Amakuru dukesha RBA avuga ko uyu musore w’imyaka 20 akurikiranyweho ubushukanyi bugamije kwambura iby’abandi aho yakoresheje ikigo cye cyitwa P&A Group akabeshya abaturage ko abatumiriza imodoka mu mahanga nyamara agamije kubarya amafaranga.
RIB yatangaje ko imaze kwakira ibirego bitanu by'abavuga ko bahaye uyu musore amafaranga mu bihe bitandukanye ngo azabatumirize imodoka.
Hari ababwiye RBA ko bahaye Shema amafaranga mu bihe binyuranye, barimo babiri bamuhaye miliyoni 4Frw kuri buri umwe, uwamuhaye 7 Frw n'uwamuhaye miliyoni 10 Frw.
Aba baturage basaba ko mu kwemeza ibigo bishya by'ishoramari hajya harebwa cyane ku bushobozi ba nyirabyo bafite mu kwirinda ko abaturage babibeshyerwamo bizezwa ibitaboneka.
Hashize iminsi RIB itaye muri yombi Nkuranga Aimable wahoze ari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda (Association of Microfinance Institutions in Rwanda: AMIR), akekwaho ubwambuzi bushukana ndetse dosiye ye ikaba yaramaze kuregerwa urukiko.
Undi ukurikiranyweho ubushukanyi mu nkiko ni Munyaneza Thomas washinze Sosiyete Tom Transfers, yakoraga ubucuruzi burimo ubujyanye no gukodesha no kugurisha imodoka, gukodesha no kugurisha inzu ‘apartments’ n’ibindi aho bivugwa ko aregwa n’abamushinja kubambura miliyari 2 Frw.
Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya (Escroquerie), gihanwa n’ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.





Ibitekerezo 0