Ibi byabereye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Busanza, ubwo umusore w’imyaka 35 yari yateraniye na bagenzi be bari kwica isari, mu mafunguro bateguye harimo n’inyama.
Amakuru avuga ko ubwo bari barimo gufata ifunguro, uyu musore yaje gutamira inyama, ariko yagera mu muhogo ikanga kumanuka ndete ikamuniga. Nyuma y’uko bagenzi babonye ko ikibazo gikomeye, bahisemo kumwihutana kwa muganga.
Aha mbere babanje ni ku kigo nderabuzima cya Nyarugunga ariko bahasanga abantu benshi, bahitamo kumwihutana bamujyana ku kindi kigo nderabuzima cya Busanza, dore ko utu tugari twombi duturanye.
Mu nzira bagenda, uyu mugabo ni ko yarushagaho kuremba, maze baza kumugeza ku kigo nderabuzima cya Busanza asa nk’uwamaze gushiramo umwuka.
Umuyobozi w’umurenge yaguyemo wa Kanombe, Mapambano Festo, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko atakwemeza ko uyu musore yishwe n’inyama, gusa avuga ko hakenewe gutegereza ibisubizo biza kuvanwa mu iperereza riri gukorwa kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rwe.
Yagize ati “iperereza rirakomeje aho ngaho Nyarugunga, ntituramenya niba ari inyama.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!