00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kutemerera Abanyamahanga kubagenera umwambaro

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 7 December 2013 saa 03:41
Yasuwe :

Mu nama y’igihugu y’umushyikirano yaberaga mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko ku nshuro ya 11, Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda ko ari bo bonyine bafite uruhare rwa mbere mu kumenya icyo bakeneye, ariko nabo bagakora bashaka gutera imbere, aho gutegereza ko amahanga ari yo azabagenera ibyo ashatse.
Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yagarutse cyane cyane kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, avuga ko abantu bose bakagombye kuyumva, ariko ahamya ko kugira ngo umuntu koko abe ari (…)

Mu nama y’igihugu y’umushyikirano yaberaga mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko ku nshuro ya 11, Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda ko ari bo bonyine bafite uruhare rwa mbere mu kumenya icyo bakeneye, ariko nabo bagakora bashaka gutera imbere, aho gutegereza ko amahanga ari yo azabagenera ibyo ashatse.

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yagarutse cyane cyane kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, avuga ko abantu bose bakagombye kuyumva, ariko ahamya ko kugira ngo umuntu koko abe ari Umunyarwanda, kwihesha agaciro bikwiye gushyirwa imbere; ibi bikaba bijyanye no gushyira mu bikorwa ibiba byavugiwe mu nama nk’iyi y’umushyikirano, maze abayobozi bagashyira mu bikorwa ibyo baba bumvikanyeho. Yavuze ko kandi ibi bizatuma Abanyarwanda bihesha agaciro by’ukuri.

Icyagarukwagaho aha, cyari uko hari aho usanga hari ibibazo bigaruka kandi biba byarafashweho imyanzuro mu nama z’umushyikirano ziba ziheruka. Perezida Kagame akaba yavuze ko amagambo menshi akwiye kurangira.

Nta Munyarwanda ukwiye kwemera kugenerwa icyo adashaka

Umukuru w’igihugu yanagarutse cyane kuri raporo zandikwa n’imiryango mpuzamahanga, aho usanga inenga ibirimo gukorwa mu Rwanda, avuga ko icyangombwa ari ugukomeza gukora abantu bazi aho bashaka kugana.

Perezida Kagame yagize ati: "Biriya bipimo Prof. Shyaka yatweretse bikorwa mu Rwanda bijyanye n’iterambere, biduha kumenya aho duhagaze, uretse ko biba bifitiye abantu akamaro, bimaze kugaragara ko n’aho u Rwanda rutari hejuri cyane, ariko byagaragaye ko hari intambwe iba yaratewe."

Perezida Kagame yavuze ko kuba mu minsi yashize u Rwanda rwari nko ku mwanya w’100, ubu rukaba rujya ku myanya myiza, ubwo haba hari igikorwa kandi byose bikagaragaza ko ibitarakorwa, nabyo bishoboka.

Umukuru w’igihugu yavuze ko usanga abantu banenga ibimaze gukorwa, akenshi aba ari politiki runaka bafite, bashaka guha isura mbi u Rwanda, ariko ashimangira ko izi raporo zikorwa n’ibigo mpuzamahanga zigaragaza ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, ari zo zinyomoza ibyo abantu bamwe bandika.

Perezida Kagame yavuze ko usanga umuntu yandika ko u Rwanda rumaze gutera imbere, nyuma akavuga ngo “ariko”, aha rero akaba yahereyeho agira ati: "Ese turashaka kugaragara neza uko abandi bashaka? Cyangwa dushaka kuba uko twifuza? Tugomba gushaka ibitubereye, cyakora njye icyo nahitamo, ni ukuba uko mbishaka, atari uko undi ashaka."

Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko batagomba kugenerwa umwenda wo kwambara, mu gihe uwo mwenda utabakwira.

Yagize ati: "Aho kumpa umwenda wawe ngo unkwire kandi utankwira, sinabyemera, Abanyarwanda twe twambara umwenda udukwira, ntabwo dushaka umwenda udufunganya cyane, kandi nta n’ubwo dushaka kwambara umwenda uduhurubuka kuko bawuduhaye; icyo dushaka ni uko ari twe duhitamo uwo twambara kandi udukwira, Ndi Umunyarwanda ni cyo bivuze, bivuze ko uba ufite ibigukwiriye kandi wihesha agaciro."

Ariko Perezida Kagame yasabye abayobozi ko izi raporo akenshi ari bo zireba, kuko ibyo bigo bikora raporo akenshi usanga bishingira uko byabonye abayobozi, uko batanga serivise ku baturage bayobora, bityo abasaba gufata iya mbere bagakomeza umuco wo guhesha u Rwanda agaciro.

Umukuru w’igihugu ariko yanavuze ko hadakwiye kubaho kwirara ngo abantu bishimire ibimaze kugerwaho, ahubwo izi raporo zisohoka zishimira u Rwanda, ngo zikwiye kuba urugero rwiza ku bayobozi bakomeza gutera imbere bava aho bari, bagana ahisumbuye.

Indorerezi zirebera ruswa, zikwiye gucika

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, yavuze ko ibipimo bigaragaza uko ruswa itangwa bikwiye kujya bisesengurwa, kandi abashinzwe kuyirwanya nabo bakwiye kuyihagurukira.

Yagize ati: "Muri ruswa ubundi harimo uyitanga n’uyakira, ariko hari n’undi usanga ari indorerezi, ubona itangwa ntagire icyo avuga, ibi bikwiye gucika, iyo wacecetse ubwo nawe uba wagiye ku ruhande rw’uyakiriye n’uwayitanze, siko rero byakagombye, wakagombye kugira uruhare rutandukanye nabo, ukayirwanya."

Umukuru w’igihugu yanashimiye urubyiruko hirya no hino mu gihugu rwitabiriye gahunda y’umushyikirano. Yifurije Abanyarwanda kuzagira iminsi mikuru myiza no kugira umwaka wa 2014 urangwa n’ibikorwa bijyanye n’iterambere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages