00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushyikirano: CNLG yazamuye ikibazo cy’ingutu cy’abasubirishamo imanza za Gacaca

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 19 December 2014 saa 12:38
Yasuwe :

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Jean de Dieu Mucyo, yagaragarije Inama y’Umushyikirano ya 12 ko havutse ikibazo gikomeye cy’abasubirishamo imanza zaciwe muri Gacaca biyongereye.
Ku munsi wa kabiri w’Inama y’Umushyikirano wahariwe Inama Ngishwanama ya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside nayo iteganywa n’Itegeko Nshinga, Mucyo atanga ikiganiro gifite insanganyamatsiko ivuga “Imyaka 20 u Rwanda rumaze rwiyubaka”. Muri iki kiganiro yatanze (…)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Jean de Dieu Mucyo, yagaragarije Inama y’Umushyikirano ya 12 ko havutse ikibazo gikomeye cy’abasubirishamo imanza zaciwe muri Gacaca biyongereye.

Ku munsi wa kabiri w’Inama y’Umushyikirano wahariwe Inama Ngishwanama ya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside nayo iteganywa n’Itegeko Nshinga, Mucyo atanga ikiganiro gifite insanganyamatsiko ivuga “Imyaka 20 u Rwanda rumaze rwiyubaka”. Muri iki kiganiro yatanze ishusho y’ibyakozwe mu kurwanya Jenoside, kwita ku barokotse kimwe no kurinda amateka ya Jenoside.

Muri iki kiganiro Mucyo yavuze ko hari abantu benshi barimo gusubirishamo imanza bamwe bigiza nkana, kugeza aho mu magereza ababikora babyise gupima ikirere ati “Reka nsubirishemo ruzishakire.”

Mucyo yagaragaje ko ari ikibazo gikomeye kuko niba urubanza rwaraburanishirijwe imbere y’abaturage mu Nkiko Gacaca rukazanwa mu rukiko noneho hari n’Abavoka.

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yunganira Mucyo yavuze ko ikibazo cy’ubwishyu mu manza zaburanishijwe , yavuze ko ari zikabakaba miliyoni ebyiri, izasubirishijwemo ntiziri hejuru y’ibihumbi bitatu bine, mu zaburanishijwe zibarirwa muri 200, abatsinze babarirwa muri 20.

Aha ariko Busingye yavuze ko igishyizwe imbere ari ukwiga uburyo koko « upima ikirere koko abone ko ari yapimaga ikirere, uwarenganaga karenganurwa.

Umuyobozi Mukuru wa Ibuka, Dr Jean Pierre Dusingizemungu, we yasabye ko hajyaho Ingereko zihariye zizajya zisubirishamo imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca, ku buryo abaturage bazajya babasha kuzikurikiranira bugufi.

Mu myanzuro y’Inama ya 12 y’Umushyikiran hemejwe ko hagomba gufatira ingamba zikwiye ikibazo cy’abashaka gutesha agaciro umurimo wakozwe n’Inkiko Gacaca bashaka gusubirishamo nkana imanza zaciwe n’izo nkiko.

Ku birebana n’abagomba kwishyura indishyi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside yavuze ko kugeza ubu kwishyura bigeze kuri 80%, ariko hakagaragara ko hari abadashaka kwishyura, abandi hari abadafite na mba ngo bishyure ibyo inkiko zabategetse.

Perezida wa Repuburika Paul Kagame, yasabye ko abinangira kwishyura indishyi bagomba gushyirirwaho igihe cyo kwishyura nta mpaka ku bafite ubushobozi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages