00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusozi wa “Kanyarira” wurirwa n’amagana ashaka ibitangaza by’Imana atabona ahandi

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 5 May 2015 saa 02:53
Yasuwe :

Umusozi wa Kanyarira uherereye mu Kagari ka Mpanda, Umurenge wa Byimana Akarere ka Ruhango, usigaye wakira imbaga y’abakirisitu baturutse imihanda yose mu Rwanda no mu mahanga, bajya kuhasengera bizeye ibitangaza by’Imana bavuga ko batabona ahandi.

Abaturage batuye mu Murenge wa Byimana bemeza ko Kanyarira imaze imyaka igera kuri 17 isengerwaho ariko umubare w’abawusengeraho ukaba wariyongereye mu mpera z’umwaka wa 2013 no mu ntangiriro za 2014.

Bavuga ko ku munsi ushobora guteranirwaho n’abantu bari hagati ya 300 na 400 basize insengero, kuko ngo ibyo bahasabiye, Imana ihita ibibakorera.

Uwo musozi usengerwaho n’abayoboke b’amadini n’amatorero yose ari mu Rwanda usibye abayoboke b’idini ya Islam.

Mu gitondo mu nzira izamuka ijya hejuru ku musozi wa Kanyarira, uhasanga abantu bacuruza amazi yo kunywa, ibisuguti n’ibindi bicuruzwa byoroheje cyane iby’abana. Abagore bazamuka bafite ibitenge bambariye hejuru y’indi myenda, abagabo baba bitwaje amakoti.

Izuba ritangira kuva i Kanyarira Saa yine za mu gitondo, byagera saa munani z’amanywa hatangira kugera imbeho, maze abagore bakifubika bya bitenge, abagabo bakambara ya makote baba bitwaje mu gihe abana bashyirwa mu nzu nto ihari yubakishijwe amabati.

Gusa, rimwe na rimwe n’abandi bantu bakuru bajya kuyiryamamo cyangwa kuyisengeramo.

Iyo imvura iguye, ntabwo bajya bugama kuko ngo ari umugisha.
Abenshi baba bagiye gusenga bataha ahagana saa moya z’ijoro, hagasigara abari buharare basenga.

Ababyeyi baba bapfunyikiye abana babo ibyo kurya mu gihe bo bavuga ko badakenera amafunguro ahubwo ko baba bigana Yesu / Yezu biyiriza.

Baba bitwaje bibiliya n’ibitabo by’indirimbo. Basenga batuje ariko bakagera ubwo bazamura amajwi mu ndimi zitumvwa na buri wese.

Mu mpera z’icyumweru, nibwo haganwa cyane n’Abanyakigali hamwe n’abandi bafite akazi baba babonye ikiruhuko.

Ari kuwa Gatandatu, twahasanze abantu bagera kuri 250 bari mu matsinda ya batanu n’icumi, abandi umwe ku wundi basenga ku giti cyabo munsi y’ibiti bya Pinusi.

Abaraye basenga bakananirwa, bari bashashe ibitenge mu mababi ya Pinusi yahungukiye hasi basinziye.

Bose bahuriza ku kuba kuri uwo musozi, Imana ihatangira ibisubizo by’ibibazo byabo batabonera ahandi.

Atanga ubuhamya, Uwamahoro Clarissa yagize ati “ Njye naje gusengera aha nsaba Imana kuzampa umugabo mwiza ariko ntibyatinze kuko ubwo nahavaga yahise inkorera ubukwe ku buryo icyo ari kimwe mu bisubizo yansubije nkihava”.

Umutoni Aline utuye i Remera mu Mujyi wa Kigali, nawe yagize ati “ Christo avuga ngo munsange muri mwenyine mwihererane nanjye hanyuma mbabwire amabanga, Rero nta kindi kituzamura umusozi uretse gutera ikirenge mu cya Yesu.”

Haganwa n’amagana ariko ubuyobozi ntibubishyigikiye

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana buvuga ko gusengera kuri uwo musozi bitemewe kuko nta bikorwa remezo by’ibanze bihari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Nahayo Jean Marie, yagize ati “Nta bikorwa remezo nk’ubwiherero n’amazi bihaba ku buryo umuntu yibaza uko babigenza. Twabasabye ko babanza bakareka kuhasengera bikahashyirwa cyangwa se n’abapasiteri babo bakishyira hamwe bakahakora ariko ntabwo birakorwa.”

Mu masaha y’ijoro, Abakirisitu baba bahari basenga ndetse bamwe bakaharara. Ariko, Ubuyobozi buvuga ko bwari bwarababujije kujya gusengera kuri uwo musozi nijoro kubera impamvu z’umutekano.

Abajya gusengera kuri uwo musozi, bavuga ko barindwa n’Imana kuko n’abashatse kubahungabanyiriza umutekano babiba amatelefone, Yesu/Yezu yaje kubirukana.

Kuki uwo musozi wiswe Kanyarira?

Havugwabaramye Camille w’imyaka 62 avuka mu Kagari ka Mpanda hafi y’uwo musozi, ngo yavutse uwo musozi witwa utyo.

Yagize ati “Ntabwo nzi impamvu wiswe gutyo kuko njye navutse nsanga ariko witwa gusa nemera ko nakuze udasengerwaho kuko hashize imyaka igera kuri itatu utangiye gusengerwaho maze nanjye ndayoboka”.

Abasengera Kanyarira ngo ntibajya bakenera ubwiherero

Ibiti bya Pinusi, amabuye bicaraho n’inzu nto y’amabati nibyo byonyine bigaragara kuri uwo musozi.

Abajya kuhasengera, bavuga ko batajya bakenera ubwiherero.

Byukusenge Paul utuye mu Karere ka Karongi wari wagiye gusenga yagize ati “Kudakenera ubwiherero n’ibindi, byose bikorwa n’Imana.”

Basengera mu matsinda
Ibitangaza birakoreka i Kanyarira
Kanyarira iherereye mu murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango
Mu ntangiro z'umusozi, haba hari abana bacuruza amazi n'ibisuguti
Imodoka zisigara mu ntangiriro z'umusozi
Hubatse inzu imwe y'amabati
Urubyiruko ruba rwagiye gusenga. Basoma Bibiliya bari hamwe
Ngo Imana irabavugisha ikabakemurira ibibazo iyo bari Kanyarira
Ababyeyi baba bajyanye n'abana babo
Munsi y'igiti, arasoma Bibiliya
Abagiye gusenga bicara ku mabuye, abandi mu ishinge
Barasenga Imana ikabasubiza
Abagore baba bitwaje ibitenge, abagabo amakoti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages