00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasaga 2000 bitabiriye inama y’igihugu y’Umushyikirano ya 14 (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 December 2016 saa 10:44
Yasuwe :

Abanyarwanda mu byiciro batandukanye bitabiriye inama y’igihugu y’Umushyikirano ya 2016, guhera ku bayobozi b’inzego z’ibanze n’abayobozi bakuru b’igihugu, amatorero n’amadini, imiryango itari iya leta, abikoreran’abanyarwanda baba mu mahanga basaga 2000 bahuriye muri Kigali Convention Centre.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 14 iramara iminsi ibiri kuva kuri uyu wa Kane tariki 15 kugeza kuwa Gatanu tariki 16 Ukuboza 2016, haganirwa ku nsanganyamatsiko igira iti “dufatanyije twubake u Rwanda twifuza.’’

Iyi nama y’Umushyikirano iranakurikirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga n’urubyiruko rukoraniye mu bice bitandukanye by’igihugu, harimo urubyiruko rukoraniye mu Inkera y’Imihigo muri Petit stade i Remera, i Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, Kayonza mu Burasirazuba, i Gicumbi mu Majyaruguru n’i Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

Muri iyi nama abanyarwanda aho bari hose bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo byakwibandwaho cyangwa bakabaza ibibazo bafite, kuri iyi nshuro bikaba ari ukohereza ubutumwa bugufi kuri 5074 bakoresheje telefoni ngendanwa, cyangwa bagahamagara kuri 252585267 cyangwa 252585268.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi ni umwe mu bagaragaje ko iyi nama y’Umushyikirinano ari umwanya Abanyarwanda babonye, ati “Umushyikirano2016 uzabere Abanyarwanda urubuga rwo gutanga ibitekerezo byubaka, kugira ngo ‘Dufatanyije Twubake u Rwanda twifuza’, nk’uko yabyanditse kuri Twitter.

Inama y’igihugu y’Umushyikirano iteganywa n’itegeko Nshinga ryo mu 2003 nk’uko ryavuguruwe mu 2015, rigena ko “iterana nibura rimwe mu mwaka igasuzuma uko ubuzima bw’Igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda bihagaze.”

Perezida wa Repubulika atumiza kandi akayobora Inama y’Igihugu y’Umushyikirano akanagena abayitabira, imyanzuro ivuyemo igashyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo zirusheho gutunganya imirimo zikorera abaturage.

Inkuru bifitanye isano: Imwe mu myanzuro ikomeye yagiye ifatirwa mu nama y’Umushyikirano guhera mu 2003

Senateri Tito Rutaremara nawe ari mu bitabiriye inama ya 14 y'Umushyikirano
Ba Senateri Jean Damascene Ntawukuliryayo, Musabeyezu Narcisse na Bizimana Evariste
Prof Phil Cotton uyobora Kaminuza y'u Rwanda (Ibumoso) na Perezida w'Urukiko Rukuru Kaliwabo Munyantore Charles (hagati) aganira na mugenzi we mbere y'uko inama itangira
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imisoro n'Amahoro Richard Tusabe na Dr Charles Muligande wo muri Kaminuza y'u Rwanda
Visi Perezida wa Sena, Jeanne D’Arc Gakuba aganira na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye mbere y’uko iyi nama itangira
Umunyamabanga Mukuru wa PSD Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome na Dr Frank Habineza uyobora Green Party nabo bari mu bitabiriye Umushyikirano 2016
Ibyicaro byateguriwe abayobozi bakuru b'igihugu mu muhango wo gutangiza Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 14

Amafoto: Mazimpaka Jean Pierre na Rwanda Gov


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages