa, umucuruzi nawe wo mu Mujyi wa Kigali yatsindiye agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 350 by’amafaranga y’u Rwanda yose avuye muri poromosiyo Ni ikirenga ya Aitel.

Munyeshyaka ubaye uwa 18 mu bamaze gutsindira amafaranga muri Ni Ikirenga ya Airtel, avuga ko yishimiye amafaranga yatsindiye kandi ko agiye kuyakoresha yiteza imbere.

Yagize ati "Ndishimye kandi ndi n’umunyamugisha kuba ntsindiye amafaranga muri Ni Ikirenga. Ubu nshobora kwitangiriza ubucuruzi nkatangira kwiteza imbere.”

Ikiganiro gicaho abatsindiye amafaranga muri Ni Ikirenga kinyura kuri TV1 kuva kuwa Mbere kugeza kuwa Gatanu saa moya.

Bigenda bite muri Poromosiyo Nikirenga?

Buri munsi, abafatabuguzi ba Airtel bakira ubutumwa bubaha intego za buri munsi. Buri mufatabuguzi ashobora gukanda; *141*1# kugira ngo abone intego ye y’umunsi.

Iyo ntego nigerwaho ku munsi, umufatabuguzi azabona ubutumwa bugufi bwemeza ko yabonye inyongera ya 300%.

Ubu butumwa bugufi buzajya bubabwira ko binjiye muri tombora ibemerera gutsindira ibihembo bya buri munsi.

Nyuma yo kugera ku ntego ya buri munsi, umufatabuguzi azajya atsindira kwinjira muri tombora imwe y’umunsi.

Abatsinze babimenyeshwa gusa na numero ya telefone 0731000000.

Valens niwe wegukanye amafaranga menshi muri Ni Ikirenga ya Airtel
Yves Rudasingwa asanzwe ari umucuruzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages