00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushyikirano: Filimi ya BBC igamije kwibasira abayobozi no kuzana amacakubiri - Mushikiwabo

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 19 December 2014 saa 01:18
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yagaragaje mu Nama ya 12 y’Umushyikirano ko filimi yasohowe na BBC yiswe “Rwanda’s Untold Story" itagendereye gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi gusa. Kuri uyu munsi wa Kabiri w’Inama y’Umushyikirano wahariwe Inama Ngishwanama ya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Perezida Paul Kagame yasabye Minisitiri Mushikiwabo kugira icyo avuga kuri iyi filimi, maze asubiza avuga ko mu by’ukuri iyo umuntu ayirebye neza harimo gupfobya (…)

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yagaragaje mu Nama ya 12 y’Umushyikirano ko filimi yasohowe na BBC yiswe “Rwanda’s Untold Story" itagendereye gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi gusa.

Kuri uyu munsi wa Kabiri w’Inama y’Umushyikirano wahariwe Inama Ngishwanama ya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Perezida Paul Kagame yasabye Minisitiri Mushikiwabo kugira icyo avuga kuri iyi filimi, maze asubiza avuga ko mu by’ukuri iyo umuntu ayirebye neza harimo gupfobya ariko igikomeye ari “ukwibasira igihugu, abayobozi, igamije gusenya no kuzana amacakubiri mu Banyarwanda”.

Iyi Filimi ya BBC igisohoka yamaganwe n’Abanyarwanda batandukanye, Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje ko yuzuyemo politiki yo gusebya abayobozi b’u Rwanda.

Yamaganye abashaka gukina politiki buririra ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati “Unaniwe gukinira mu kibuga cya Politiki azana Jenoiside.’’

Yasabye ko ibyo ari byo bigomba kurwanya ati “Ufite ikibazo cya politiki akazana ibya Jenoside ntidukwiye kubyemera.”

Iyi nama ivuga ku gufata ingamba ku gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi, ije mu gihe hari ikibazo cya filimi yakozwe na BBC kikiri gusesengurwa na Komisiyo yashyizweho na Leta y’u Rwanda.

Abo muri diaspora bamagana filimi ya BBC

Itangazwa ry’iyi filimi ryakurikiwe n’imyigaragambyo iyamagana, ndetse n’ibiganiro bya BBC Gahuzamiryango bihagarikwa by’agateganyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages