00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushyikirano 2014: Batunguwe n’icyemezo cy’itahuka ry’Umunyarwanda

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 20 December 2014 saa 01:33
Yasuwe :

Abitabiriye inama y’Igihugu y’ Umushyikirano wa 12, batunguwe n’icyemezo cy’Umunyarwanda Muhire wasobanukiwe iby’u Rwanda, agataha mu Rwanda nyuma y’imyaka 20 aba muri Canada.
Muhire Louis Antoine avuga ko yari yarahunganye n’umuryango we mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yakomeje kwigumira mu mahanga atabikunze, ahubwo bitewe n’inkuru na raporo zivuga u Rwanda nabi zivuguruzanya n’iziruvuga neza agahera mu cyeragati.
Yagize ati “Hari (…)

Abitabiriye inama y’Igihugu y’ Umushyikirano wa 12, batunguwe n’icyemezo cy’Umunyarwanda Muhire wasobanukiwe iby’u Rwanda, agataha mu Rwanda nyuma y’imyaka 20 aba muri Canada.

Muhire Louis Antoine avuga ko yari yarahunganye n’umuryango we mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muhire avuga uko yafashe umwanzuro wo gutaha

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yakomeje kwigumira mu mahanga atabikunze, ahubwo bitewe n’inkuru na raporo zivuga u Rwanda nabi zivuguruzanya n’iziruvuga neza agahera mu cyeragati.

Yagize ati “Hari izavugaga ko u Rwanda ari urw’ abicanyi nta mikorere. Hari abavugaga ko ari u Rwanda rw’ubwoko bumwe; ko ubucuruzi bwihariwe na bamwe ko ngo ntacyo wakora, n’ibindi byinshi bica intege.”

Aya makuru yamugeragaho yateye Muhire gutangira gushaka kumenya ukuri.

Rwanda Day I Toronto muri Canada, yatangiye kumva abavuga neza u Rwanda agashidikanya akanakeka ko hari icyo abaruvuga neza bahabwa.

Kumenya ukuri kuruseho ngo yiyiziye mu Rwanda gukora ubushakashatsi bwimbitse, yamaze iminsi 15 mu Rwanda ahakura iby’ingenzi.

Muhire ati “Nakoze hafi ibirometero 1400, imihanda, amashuri biri hose, amata anyobwa na bose, ndetse n’ikoranabuhanga ariryo nkoramo nsanga riri hejuru cyane ngerereranyije n’ibyo nakekaga.”

Nyuma yo kubona ibi byose, ngo Muhire yafashe umwanzuro asubira Canada agiye kuzinga ibikapu ngo agaruke i Rwanda.

Muhire arabarira iyi nkuru Perezida wa sena Makuza na Minisitiri w'intebe Murekezi

“Nahise nsubira muri Canada mfata utuvalize twanjye ndatuzinga n’akazi ndagasezera, nahise mbura impamvu yatuma ntazana imbaraga z’ubuto mu kubaka iki gihugu cyiza.”

Muhire umaze amezi hafi atatu mu Rwanda, ngo yari afite umubyeyi wakekwagaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahamwa n’icyaha ahanishwa kwishyura imitungo yakuwe mu nzu bari bafite mu Rwanda.

Muhire ngo yabwirwaga ko iyo umuntu afite umubyeyi waketsweho uruhare muri jenoside bimugiraho ingaruka mbi, nyamara ngo yasanze atari ukuri.

Ibi ngo byahinyujwe n’ukuri kwivugira. Ngo yasanze “u Rwanda rugendera ku mategeko no kurubamo byoroshye cyane.

Muhire ati “Amategeko arahari, nta muntu wansabye ruswa kuva nahagera, nta n’urambaza iby’umubyeyi wanjye.”

Yasabye abakomeje kubwirwa amakuru atari meza ku Rwanda kuza kwihera amaso bakamenya ukuri.

Yashimye inama za diaspora zijya zikorwa na Rwanda Day, kuko ari gahunda zatumye agaruka mu Rwanda.

Perezida Kagame yashimye icyemezo cyafashwe na Muhire, yavuze ko n’izina rye rijyanye n’ibitekerezo bye, amubwira ko u Rwanda ari urw’Abanyarwanda.”

Muhire yatangiye sosiyete ye yise Mergims Ltd, izakora porogaramu za telephone (Mobile Applications) zizatuma abantu bo muri mahanga bashobora kwishyura amafaranga atandukanye abari mu Rwanda yaba ay’amashuri, amazi umuriro, bidaciye muri sosiyete yindi.

Yatangiye gukoresha abakozi 3 ariko arateganya gukoresha 15 mu mwaka utaha.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages