00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusirikare bikekwa ko ari uwa Congo ‘yarasiwe’ kuri Petite Barrière i Rubavu

Yanditswe na Muhire Desire
Kuya 19 November 2022 saa 10:57
Yasuwe :

Mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Gatandatu, ku mupaka w’u Rwanda na RDC i Rubavu uzwi nka Petite Barrière, hagaragaye umurambo w’umusirikare bivugwa ko yaharasiwe mu masaha ya saa Saba z’ijoro.

Byabereye mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Mbugangari mu Mudugudu wa Gasutamo.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko uwo musirikare bikekwa ko ari uwa FARDC, yarenze umupaka wa Petite Barrière agatangira kurasa aho Ingabo z’u Rwanda zikorera uburinzi.

Rikomeza rigira riti “Yarashwe n’Ingabo z’u Rwanda zari ku burinzi arapfa.”

RDF yatangaje ko EJVM yamaze kumenyeshwa ndetse inahumuriza abaturage ko umutekano w’igihugu ari ntamakemwa.

Umunyamakuru wa IGIHE wahageze yahasanze abaturage benshi, bashungereye. Hari kandi inzego z’umutekano z’u Rwanda gusa iza RDC zo ntabwo zari zihari.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yabwiye IGIHE ko atahita yemeza niba ari umusirikare wa FARDC kuko bishoboka ko yaba ari n’umwe mu bagize umutwe wa FDLR.

Amakuru avuga ko hategerejwe abasirikare bagize Itsinda ry’Ingabo zo mu Karere zishinzwe kugenzura ibibazo bibera ku mipaka (Expanded Joint Verification Mechanism-EJVM).

Uyu musirikare yarasiwe muri metero 50 uvuye mu gace katagira nyirako (zone neutre). Abaturage bavuze ko yambutse arasa, abasirikare b’u Rwanda baramurasa arapfa.

Afisa utuye hafi y’aho byabereye yagize ati " N’undi wese uzahirahira ashaka kwambuka ngo aduhungabanyirize umutekano, azaraswe, iyo turi iwabo birirwa batwiyenzaho ngo we munyarwanda, nta n’umwe twe tubwira ngo we mukongomani."

Yakomeje avuga ko ubwo amasasu agera kuri ane yavugaga mu ijoro nta bwoba bagize kuko bizeye inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Kanani Fabien we yagize ati" Abanyarwanda benshi ubu ntibapfa kwambuka kuko iyo habaye ikintu nk’iki nta kabuza muri Congo umunyarwanda arahohoterwa."

Bamwe mu banyarwanda babyukiye i Goma mu gitondo, bavuze ko basanze muri uyu mujyi umwuka wabaye mubi, bamwe bahitamo guhita bagaruka.

Uwo musirikare bikekwa ko ari uwa RDC, abaye uwa gatatu urasiwe ku mupaka utandukanya u Rwanda na RDC. Uwa mbere yarashwe muri Kamena ubwo yinjiraga ku mupaka wa “Petite Barrière” akarasa Abapolisi bari ku burinzi no ku baturage bambukaga umupaka.

Undi yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda mu Mudugudu wa Cyamabuye, Akagari ka Rusura, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, mu gace kakunze kunyurwamo n’abarwanyi ba FDLR mu ntangiriro za Kanama.

Urupfu rw’uyu musirikare rubaye nyuma y’imyigaragambyo imaze iminsi aho Abanye-Congo bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 uhanganye na FARDC.

Ku rundi ruhande, abaturage b’u Rwanda bakomeje akazi kabo nk’ibisanzwe.

Inzego z'umutekano z'u Rwanda zageze aho iyi nsanganya yabereye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages