Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Odda Gasinzigwa, yatangaje ko mu bibazo bikomereye umuryango nyarwanda harimo ibibazo byinshi birimo abasambanya abana ku ngufu.
Atanga ikiganiro cyiswe “Umuryango, ishingiro ry’Iterambere ry’igihugu ” yagarutse ku bibazo biri mu muryango ati “Haracyari ibirura bidusambanyiriza abana”. Agaragaza ko hari n’abagihishira ihohoterwa. Yanagarutse ku makimbirane ahora mu miryango, yo ntandaro yo kwiyahura n’ibindi.
Mu kungurana ibitekerezo kuri ibyo bibazo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yasabye ko mu miryango hashyirwa imbere ibiganiro ati “Umushyikirano dukwiye no kuwugira mu ngo zacu.”
Depite Nyirarukundo Ignacienne we ati“Hari ukutamenya guhuza akazi nako gakenewe n’inshingano z’ububyeyi.” Yasabye ko buri mubyeyi yumva ko umwana ari uwa « se na nyina”.
Grace waturutse mu Bubiligi we yifuje ko umwana yajya ahabwa indangamuntu akivuka ku buryo abuze ku ishuri, inzego z’umutekano zamumenya.
Ku kibazo cy’abana bato basabiriza muri Kigali biyongera, Minisitiri avuga ko igisubizo ari uguca amakimbirane mu miryango, kandi abantu bose bakagihagurukira.
Ku bireba urubyiruko, rwagombye gutozwa kumenya kubaho neza babikoreye. Minisitiri yavuze ko « kwemera kubaho aho amikoro yawe, kutarebera ku bandi ari umuco washyizwe mu rubyiruko.
Yatanze urugero rw’ubukwe, aho usanga hariho abashaka gukora ubukwe bw’igitangaza mu ntwererano cyangwa mu nguzanyo.»
Ku byerekeye ibiyobyabwenge mu bana, Minisitiri w’Umutekano yavuze ko ari ikibazo gikomeye. Agaragaza ko hari amategeko ahari , akivugururwa hagashyirwaho ibihano biremereye. Asaba ko abantu batanga amakuru kugira ngo ababikoresha bahanwe.
Undi yabajije niba hari amabwiriza abuza abarimu guhana abana ku ishuri, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Rwamukwaya Olivier, avuga ko ntayashyizweho, icyagiyeho ni ukubuza guhanisha inkoni, cyangwa ibindi bibabaza umubiri.
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yavuze ko hateguwe amategeko akaze ku buryo ufatanywe ibiyobyabwenge yahanwa by’intangarugero , n’abandi bagatinya. Uwo musshinga w’amategeko uzashyikirizwa Abadepite muri Mutarama mu mwaka utaha.
Ku byerekeye imyandikire y’Ikinyarwanda, Minisitiri ushinzwe Umuco, Joseph Habineza, yavuze ko ayo mabwiriza azakurikizwa mu myaka ibiri, ibyo babona bitanoze turebe ukuntu twabihindura.
Umuturage w’i Rutsiro yatanze igitekerezo cyo guca ubusinzi, undi we asaba ko akagoroba k’ababyeyi kashyirwamo ingufu bakaba ari ho batoreza abana indangagaciro, hagashyirwamo ubukangurambaga mu burere bw’urubyiruko.
Perezida wa Sena, Bernard Makuza, yanenze ko akagoroba k’ababyeyi aho gakorwa usanga karahariwe abagore gusa. Yasabye ko n’abagabo bajya bawitabira.
Umuyobozi wa Transparence International Rwanda, Ingabire Marie Imaculee, yasabye ko umugoroba w’abyeyi washyirwaho gahunda isobanutse aho ubera hose.
Umunyarwanda waturutse mu Bufaransa we yashimye cyane gahunda ya Girinka, atanga inka eshanu yatumwe na bagenzi be gutanga.
Undi yatanze igitekerezo ko hashyirwaho Inteko y’urubyiruko rugahabwa amasomo arureba.
Minisitiri Ushinzwe umuryango, yavuze ko hari hashobra kuba batarumvise neza ihame ry’uburinganire, avuga ko iryo hame rigomba gusobanurwa neza, kugira ngo ritagira aho risenya.



















TANGA IGITEKEREZO