00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushyikirano 2014: Perezida Kagame yagaragaje ko mu Rwanda ntawe uniganwa ijambo

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 18 December 2014 saa 02:27
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yafunguye Inama ya 12 y’Umushyikirano, agaragaza ko igihugu gihagaze neza ariko na none hakomeza gushakwa uko birushaho binyuze mu bitekerezo n’imbaraga za buri wese.
Afungura iyi nama ngarukamwaka iteraniye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Kane, Umukuru w’Igihugu yagaragaje uko igihugu gihagaze ati “Mu magambo make gihagaze neza.” Yashimiye Abanyarwanda aho bari hose bakurikira ibiganiro by’Umushyikirano, kuko ari rwo rubuga batangiramo (…)

Perezida Paul Kagame yafunguye Inama ya 12 y’Umushyikirano, agaragaza ko igihugu gihagaze neza ariko na none hakomeza gushakwa uko birushaho binyuze mu bitekerezo n’imbaraga za buri wese.

Afungura iyi nama ngarukamwaka iteraniye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Kane, Umukuru w’Igihugu yagaragaje uko igihugu gihagaze ati “Mu magambo make gihagaze neza.”

Yashimiye Abanyarwanda aho bari hose bakurikira ibiganiro by’Umushyikirano, kuko ari rwo rubuga batangiramo ibitekerezo bigena uko igihugu kiyoborwa n’aho kigana.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ubuyobozi bwubahiriza amahame remezo akubiye mu itegeko Nshinga, buri Munyarwanda wese akaba ashobora kuvuga ibimuri ku mutima, hagaharanirwa ubumwe bw’Abanyarwnda hakarwanywa n’icyabusenya.

Yashimangiye ko ibibazo igihugu gifite bishakirwa ibisubizo mu nzira y’ibiganiro.

Nta karengane mu itangwa ry’akazi

Ku ngingo yerekeye itangwa ry’akazi mu Rwanda, Umukuru w’Igihugu yayigarutseho agaragaza ko nta karengane gakorerwa uwo ari we wese, kuko bikorwa mu mucyo, hagashingirwa ku mapiganwa.

Ubukungu

Perezida Kagame yagaragaje ko ubukungu bw’Igihugu bugenda burushaho gutera imbere, ndeste umwaka wa 2014 buzarenga igipimo cya 6 % rwari rwihaye kuko mu gihembwe gishize bwazamutse kugera kuri 7.8%.

Yishimiye ko 2/3 mu byazamuye ubukungu bw’igihugu byaturutse muri za serivise, yifuza ko byakomeza kugira ngo amahirwe aturukamo agere ku Banyarwanda benshi.

Ubuhinzi n’ubworozi bugize bugize 1/3 cy’ubukungu bw’Igihugu, Umukuru w’Igihugu yavuze ko byagaragaye ko butera imbere , kuko ababukora basagurira amasoko yo mu bihugu by’abaturanyi.

Ubutaka bwose bwarabaruwe, abarenga miliyoni 6 bafite impapuro zihamya ko aribo bene ubutaka. Ibi bibaha uburyo bwo kubibyaza inyungu.

Abashoramari nabo bari kugura impapuro mpeshamwenda, bifasha kubabaka ibikorwa bitanga akazi ku bantu benshi.

Ikibuga cy’indege cya Kanombe, nacyo kiri mu byo yagarutseho kuko cyaravuguruwe, ati «wagira ngo n’ikindi bateruye.»

Inama mpuzamahanga zakomeje kubera mu gihugu, hakaba n’ubwo zihabera icyarimwe ari nyinshi kandi zigatanga akazi ku Banyarwanda benshi.

Ikoranabuhanga ryabaye akamenyero mu baturarwanda, ubu habarurwa abantu miliyoni zirenga eshanu bafite konti muri Mobile Money nyamara mu 2011 bari miliyoni imwe gusa. Uyu mubare uruta abazifite mu mabanki.

Iryo terambere ryose ryavuzweho, Perezida Kagame yibukije ko amateka akomeye u Rwanda rwanyuzemo agomba kwibukwa, kandi bagaharanira ko atazongera ukundi. Ibyo avuga ko n’ubuyobozi ari cyo bushyize imbere.

Ati “Kubera ko namwe tuzi ko mutakwemera ko bizongera uko ni ko kuri n’iyo kutavuzwe kugendanwa mu mitima.”

Abantu b'ingeri zose bitabiriye Umushyikirano

U Rwanda rutabara amahanga

Uretse ibyagezweho mu Rwanda, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko Abanyarwanda boherejwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku isi, kandi bagakorana umurava, ubwitange n’ubushishozi, bihesha u Rwanda ishema.

Yibukije ko u Rwanda nk’igihugu kimwe kigize Umuryango Mpuzamahanga rwiteguye gutanga umusasanzu warwo aho rwakwitabazwa.

Yaboneyeho no kwibutsa ko u Rwanda ruri mu gusoza imirimo mu Kanama ka Loni gashinzwe umutekano, ashimira ibihugu byarugiriye icyizere.

Ubuzima n’umutekano

Nubwo igihugu cyageze kuri byinshi muri uyu mwaka, Umukuru w’Igihugu yibukije ko hakiri byinshi byo gukora.

Yagarutse ku icuruzwa ry’abantu n’impanuka zahitanye abantu benshi muri uyu mwaka, asaba ko ibyo bigomba guhagurukirwa.

Yagize ati«Ntitwakwemera ko Abanyarwanda bakomeza gutakariza ubuzima mu mpanuka…ubuzima bw’abantu si ubwo gukinisha.» Akomeza agira ati «Ntitwakwemererwa ko Abanyarwanda bakomeza gucuruzwa nk’uko ibindi bijya ku isoko….Ari abacuruzwa n’abacuruza bose bafitemo uruhare. Umuntu w’imyaka 20 acuruzwa ate ?»

Yaboneyeho gusaba inzego zose gukomeza gushyira imbaraga mu kurwanya ibyatwara ubuzima bw’abantu.

Iyi nama y’Umushyikirano ya 12, ifite insanganyamatsiko igira iti“Icyerekezo kimwe twongere imbaraga.”, isanze imyanzuro 23 muri 26 yafatiwe mu Nama y’Umushyikirano ya 11 yarashyizwe mu bikorwa hejuru ya 80%, naho itatu niyo itarashyirwa mu bikorwa.

Iyi nama iri gukurikirwa n’abantu b’ingeri zose yaba abateraniye mu Nteko Ishinga Amategeko, urubyiruko ruri kuri Petit Stade, abantu bari kuri Site ya Rutsiro, Gakenke, abandi barayikurikiranira kuri Radiyo na Televiziyo by’Igihugu.

Buri wese kandi ashobora gutanga igitekerezo cye, akohereza ubutumwa kuri 5074 cyangwa agahamagara kuri 252585267.

Abantu b'ingeri zose bitabiriye Umushyikirano

Kanda urebe amafoto menshi y’umunsi wa mbere w’Umushyikirano
Amafoto/Village Urugwiro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages